Digiqole ad

DRC: Capitaine mu ngabo za Congo yarasiwe mu mirwano na FDLR

 DRC: Capitaine mu ngabo za Congo yarasiwe mu mirwano na FDLR

Ingabo za Congo Kinshasa FARDC (Net foto)

Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gace kitwa Mpati, gukozanyaho kwabaye ku cyumweru hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa Nyatura ufatanyije na FDLR, umusirikare ufite ipeti rya Capitaine mu ngabo za RDC n’umwe mu baturage bavuye mu byabo, bahasize ubuzima.

Ingabo za Congo Kinshasa FARDC (Net foto)
Ingabo za Congo Kinshasa FARDC (Net foto)

Abandi basirikare babiri bari baguye mu gico bari batezwe n’izi nyeshyamba ku wa gatandatu, amakuru yatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi.

Iyi mirwano yatangiye ubwo ingabo za Leta FARDC zageragezaga gutwara imirambo ya bagenzi babo bari baguye mu gico batezwe n’izo nyeshyamba kuwa gatandatu.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi, ngo imibiri y’aba basirikare yari yangijwe cyane n’abarwanyi ba Nyature n’umutwe wa FDLR, ndetse ngo yari yajyanywe mu nkambi y’abakuwe mu byabo mu gace ka Mpati.

Ariko ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ngo zabashije gutwara umurambo w’umusirikare ufite ipeti rya Capitaine wari umaze kugwa muri iyo mirwano, n’umwe wari wishwe kuwa gatandatu.

Radio Okapi ivuga ko kuri iyi nkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara nta bantu bayirimo kubera iyi mirwano.

Abantu basaga 20 000 babaga muri iyi nkambi bahise bajya gushaka ubundi bwihisho bavuga ko batinya imirwano ishobora gukomeza hagati y’ingabo za Leta n’izi nyeshyamba.

Inzego zishinzwe umutekano buri gihe zivuga ko mu nkambi 18 z’abavuye mu byabo zose zuzuyemo abarwanyi b’umutwe wa Nyatura na FDLR. Abo barwanyi ngo bafite ibirindiro ahitwa Bashali – Mokoto.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’intara butekereza ku kuba bafunga izo nkambi zose zo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Muri iyi minsi abarwanyi ba Nyature na FDLR bongeye kwigarurira ibice bine bya Bashali –Mokoto byari mu mabokora y’ingabo za Congo, FARDC.

Radio Okapi

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish