Digiqole ad

DRC: Kabila ngo azambura FDLR intwaro niyo MONUSCO itamufasha

President wa DRC Joseph Kabila yaraye ateranyije abahagarariye ibihugu byabo muri DRC abamenyesha ko igihugu cye kigiye guhagurukira kurwanya FDLR kandi ko nta nkunga iyo ariyo yose akeneye kuri MONUSCO.

President Kabila yabwiye abahagarariye ibihugu byabo muri DRC ko nta nkunga ya MONUSCO akeneye ngo yambure intwaro FDLR
President Kabila yabwiye abahagarariye ibihugu byabo muri DRC ko nta nkunga ya MONUSCO akeneye ngo yambure intwaro FDLR

Umuvugizi wa Leta ya Congo,  Lambert Mende, yavuze ko kwivuguruza kwa MONUSCO aho uyu munsi ivuga ko igiye gufatanya na DRC mu kwambura FDLR  intwaro, ejo ikavuga ko ibivuyemo, aribyo byatumye Leta ya DRC ifata umwanzuro wo kwiyemeza ubwayo ikambura FDLR intwaro.

Kuri Radio RTNC, Mende yagize ati: “ Umukuru w’igihugu yemeje ku mugaragaro ko guhuzagurika kwa MONUSCO bitumye ingabo za FARDC ziyemeza ubwazo kurwanya FDLR zikabambura intwaro nta yindi nkunga iyo ari yo yose bahawe na MONUSCO.”

Yongeyeho ko kugeza ubu ingabo za FARDC zamaze kwaka intwaro abarwanyi ba FDLR benshi kuko ngo mbere babarirwaga mu bihumbi ubu bakaba ari igihumbi gusa basigaye.

Ibitero byo kwaka FDLR intwaRo mu cyiswe Les opérations  « Sokola 2 »  byatangiye ku italiki ya 29, Mutarama uyu mwaka ariko icyo gihe bitangira umugaba mukuru w’ingabo za DRC, Gen Didier Etumba yari yabwiye  abanyamakuru ko na MONUSCO izabatera ingabo mu bitugu.

Ndetse na Gen Dos Santos Cruz  ukuriye ingabo za MONUSCO  hamwe na Martin Kobler, uyobora MONUSCO mu rwego rwa Politike bari bemeye gutanga inkunga ya gisirikare ikenewe.

Mu minsi mike yakurikiye, impande zombi zaje kutumvikana ku ngingo y’uko hari abajenerali babiri bari muri ibyo bikorwa ariko nyuma baza kuvugwaho kuba baragize uruhare rukomeye mu guhohotera ikiremwamuntu mu ntambara zigeze kubera muri DRC mu myaka yashize.

Umwe muri aba bajenerali ni Gen Mandevu wavugwagaho kuba yari inkoramutima ya FDLR kandi akekwaho kugira uruhare mu guhohotera ikiremwamuntu.

Kubera iyi mpamvu MONUSCO yahise isubika ibyo gufasha FARDC . Leta ya DRC nayo  yaraye ivuze ko akazi ko kwaka intwaro FDLR izagakora yonyine, ko nta nkunga ya MONUSCO ikeneye.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Aba congomani bazi kwiheha imisuzi, ingabo bavuga bagira izihe! haaaa ni babandi baza kwiba ibijumba n’ibigoro by’abaturage i Rubavu

  • NIBA REKE IYO MIKINO BARIMO UBWO NUKUJIJSHA NGO HONGERE HATERANE IZINDI NAMA TWARABAMENYE NONEHO SE HAZATERANA IYITWA NGWIKI NIYUBWUMVIKANE BWA MONUSCO NA DRC NONEHO IRINDI CENGA RITEYE RITE MUSHIKI WABO NIYONGERE ABAMBWIRIRE BAJYE BABYANGA ARIKO YABABWIYE

  • Ahaaa ark ibyo kobatabyanze M23 irwanya?Wenda niyo bavuga NGO mayibobo ntibavuge abasirikare .umusirikare ugurira itabi ukoze icyaha akakureka?Kongo ntabutegetsi bahwe imali bakwa ubwenge.

  • Ariko abo bayobozi ba Congo bagiye bareka imikino nk’ iyabana koko! Ubu barabona ko harutabona icyo bashaka.Amambere batanjyiye badashaka nokugira icyo bababivugaho none batanjyiye kubitererana muri make wagira ngo nti bazi inshingano zabo ese niba ari abayobozi bashyira inyungu zabaturage imbere nti babona uko abaturage babo baharenganiye reka nzaba ndora izo ngufu biringiye.

Comments are closed.

en_USEnglish