Digiqole ad

Ibintu 5 bikomeye abantu bicuza mbere yo gupfa

Bronnie Ware umuforomokazi wo muri Australia yakunze gukora akazi ko kwita ku barwayi baba barembye bamwe baba bari guta akuka ka nyuma, benshi muri aba ngo byarangiraga bapfuye. Yavuze ku bintu yumvise abatabaruka benshi bahuriraho bicuza.

Ubu bunararibonye bwe yabwanditse ku rubuga rwe rwa internet (Blog yitwa: Inspiration and Chai) abuhuriza ku bintu bitanu bikuru bihuriweho n’abantu benshi yagiye yitaho mbere basoza urugendo rwabo hano ku Isi.

Wabisoma witonze ahari ntiwabura isomo ukuramo ku buryo bugukwiriye;

Bitanu yumvise bicuza benshi ni ibi:

1. Kuba yumva asize byinshi yari gukora. 

Bronnie avuga ko muri rusange yumvise bicuza ibintu batakoze. Ngo iyo abantu babona ko ubuzima bwabo bugeze ku iherezo, bareba ubuzima babayemo, bagasanga inzozi zabo nyinshi zaraheze mu bitekerezo. Ngo abantu benshi baba batarageze no kuri kimwe cya kabiri cy’imishinga yabo, benshi mu bagenda rero ngo usanga binubira ko bahisemo nabi mubyo bakoraga.

2. Kuba barakoze akazi karuhije cyane mu buzima bwabo

Uku kwicuza ngo gukunze kugaragazwa n’abarwayi b’igitsina gabo, nk’uko Bronnie abitangaza. Abagabo ngo usanga bapfa bavuga uburyo bavunitse ubuzima bwabo bwose ngo bagire imiryango myiza, ariko bakaba bapfuye.

3. Kuba bataragize ishyaka ryo kugaragaza ibitekerezo byabo 

Ngo abantu benshi, usanga bataratinyutse kugaragaza ibitekerezo byabo kugira ngo babashe kwiberaho mu mahoro. Nk’ingaruka zabyo, ngo usanga bene abo bantu barabayeho mu buzima bubi (buhabanye n’uko batekereza) kandi ntabwo baba abo bashakaga kuba barabaye bo. Iyo mitekerereze ishingiye ku bwoba iyo bagiye gupfa barayicuza.

4. Kuba batarabashije gukomeza ubucuti na bagenzi babo

Benshi iyo bapfa kandi bagaruka ku nshuti zabo, bamwe bicuza ibyo bazikoreye, abandi bicuza ibyo zabakoreye (yenda zagize uruhare mu biri kuba kuri nyakwigendera, kenshi nk’ubugambanyi)

5. Benshi ngo bicuza guhitamo kwabo

Bronnie yemeza ko abandi bantu benshi yabonye bapfa, bagenda bicuza uguhitamo kwabo. Bamwe bicuza kuba baratsimbaraye ku migenzo n’imigirire ishaje, banga kuva ku izima. Nyamara ngo bari bareretswe inzira yo guhinduka ngo babeho ubundi buryo, ubwenge  bwe bukamubwira ko aribwo buryo bwiza, ariko umutima we akanangira. Ibi ngo benshi babyicuza iyo bagiye hariya hantu hatazwi neza.

Source:Inspiration and Chai/Bronnie Ware

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • merci vraiment iyo nkuru yanyeretse ko hari byinshi dukwiye gutekereza mbere yo kubikora.

  • nibyo kweli

  • Kubaha imana nishingiro ry’ubwenge kandi kuva mubyaha niko kujijuka.

  • Harya hari uwagiye akagaruka??????

  • iya mbere iranyigishije ikindi gufana ibitekerezo byari kuzakorwa.ariko Pasta wanjye arabitwigisha cyane sibwo bwa mbere mbyumvise.
    ariko mwari gusobanura neza iya gatanu 5 kuko neza ni abantu bazi ko icyaha ari kibi n’uburyo bwo kucyirinda bakabyirengagiza. igihembo cy’icyaha ni urupfu ahubwo umukristo ibyo byo byose ntibigomba kumugaragaraho wamenye neza agasogongera ijambo ry’Imana iyo ruje arabyishimira STEPHANO rero abantu nibajye bumva bareke gutsimbarara ku nzoga, ubusambanyi murabona uburyo bumaze abantu kubera SIDA bakayivuga ko inyura mu busambanyi bagatsimbarara nibareke twibere muri Yesu izo ngero 5 zitazajya zibageraho.

  • muzabeshye abandi mujye mukora ibyiza mufashe abantu mureke gusenga gusa kora debe iruta vuga numve sindwanya abasenga kandi imana ntitoranya kubutoni buri muntu wese n’umwana wimana none se muri genocide abantu ntibasengaga jye nahisemo rimwe gusa gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda kandi yesu ntadini yagiraga so ntimiki complique kwisi hari byinshi.

  • reka burimuntu yicuza ukwe ntibakigire aba ganga ntabwo ari IMANA!!!!nace nahandi

  • AHUBWOSE MWABIBWIWE N’IKI KO MWE MUKIRI BAZIMA. CYOKORA WENDA BYANDITSWE N’URIMOGUPFA BWOWENDAAAAA ;AHUBWOSE IBYO TUVUZE HARUGURU YABA AKIBITEKEREZA ABONA ACA MURIWAMURYAANGO KIZITO YATUBWIYE(WUBUZIMA BUHORAHO)AHHAAA NGAYO NGUKO ?

  • nibyiza kubaho uko wifuza kurusha kubaho uko nifuza kuko iherezo ryaburiwese riba umwihariko we wenyine nu bugingobwe bwite,korera kutazicuza ibyo utujuje kandi wirinde kwibabaza ngo ushimishe abantu kuko ni bashima ntamba ahubwo kora kugirango ushimishe imana gusa.Murakoze!

  • nanjye numva nzicuza amahirwe menshi nagize mu buzima bwanjye ark sinyabyaze umusaruro.

    • ubu uracyahumeka gerageza ibyo wivugira nibyo wiyaturiraho bizagushyira mu rubanza

Comments are closed.

en_USEnglish