Digiqole ad

Dore abanzi basaga 10 bakomeye mu buzima bw’abakundana

Ibintu bimwe na bimwe bishobora guhungabanya urukundo rw’abemeranye ku buryo bishobora kurukubita hasi. Nk’uko tubikesha Destinationsante.com, dore rero urutonde rw’ibintu bisaga 10 bifatwa nk’abanzi bakomeye bakwangiza urukundo rwa babiri ndetse n’ingabo zo kwikingira kuri abo banzi b’urukundo.

Gufuha bikabije (Jalousie maladive)

Amagambo nk’aya: “Wari uri he?”, “Wari uri kumwe na nde?”, “Ndumva umbeshya!”, n’andi nka yo ashobora kuba intandaro y’imibanire mibi y’abakundana. Gufuha byo ni ibisanzwe, by’umwihariko ko umuntu ukunda wese ushobora kumva umugiriye ibyo byiyumvo, ariko na none iyo bikabije bikagera aho biba nk’indwara, bishobora kwangiza urukundo rwanyu mu buryo budasubirwaho. Bityo rero, hagarika kubaza inshuti yawe ibibazo bimeze nk’iby’abacamanza, ubundi umugirire icyizere, ibintu bizatungana.

Ibiganiro bya politiki

Urugero hano, nka nyuma y’amatora y’umukuru w’Igihugu, impaka ziba ari ndende kandi zishyushye ku bijyanye n’ayo matora ndetse n’abakandida bayahataniraga. Kandi iyo abakundana badahuje igitekerezo cy’uwo bari bashyigikiye, bishobora guhita byangiza imibanire yabo. Mu Bufaransa ho umuntu 1 kuri 2 yemeza ko politike ikunze kuba intandaro y’amakimbirane hagati y’abakundana. Inama rero, ni uko iyo ngingo ya politike mwayihorera mu rukundo rwanyu.

Kwitwararika

Ni iby’ingenzi kugerageza mu buzima bw’abakundana gushakisha uburyo umwe ashimisha undi ndetse akaba yanamukangura (séduire) mu bijyanye n’urukundo rwabo. Ariko na none Mugabo, uramenye utazarangaza urugi rwo mu bwiherero cyangwa mu bwiyuhagiriro, cyangwa na none ngo ujye guca inzara uri imbere ya Cherie wawe. Nawe mukobwa/mugore, uramenye utazatangira kwiyogosha ingohe mu gihe wicaye imbere y’uwakwiyeguriye!

Abana

Mu gihe mufite abana, uzasanga babakangura nijoro mu gicuku, barwaye, kandi basaba kwitabwaho mu buryo budasanzwe. Ku bw’ibyo rero, usanga umubano wanyu ugiye ku mwanya wa kabiri nyuma y’abana. Inama rero: Nubwo mwese mushimishwa no kugira abo bana, ntuzatindiganye kubasigira undi muntu wabitaho. Nko muri week-end, ushobora kubasigira ababyeyi bawe kugira ngo wowe n’umukunzi wawe mwongere murebane akana ko mu jisho nta kibakoma!

Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina

Imvugo nk’iyi: “Oya, tugomba kwifata!”, ishobora gutuma atazongera kubigusaba ukundi mu buzima bwanyu. Nyabuna! Burya ngo imibonano mpuzabitsina ifatwa nk’ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abakundana. Muri icyo gihe rero, ugirwa inama yo kugerageza kwitwararika ku buryo ubasha kunezeza mugenzi wawe, maze ukaba ubagariye urukundo rwanyu.

Akazi

Akazi karananiza. Ku mugoroba wataha uhuye n’umukunzi wawe, ugasanga ni ko muvuga gusa. Akazi kanyu rero ntabwo kagomba kwinjira mu buzima bw’urukundo rwanyu ngo kabwangize. Niba ugeze mu rugo, bika ibikoresho byo ku kazi kandi ibibazo bijyanye n’umwuga ukora ubisige ku irembo, ubundi winjire mu buzima bw’urukundo n’uwo warweguriye.

Kunegurana

Urugero: “Ayo magambo yawe ntawe ashimisha”, “Ubwo se byibura hari ikilo cy’isukari bitanze?”, “Apu! Ibyo ni nk’umushinga utazigera ujya mu bikorwa…”. Si byiza gucira urubanza rubabaza mugenzi wawe. Hari igihe mutabitekerezaho cyane nyuma yabyo, ariko ukuri ni uko kunegurana cyane bikabije ku nshuti yawe kandi bikajya byisubiramo bishobora kubangamira urukundo rwanyu. Bityo, ukwiriye kubitekerezaho, byaba byiza ukabireka.

Inshuti z’inkoramutima zisanzwe

Mugabo/musore, ushobora gusanga inshuti yawe ije iwawe mu buryo butunguranye. Mugore/mukobwa nawe, ushobora gusanga umara umwanya munini kuri telefoni mu gihe cy’umugoroba urimo kuganira n’urungano rwawe! Abo bantu nimubirengagize kuko bashobora kubangiriza urukundo, ahubwo muse n’ababitaza kugira ngo munezezwe n’urukundo rwanyu.

Televiziyo mu cyumba

Iyi yo ngo yangiza imibanire y’inshuti ku rwego rwo hejuru! Ishobora kwangiza imibanire yanyu, by’umwihariko mu busabane bwanyu. Abakundana benshi batunze televiziyo mu cyumba usanga bagera kuri ½ cy’ibyishimo by’urukundo rwabo ugereranije n’abandi. Ku bw’ibyo rero, nimuyivanemo!

Kutamwitaho

Ushobora kwibaza igihe uherukira gukorera akantu keza Cheri(e) wawe! Nko kumutungura cyangwa se kumubwira ko umukunda! Kutamukorera bene utu tuntu rero bishobora kuba  byamutera kujya kubishakira ahandi. Ku bw’ibyo rero, ntukazuyaze gukorera utwo tuntu  twiza tw’agahozo inshuti yawe.

Kuba uturuka mu muryango mwiza

Kuba ufite papa wawe wiyubashye kandi w’igitinyiro, ufite mama wawe mwiza kandi uhora aguha amasomo, ndetse ukaba ufite n’abavandimwe bahora bakwitaho mu buryo butandukanye. Mbese wowe, ibi hari icyo bikubwiye? Uko biri kose, wibuke ko hafi 20% by’ingo zisenyuka biba biturutse ku kuba abantu baturuka mu miryango yiyubashye. Ku bw’ibyo rero, ni ngombwa kumenya guca akagozi ko kwizirika iwanyu ahubwo ukagira urukundo rwanyu nyambere.

Umuntu mwahoranye mu rukundo

Ukwiriye kudaha agaciro umuntu mwahoze mukundana kuko ashobora kubadwangira mu gihe yinjiye mu rukundo rwanyu. Akenshi, intego ye iba ari iyo kugira ngo yinjire mu mibanire yanyu amenye uko iteye. Bityo rero, ukwiriye kumwereka ko nta mwanya ufite, akabona ko ibintu byahindutse.

Kudahuza mu biganiro

Nyuma y’igihe kinini abantu babana, hari igihe kigera ugasanga abakundana nta kintu gifatika bagifite baganira, ku buryo hari n’igihe Babura icyo bavuga mu gihe baba barimo gusangira. Nyamara ngo niba mwifuza ko urukundo rwanyu rukomeza gutera imbere, mwashaka uko muzajya mwiruhura, mukaganira no ku mishinga itandukanye; bizatuma mubasha gukomeza gutera imbere, intambwe zanyu ziringaniye. Umugango.com

0 Comment

  • NUKO MURAKOZE

  • Ibi bintu ni byiza ariko kubyubahiriza birakomeye ndetse biranagoye!Wamugani babivuze ukuri kugira inshuti nu kwizirikaho igisasu ariko kugira umugore cg umugabo ni ukwihambira!

  • Imiryango yo iragatsindwa!!! nikundiye umukobwa yemwe nta n’icyo turakora usibye kwiganirira bisanzwe. Nyuma nza kumusaba urukundo, hashize igihe nkabona igihungu k’ibigango kinyirukaho, kindeba nabi sana, nyuma nza kumenya ko ari gisaza cye. Kandi nawe yaragitinyaga bya danger!!! nahise mbishingukamo nibonera undi mwana utuje kandi ufite famille iciriritse nyamara ifite urukundo. Mwibagiwe n’ibibazo by’amoko mu Rwanda cyane cyane!!!!!!!!

  • Murukundo,njye mbona atari formule mathematicale aribyo twa soma,tuga kora pratique,yewe ntizakwongera gusenyuka.Imana niyo Irwubaka rugakomera,iyo Idahari urumva nawe stress kila kitu…fragile

  • Ahaaaa, ndumva bitoroshye bantu mwubatse muragafite!! reka twe tukiri single twiryohereze ubuzima turi free, ndabona kwimariya ari ukwiturikirizaho igisasu!!!

Comments are closed.

en_USEnglish