Dr Jiji arasaba abahanzi bose ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
Dr Mugabukwali Janvier uzwi cyane muri muzika ku izina rya Dr Jiji, arasaba abahanzi bose ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu mirimo iyo ariyo yose niyo yaba atari ubuhanzi.
Impamvu asaba abahanzi gukoresha uko bashoboye bagafata iya mbere mu mirimo iteza imbere igihugu, ni uko hari abahanzi benshi bakoresheje imbaraga mu kugisenya ubwo bakanguriraga abantu kwicana mu 1994.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Dr Jiji yagize ati “Abahanzi bafite uruhare runini mu kubaka igihugu, kuko burya ijwi ryabo rigera kure hashoboka.
Niyo mpamvu rero nk’abahanzi kandi bari indorerwamo ya rubanda tugomba guhuriza hamwe imbaraga zacu tugaharanira icyateza imbere igihugu amateka mabi yakiranze ntazongere kuba ukundi”.
Dr Jiji yakomeje atangaza ko uburyo yabonye ubwicanyi bwakorwaga mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bidakwiye kuzongera kubaho ukundi, ahubwo ko hagize n’ugira iyo myumvire yajya yamaganirwa kure.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com