DRC: Brigade idasanzwe irabura abasirikare 1000 ngo itangire imirimo
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abasirikare basaga 2000, b’umutwe w’ingabo udasanzwe bamaze kugera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aho biteguye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorerea muri ako gace. Izi ngabo zikomeje kugenda ziza ni izo muri Tanzaniya (niyo ifite ingabo nyinshi), Afurika y’Epfo ndetse no muri Malawi.
Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende Omalanga yavuze ko igihugu cyishimira ko aba basirikare bakomeje kugenda baza ndetse ngo umubare wabo uteganyijwe wowe uri hafi kuhagera dore ko bazatangira imirimo yabo neza, mu kwezi kwa karindwi gusigaje iminsi ibarirwa ku ntoki.
Congo Lambert Mende yagize ati “Leta yishimiye uburyo ingabo zo mutwe udasanzwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye zikomeje kuza. Kugeza ubu umubare w’abasirikare bose bagomba guturuka muri Tanzaniya ndetse n’igice kinini cy’abasirikare bo muri Afurika y’Epfo bamaze kugera i Goma hamwe n’ibikoresho byabo.”
Lambert Mende Omalanga kandi yasabye abaturage gukorana n’ingabo za Congo ndetse n’izi ngabo zije gukora ibishoboka byose ngo amahoro amaze imyaka myinshi agerwa ku mashyi aboneke muri aka gace.
Kugeza ubu mu Burasirabuza bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarurwa imitwe yitwaje intwaro igera muri 30, irimo M23, FDLR, FOCA, Maï-Maï Shetani, n’iyindi yose ikaba ishinjwa na leta ya Congo ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta guhungabanya umutekano, kwica abatutage, gusahura, gufata abagore n’abakobwa kungugu n’ibindi.
Uyu mutwe w’ingabo udasanzwe washyizweho n’inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro ku isi mu cyemezo cyawo cyo kuwa 28 Werurwe 2013, uhabwa igihe cy’umwaka umwe ngo uzabe warangije ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, uyu mutwe uzakorana bya hafi na hafi n’ingabo za Congo kandi uzaba ugengwa na MONUSCO imaze igihe ishinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro muri Congo, nubwo itabuze gushinjwa n’ibihugu byo mu karere ko nta kamaro kayo. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, we yigeze kuvuga ko abona abasirikare ba MONUSCO baraje kwitemberera muri Congo.
Igikomeje kwibazwa magingo aya ariko, ni ukumenya niba aba basirikare 3,069 bavuye muri Tanzaniya, Afurika y’Epfo ndetse na Malawi bazabasha gukora ibyananiye abasirikare bagera ku 19,500 bamaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE
0 Comment
iyi brigade special ndabona abayigize bameze nkabahaze ifiriti na mayonnaise sinzi niba bazabasha guhangana n’inyeshyamba zimaze imyaka zibera mu mashaymba,
congo we!!!
Ibi byose n’imicyino; inzira y’amahoro muri congo iraca hishe,niba Inama ariyo irengera abaciye bugufi ibohore abaturage ba Congo; kandi izabikora, buretse …
ese muririya mwitwe yose bazahera kuwuhe?ese bazahera he berekeza he?ese drones zo hamaze kugera zingahe?es’izi ngabo nizitsindwa hazakorwaiki? dore agakino!!!,baca umuganingo utabusya abwita ubumera&aho ingongoro yananiwe ingona ntabwo ipimaho.
kubwanjye nunva inzira nyayo ari ibiganiro hagati yi mpande zose, urugero nonese ko abanyamerika bagiye irak gushaka imbunda zakirimbuzi bagakuraho sadam ubu abantu barimo gupfa banganiki ugereranije nna mbere yuko bajyayo intambara irica, irasenya ni bayoboke ibiganiro
kugarura amahoro muri kongo bazabanze birukane MONUSCO bashing umutwe wa union africain nasho kuza gukora bitwa ko bakorera muri barugigana(monuc) ntaco bimaze
BIRAHERERA HE? REKA TURORE.
Gereranya nawe abasirikare 19,500 bananiwe!!ubwo se 3,069 bazarusyaho??muri congo hakenewe ibiganiiro binoze. Abaturage ubu nibo bagiye kuhagwa.
Umva Omega ngo biraherera hehe ra!!wowe buriya ntubireba nkumuntu uzi ibibera muri kariya karere,niba warakurikiye Perezida wa TZ wumvise afite gahunda yo kurwanya FDLR kandi nayo iri mu mitwe iharwanira,baje kurwanya M23 gusa,ariko jye usanzwe umenyereye ibya hariya hakurya,uyu mutwe wiyise special force uraje uhasebere na burya bose ntawumenyereye kiriya kibuga bagiye gukiniramo,gusa dutege amaso,ndahamyako ingabo 3000 ntacyo zizafasha hariya keretse niba bazongera izindi ariko badasize nimyitozo ijyanye no kurwana kinyeshyamba kuko hariya niyo ikenewe naho ubundi inyeshyamba zabatoragura kakahava.
ndabona abaturage aribo bazahagilira ibibazo naho ziriya ngabo ziza cyukura zahabu gusa
Abasenga musabire abaturage bo m’uburasirazuba bwa Congo. Ese yenda reka tuvuge ko izi ngabo zarwana zigatsinda. Ese ubundi zimaze gutsinda, zagumayo… cyangwa zataha? Zitashye se ubundi aho zari ziri zahasigira ba nde? Njye ndabona nta mahoro DRC iteze mu gihe cyose izaba yumva ko izarwanirirwa n’amaboko y’ibindi bihugu kandi yo amaboko yayo asa nayarwaye uruheri. Igisirikari cyayo cyamunzwe na ruswa, gusahura, kutubaha ikiremwamuntu n’ibindi bibi byinshi. DRC nitege amatwi abayirwanya, icyure abana bayo baheze hanze mu bihugu biyikikije, Yihaze mu kwicungira umutekano, naho ubundi igihe cyose bitabaye bityo, nta mahoro izagira.
Comments are closed.