DRC: Bombori bombori mu mashyaka akomeye ku byerekeye amatora ya 2016
Mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yitegura kuzakoresha amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha, ubu amashyaka akomeye ararebana ay’ingwe cyane cyane ko hari amwe adashaka ko itegekonshinga rihinduka kugira ngo ryemerere President Kabila kongera kwiyamamaza.
Kugeza ubu amashyaka akomeye muri kiriya gihugu ni MP, l’UDPS na PALU. Nubwo hari amwe yamaze kwemeza ko adashaka ko itegeko nshinga rihinduka, hari ayanadi yicecekeye kubera gutinya ayandi ahitamo kubigendamo buhoro.
Hari n’ibifuza ko ryahinduka ku mugaragaro Kabila akazayobora na nyuma ya 2016.
Ubutegetsi ngo bwatangiye guca intege amwe mu mashyaka adashaka ko manda za Kabila zongerwa harimo n’ishyaka rya PALU. Umwe mu bantu bahura n’iki kibazo ni Adolphe Muzito.
Uyu mugabo ufatwa nk’indahemuka muri iri shyaka, ngo akunda gushyirwaho igitutu, uyu munsi akaba yahagaritswe, ejo akaba yasubijwemo, gutyo gutyo…
Gusa abamuzi bemereye ikinyamakuru Forum des As ko ari indahemuka ku byo yemera kandi ko ngo abanye neza n’uwashinze ishyaka ariwe Antoine Kizenga.
Ibi kandi ngo biri mu ishyaka rya UDPS rya Etienne Tshisekedi aho usanga basaba umukuru waryo kuva k’ubuyobozi akajya mu kiruhuko k’izabukuru bamushinja ko ngo ishyaka yarigize akarima ke cyangwa umuryango we acunga uko ashaka.
Uku gusubiranamo bigaragaza ko hari abantu bo mu ishyaka riri ku butegetsi babiba amacakubiri mu mashyaka adashaka ko Kabila ahindura itegeko nshinga.
Kugeza ubu abantu 13 bakomeye baba mu mahanga bavuga ko bashyigikiye Etienne Tshisekedi bagasaba ko Kabila yagirana ibiganiro nawe.
Aba bantu bemeza ko batari kumwe na bantu 25 baherutse kuvuga ko badashyigikiye Tshisekedi.
Gusa ubu ngo bigoye Tshisekedi kwiyamamaza kuko ngo hari ahantu ajya agasanga abantu ntibamwishimiye cyane cyane ahitwa Muanda.
Hari n’abamushinja ko ashyigikiye manda ya gatatu ya Kabila bucece.
Ikinyamakuru Le Phare kivuga ko Tshisekedi yari akwiye kwicara agasubira neza mu buryo yitwara muri Politiki muri iki gihe.
Uyu musaza wahoze ayobora ikitwaga «Bundu Dia Kongo» ngo ubu ntagifite ingufu za politiki nka mbere.
Ikindi kintu kiri gutuma Politike ya DRC izamo kutumvikana cyane ni uko mu mezi ashize habayemo kongera intara zigize kiriya gihugu kiri mu binini kurusha ibindi ku Isi.
Ziriya ntara zigomba kubanza kwitorera abazaziyobora nyuma hagakurikiraho kujya mu matora y’umukuru w’igihugu, ibi bikaba biri gushyushya imitwe y’abanyapolitiki benshi.
Umwaka ushize ubwo President Kabila yageragezaga guhinduza itegeko nshinga, abaturage baramwamaganye none ubu mu banyapolitiki bakomeye naho harimo bomboli bomboli
UM– USEKE.RW
1 Comment
Afurika niko yabaye!
Comments are closed.