Doctor Claude ni muhanzi ki?
Iyamuremye Jean Claude yavutse tariki ya mbere Mutarama 1978, ni mwene Iyamuremye Barthazard na Uwimana Marie Goreth, ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana barindwi, akaba akurikira umuhanzi Nziza Desiré nawe wamenyekanye cyane mu Karere.
Yaje kwitwa Doctor bigenze bite?
Mu bwana bwe yaranzwe no gukunda umuziki cyane!! Kuko igihe cye kinini yabaga arimo gukurikirana indirimbo z’abandi bahanzi. Bityo urungano rwe rwaza kumureba rugasanga ahugiye cyane ku ndirimbo. Nibwo baje kumubaza bati “Ese ushaka kuzaba Doctor wa muzika?.
Uretse gukunda umuziki cyane, yakundaga no gukina umupira w’amaguru cyane ariko icyamushimishaga kurushaho rimwe na rimwe yakundaga guca ibikombe byabaga byaravuyemo amata ya Nido agakoramo ingoma akajya ku muhanda agacurangira abantu nabo bakagenda bamusigira amafaranga make make bikaba ari nabyo ngo byamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora muzika.
Amashuri yize
Dr Claude nta mashuri y’incuke yize, ariko yize amashuri abanza ku kigo cya Saint Michel i Bujumbura, aza gukomereza amashuri yisumbuye kuri College de l’Avenir mu cyiciro rusange. Nyuma yaje gusubika amashuri ageze mwaka wa kane kubera ikibazo cy’ubushobozi.
Avuga ko adashobora kwibagirwa ukuntu yavuye mu ishuri atarangije kwiga kandi ngo yararikundaga ari n’umuhanga, ati : “Buri gihe nabaga uwa mbere kandi sinigeze nza na rimwe ku mwanya wa kabiri mu gihe cyose namaze mu ishuri”.
Ibi byose avuga ko nawe atakwirenganya kuko byatewe no kubura Se akiri muto akaza gutangira kwirihira amashuri akiri mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.
Bimwe mu bihembo amaze kwegukana harimo Kisima Award yegukanye mu gihugu cya Kenya mu mwaka wa 2003 ku bw’indirimbo ye Happy, ngo yigeze no kwegukana igikombe akiri mu ishuri mu irushanwa ryo kuririmba ryari ryateguwe ku kigo yigagamo.
Mu mwaka wa 2011 nabwo yegukanye igikombe cya Best Male Afro-Fusion muri East African Music Awards, kandi ngo ntashobora kwibagirwa ubwo yahamagarwaga muri Cola Awards mu mwaka wa 2002 ntabashe kwegukana icyo gihembo.
Iyo yicaranye n’inshuti ze baganira cyangwa nta mavunane afite ashobora kwandika neza cyane dore ko n’ubundi inganzo ye ngo yibanda cyane ku kuririmba ibintu byabayeho, biriho kandi bizahoraho.
Intego yari afite agitangira muzika n’ubwo ngo ushobora kugira intego ukiri muto ariko wakura ntibibe nk’uko wabyifuzaga, we asanga byibura inzozi yarotaga zo kuzaba umuntu w’icyamamare ku isi yose amaze kuzigeraho nka mirongo itanu ku ijana (50%) kuko ngo ubu byibura igihugu cyose wajyamo ku isi wasangayo umuntu umwe cyangwa babiri bazi Dr Claude.
Mu buzima bwe ababazwa cyane no kubona umuntu uhohotera undi yishingikiririje icyo amurusha kandi akababazwa cyane n’umuntu ushonje. Mu byo kurya ngo ntashobora kubura ibishyimbo ku ifunguro rye kandi akanywa na litito 5 z’amazi ku munsi.
Ubuzima bwa Dr Claude ngo burangwa umunsi ku wundi no kuvugisha ukuri kandi akagerageza kwiyubaha muri byose kandi ngo Imana iramutse imuhaye ubushobozi yafasha abababaye bose kuko yanga kubona umuntu ubabaye cyangwa wabuze icyo kurya, aha Dr atangaza ko agerageza gusangira ibyo afite n’abababaye mu bikorwa bye agenda akora nko gusura imfubyi n’abarwayi mu bitaro bitandukanye.
Mu Rwanda Dr Claude yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo, Love u so, Baramujyanye , Contre Success, Akabadju, Muhinduke yari afatanyije n’itsinda rya Just Family n’izindi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
WOW
Comments are closed.