Digiqole ad

Kumenya inkomko yawe hakoreshejwe DNA

Buri Munyamerika wese aho ava akagera aba arajwe ishinga by’umwihariko, no kumenya uturemangingo tumwereka aho akomoka, dore ko ngo buriya mu bantu baba muri USA hafi ya 99%  bisanze batuye muri Amerika n’ubwo batahabwaga uburenganzira bungana. Abenshi muribo kugeza uyu munsi, cyane cyane abirabura,  ntibazi aho bakomoka. Hari n’abamara kuhamenya kubera kuhanga bakahabeshya.

Abanyamerica benshi bashishikajwe no kumenya inkomoko yabo bifashishije DNA
Abanyamerica benshi bashishikajwe no kumenya inkomoko yabo bifashishije DNA

Chris Tucker, umuhanzi w’icyamamare mu mafilme asekeje, ni umunyamerika w’umwirabura. Gusa n’ ubwo atigeze amenya aho abasokuruza be bakomokaga mbere yo kujyanwa  mu bucakara muri Amerika mu buzima bwe, ngo ubu byaba byaragaragaye ko akomoka i Mbundu mu gihugu cya  Angola.

Umustari Oprah Winfrey, umwirabura kazi w’umunyamerika uzwi nk’ umwamikazi wa mu gukora ibijyanye na television ngo ku bw’amatsiko yo kumenya aho akomoka, dore ko atigeze amenya papa we, ngo yababajwe bidasubirwaho no gusanga papa we n’abasekuruza be bakomoka mu burengerazuba bwa Africa mu gihugu cya Liberia. Oprah Winifrey, umukire wa mbere  ku isi  mu badamu, ngo kubwe yari bwumve anezerewe kurushaho iyo aza gusanga afite inkoko mu gihugu cya Liberiya na Sierra Leone n’ubwo atahifuzaga.

Yaba oprah winifrey, Chris Tucker n’abandi bose ni abirabura b’abanyamerika bakomoka ku birabura bakuwe ku mugabane wa Afrika bakajyanwa muri amerika nk’abacakara ngo bajye gukora mubikingi by’abazungu imirimo y’ubuhinzi kuri uyu mugabane wa Amerika. Muri bo, nta numwe wigeze ubona cyangwa ngo amenye abo mu muryango wabo, ubasobanurira ibisekuru byabo ngo babashe kumenya aho bakomoka.

Ku bw’amatsiko yo kumenya aho bakomoka aba banyemarika ndetse n’abandi babishoboye bakoresheje uburyo bwo kwipimisha kwa muganga maze bakareba aho DNA zabo ziherereye bakabona kumenya aho abasekuruza babo bakuwe bajyanwa muri Amerika, n’uko bamenya i wabo. Gusa ubushobozi bw’umufuka ntibwemerera buri wese gukora iki gikorwa, kuko kidahendutse.

Kwipimisha DNA ni inzoziza buri munyamerika dore ko abenshi nyine mu banyamerika ari abantu bahatuye mugihe cy’ubukoroni bwatangiye ahagana mu 1777 ubwo Abongereza bajyagayo kuhakoloniza, ariko atari nk’uko byagenze mu Rwanda ahubwo  ho bagiye gutura ubuziraherezo.

Buriya Amerika ntiyari ituwe n’uruvange rw’amoko y’abirabura, abera, abumuhondo n’abandi nk’uko bimeze ubu, ahubwo yari ituwe n’ubwoko bw’abantu basa n’abahindi, bazwi ku izina ry ‘Abamerindien.

Nk’uko byaribyanditswe mu kinyamakuru USA TODAY cyandikirwa muri USA mu numero yacyo yasohotse ku wa 2 Mutarama 2006 cyari cyatanzemo urugero rw’umudamu w’umwirabura MIKA STUMP watoraguwe akiri muto, yatawe na nyina i Newyork City aho atari azi inkomokoye guhera kuri nyina wa mubyaye akamuta ku myaka 4 gusa aho wasangaga iyo abajijwe aho avuka, asubiza buri gihe ko atabizi, ahubwo na we yibonye ari umwirabura kazi gusa.

Gusa ku bw’amahirwe ye havumbuwe DNA aho we yasanze ubwoko bwe bukomoka mugace ka Mende ho muri Sierra Leone. Ubu mu buzima bwe yibaza ko yaba se cyangwa se mama we, bitewe n’ufite amaraso yaganjije, uyu mukobwa afite ababyeyi muri Sierra Leone, nabyo ariko abikesha kwipimisha DNA..

Mika w’imyaka 36  umubyeyi w’abana 6 utunzwe no gukora akazi ko murugo ati “Ubu mu buzima bwanjye nshimishijwe no kuba mfite aho najya mvuga ngo nguyu uwo ndi we  ndatahutse, ibyo ntigeze ntekereza na rimwe mubuzima bwanjye.”

Ntibashimishwa no kumenya inkomoko yabo.

Mika byaramushimishije kumenya nibura bamwe mu bisanira by’ubwoko bwe. Gusa benshi mu Banyamerika n’ubwo baba baharanira gukora ibishoboka byose ngo bipimishe, siko banogerwa n’ibivuyemo, kuko nk’icyamamare Oprah Winifrey nyuma yo kumenya ko akomoka muri Liberiya, byaramubabaje cyane kuko ngo ahanga cyane. Ibi yakomeje kubihishira maze akomeza gutangaza ibijyanye n’ibyo we yifuzaga ariko bitandukanye n’ukuri, aho we yitangarizaga ko DNA ze zerekanye ko akomoka muri Afrika y’Epfo, aho we yifuzaga, nyuma yo kwipimisha bwa mbere mu 2005.

Gusa ku rubuga rw’ikinyamakuru femalefirst.co.uk, ho handitse ko n’ubwo Oprah yifuzaga biriya, bigoye cyane kubona umwirabura wajyanywe muri Amerika avanywe mu Bazulu ubu baherereye ahanini muri Afrika y’epfo, ari na bo Oprah atangaza ko akomokamo. Ahubwo ikizwi ku bw’uru rubuga ngo n’uko n’abajyanywe bucakara bavuye muri kariya gace ari abari berekejwe ku mugabane wa Aziya mu bihugu by’Abarabu, aho iyo wamarga gusaza utakibasha gukora bakwicaga kandi ubuzima bwawe bwose ukaba ubujijwe kubonana n’ikitwa umugore kugira ngo ntubyarire ku butaka bwabo.

Abanyamerika b’abirabura batuye mu ntara runaka usanga akenshi bahuje aho baturutse. Ngo rero ku bwa Oprah we, akomoka ku babyeyi bisanze batuye muri leta ya Mississipi ahiganje abantu baturutse mu burengerazuba bwa Afrika gusa, cyane cyane muri Liberiya no muri Sierra Leone, nk’uko abenshi bipimishije DNA zabyerekanye.

Dukuzumuremyi Noel

Umuseke.com

2 Comments

  • yeah gusa birababaje kumenya aho ukomoka bikakubabaza.
    buriya ntibakunda AFRICA

  • Umuseke turabemera cyane, ariko muzaturebere niba hari aho babikorera muri Africa, nigire kureba aho naturutse koko, nibarize aho naturutse. Nshaka kunyomoza abazanye ingenga bitekerezo yamoko mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish