Digiqole ad

Dr. Aisa KIRABO nyuma yo guhabwa igihembo cya UN-HABITAT agizwe umuyobozi wayo wungirije

Umuyobozi w’intara  y’iburasirazuba, akaba yaranayoboye umujyi wa Kigali, Dr. Aisa KIRABO KACYIRA yagizwe umuyobozi wungirije w’ umuryango w’abibumbye ushinzwe imiturire (Deputy Executive Director and Assistant Secretary-General for the United Nations Human Settlements Programme (UN-Habitat)) , akaba asimbuye kuri uwo mwanya Ms. Inga Björk-Klevby.

Dr Aisa Kirabo wahawe imirimo muri UN-HABITAT
Dr Aisa Kirabo wahawe imirimo muri UN-HABITAT

Nkuko tubikesha urubuga www.un.org, uyu mwanya yawuhawe n’Umunyamabanga wa UN bwana  Ban Ki-Moon. Mme Dr. Aisa KIRABO KACYIRA yagiye akora imirimo itandukanye,  yabaye umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, yayoboye umujyi wa Kigali aho uyu mujyi wihuse cyane mu iterambere ry’inyubako zigenzweho ndetse n’isuku, kuri ubu akaba ari umuyobozi w’ Intara y’ Uburasirazuba, iyi ntara akaba ariyo nini muzigize u Rwanda ndetse ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2.

Dr. Aisa KIRABO KACYIRA  yize amashuri  mu ishuri ryitwa James Cook University muri Australia ahabwa impamyabushobozi ihanitse mu bumenyi bw’amatungo n’ubukungu ( Master’s degree in veterinary science in animal production and economics), nyuma yo kwiga ubuvuzi bw’amatungo muri kaminuza ya Makelele muri Uganda, ubu akaba yiga mu ishuri ry’amabanki n’icunga mutungo (SFB).

Mu mwaka wa 2008, nibwo umujyi wa Kigali wahawe igihembo n’ umuryango wa UN HABITAT, icyo gihembo kikaba cyarakiriwe na Dr. Aisa KIRABO KACYIRA , ari nawe wari uyoboye umujyi wa Kigali icyo gihe.

Dr. Aisa KIRABO KACYIRA  afite uburambe bw’ imyaka isaga 15 mu micungire n’imiyoborere haba mu nzego za Leta n’izitari iza Leta, akaba ari umubyeyi w’imyaka 46 n’abana bane.

Iyi mirimo mishya azakorera i New York muri America azayitangira mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Ubwanditsi 
UM– USEKE.COM 

22 Comments

  • Iki ni igitego uyu mutegarugori ateze amahanga. Tukwifurije imigisha no kurangiza neza inshingano nshya muhawe. Ibikorwa byiza mwasize aho mwayoboye hose birivugira (isuku n’amazu meza y’imiturirwa).Aho mugiye muzakomeze muduserukire neza. Abanyarwandakazi turabyishimiye cyane mwerekanye ko mushoboye. Ariko mubona iki gihugu Imana itagifitiye imigambi mwiza ni ibyo gushima rwose.

  • Mubyine ariko mube abagore

  • Turabyishimiye cyane. Ibyo Bigabo avuga arashaka kuvuga iki? Arasuzugura abagore se ko badashoboye? Ntabona aho igihugu cyacu kigeze kubera imbaraga twakajije z’abagore? N’ubundi ubuze icyo atuka inka avuga ngo dore icyo gicebe. Gusa n’uwanga urukwavu ntiyananirwa kwemera ko ruzi kwiruka.

  • Congs Dr Kirabo….imana izagufashe mu mirimo yawe kandi mbona wicisha bugufi uzabikomeze…..uhesheje U Rwanda n’abanyarwanda ishema…Global politics zizagufasha kumenya uko isi iyoborwa binashobotse uze usimbure Muzehe mandat ye nirangira. Kagame akomeje guteza abaturage be imbere anabashyigikira mu myanka nkiyi yubuyobozi. U Rwanda ntirwari rwarigeze rugira abayobozi bo kurwego mpuzamahanga.Bravo

  • Congraculations and may God bless you.

  • Dukomeze iyi mihigo myiza y’ubutwari.

  • Tukwifurije kuzarangiza neza imirimo mishya mushijwe madame Aisa Kirabo Kakira. Umugabo we nawe ugiye kubana a distance n`umugore mwiza nk`uyu tumusabire kwihangana kuko ntibyoroshye!

    • kalibu we undi yitwa Valentine RUGWABIZA wangu akuriye umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi niba nibuka neza ariko, congs to our cool mumyssss

  • YIZE AMASHURI. NI BYIZA KO ABANYARWANDAKAZI BANDI BAMUREBERAHO. CONGS!

  • congrat, nonese ko adatsindagira muri za interviews ze ko ari insinzi ku banyarwanda bose!yes niwe uzajya ahembwa anabazwe na raporo ku giti cye, ariko muri za organigrammes za UN hazajya noneho hagaragaramo n’abanyarwanda. harya uretse Mme Mbaraga undi munya rwanda uri kuri uru rwego ni nde? munyibutse nshuti zanjye basomyi?

  • congratulation kuri uwo mudamu ndatse no ku Rwanda by’umihariko,ibyo birerekana ko abanyarwanda bashoboye akazi kandi ko bazi gushishoza mubyo bakora byose.
    Thank you

  • FELICITATION MADAME MBARAGA

  • Ko mbona mu mashuri yize nta Phd irimo degree ya doctorat ayikurahe kandi agikomeje no muri sfb ? Munsobanurire mwebwe ababizi

  • Kago nanjye iki kibazo nakigize sinzi impamvu batajya aba fiere yo kugaragza aho ziriya Doctorat zakorewe! Erega ntibizoroha! no kubona CV zabo zuzuye ntibiba byoroshye. Gusa Dr mureke kuyitesha agaciro kuko umuntu ayigeraho yayivunikiye. Yego si yo kamara mu gukora neza akazi ariko rero ntibyaba ari byiza kuyiyitirira bidasobanutse.

  • Ntabwo ari Dr PHD, murabizi ko urangije na BSc muri veternary science cg general medecine yiyita Dr, Afite MSc from Australia muri verternary science biyita rero ba Dr. ariko ibyo nabyo abantu bagomba kujya babisobanura neza. Kuburyo bitaba kujijisha abantu.

  • Rwose murapfa ubusa,nanjye reka nunge murya BUFFER, Kirabo ni Dr kuko yarangije mu buvuzi bw’amatungo i Makerere, nkuko naza nsoresore zirangije Medicine i Ruhande nazo bazita Dr. tumwifurije akazi keza iyo zamerika, naho amahirwe yo Kirabo arayahorana. Ariko ni n’igifaru uyu mugore, arakora rwose

  • not bad imana usenga ntabwo ari bayari genda ukore umuri un niheza bahemba neza,nkwifurije ishya ni hirwe .nizere ko abagushebeje babonye ko ur intwari.va kubigambo.

  • Mbere mpaye Dr.Aisa Kirabo congs nyinshi,nanone reka nsobanurire uwitwa karibu ko kuba kirabo yitwa Dr. nuko yize ubuganga bwa matungo kuko iyo urangije bachelors degree mu buganga bwa bantu cyangwa amatungo uba wemerewe nako uba ugomba kugira title ya doctor, hanyuma Phd(DR.)wayibona no mubindi bitari ubuganga nka phd muri economics,phd in philosophy cg phd nanone muri medicine,ikindi kuba yarize ibyubuvuzi bwa matungo kabone niyo yaba afitemo phd ntibimubuza kwiga ikindi cyose yaba ahisemo nyuma yigihe runaka urugero waba umu docteur wabantu nyuma washaka kwiga statistics urayiga ntibibujijwe ahubwo kirabo arimo arongera ubwenge bwe ejo uzunva ngo ari kwiga political science ntibizagutungure utangire uvuge ko bavuze ngo ni Dr. kandi acyigira bachelors muri ibi, baratubeshya oya.Thanks

  • azavuganire na RDC nabo nabaturanyi kandi imiturire yabo simyiza pe ejo bataza twanduza,

  • ariko se ni gute yitwa doctor kandi afite impamyabushobozi ya master’s degree gusa? Cyakora uyu mugore impamya bushobozi yaba afite yose, arabikwiye kuko ari muri bayobozi b’urwanda bagize icyo bamarira abaturage. At least ashobora kwerekana ibyiza yaramaze kugeza kuri Eastern Province. ALUTA CONTINUA!!!

  • Ariko banyarwanda banyarwandakazi ntimukihutire gufata za conclusions mutazi uko politique irimo gukinwa. Uyu mugore Aisa kirabo yoherejwe i New York muri ONU mu kumutegura kuzaba Prezida w’u Rwanda mu 2017 igihe nyakubahwa Kagame azaba ashoje mandat ye yakabiri. Ikindi nuko agiye gukora za networking muri ONU maze agirane ubushuti n’ibikomerezwa by’uwo muryango bityo prezida wacu nacura igihe ntazagirane ibibazo n’uwo muryango. Mwa bantu mwe mujye mumenya ukuntu politike ikinwa. ALUTA CONTINUA!!

    • oya kuli presidence byo icyo ntituzagipfe kabisa. azigumire new york nange uriya mwanya ubu ndi kuwitegura, nanze guhangana n’umusaza wacu Paul, koko we nabonye ari uw’ikirenga ariko abandi………… no.

Comments are closed.

en_USEnglish