Digiqole ad

DRC: Akirenga urugo rwe Tshisekedi yahise yerekeza muri Afurika y’Epfo

Etienne Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila yashyize arenga imbibi z’igihugu cye yerekeza muri Afurika y’Epfo. Ni nyuma y’umwaka atemerewe kugira aho atabukira.

Ubu arabarizwa muri Afurika ye'Epfo
Ubu arabarizwa muri Afurika ye’Epfo

Uri nirwo rugendo rwa mbere akoreye hanze y’igihugu cye kuva mu mwaka w’2011 ubwo yavugaga ko ariwe watsindiye amatora yo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyo gihe ndetse yahise arahirira kuyobora igihugu nk’uko Perezida Kabila yabigenje.

Uyu muyobozi w’Ishyaka UDPS yahise afungishwa ijisho n’Igipolisi aho atuye, kuburyo atari yemerewe kuharenga ngo agire aho yerekeza kubera ubuyobozi bwavugaga ko agambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu.

Gusa mu minsi itatu ishize nibwo Polisi yamuhaye agahenge ntiyongera kufunga aho atuye mu gace ka Limete mu Mujyi wa Kinshasa, ndetse ngo polisi ntiyongeye no kubuza abantu kumusura, nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yabitangaje.

Kuva ubwo uyu mugabo wakunze gushyamirana n’ubutegetsi bwa Congo kuva no ku ngoma ya Perezida Mobutu yahise yerekeza muri Afurika y’Epfo aho n’ubundi yigeze gutura.

Asubiye muri Afurika y’Epfo mu gihe mu mwaka w’2011 yari ariyo yatumiwe gutanga ikiganiro kiswe “Uruhare rw’Ingabo z’Afurika mu gushimangira Demokarasi”

Gusa avuyeyo ntiyahiriwe kuko yaje agatsindwa amatora ndetse bikamuviramo gufungiranwa mu rugo rwe bwite bitewe n’uko yari arimo kuvuga ko ariwe muyobozi w’igihugu.

Abaturanyi be batangaje ko mu minsi mike ashobora kugaruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, keretse ngo yiyongeje iminsi agatinda yo.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nasange abandi bagabo.

  • Nasange abandi Bagabo bapange akazi neza

  • Abakongomanî ko batugendahose,nabo ubwabo batumvikana bazaze kureba democ mu rda naho uwo musaza ntazasubire ikongo

  • Generation ya Kisedeki irimo kurangira kandi ibyo itashoboye gukora ntiyizereko ubu ari bwo izabishobora mu zabukura nta kabaraga, nareke genaration ya none yiyobore uko ibishaka, kuko ejo hazaza ni ahayo! Cyakora abo bazehe niba bafite impanuro baha abato, nibazitange mu bundi buryo batagomye kwicarira intebe y’Ubuperezida! Ariko ubundi bafashe ikiruhuko! Niba batananiwe ni uko batakoze imirimo yabo!So, nibareke abana bikorereshereze imbaraga za gisore bafite, hato nabo batazavundira abuzukuru!!

Comments are closed.

en_USEnglish