Digiqole ad

Dj Bob yiyise ‘Intore Bob’ avuye mu Itorero

 Dj Bob yiyise ‘Intore Bob’ avuye mu Itorero

Intore Bob ni umwe mu bitabiriye itorero ry’igihugu ry’abahanzi

Ndacyayishimira Jean Bosco bita DJ Bob ni umwe mu ba Dj bamaze igihe kinini muri uwo mwuga. Benshi mu bahanzi bagezweho cyane mu Rwanda bagiye bamuca mu biganza amenyekanisha ibihangano byabo. Kuri ubu ngo ntagishaka kwitwa izina Dj Bob ahubwo ni ‘Intore Bob’.

Intore Bob ni umwe mu bitabiriye itorero ry'igihugu ry'abahanzi
Intore Bob ni umwe mu bitabiriye itorero ry’igihugu ry’abahanzi

Ibi abitangaje nyum y’aho aviriye mu itorero ry’igihugu ryari rigenewe bahanzi, abakinnyi ba filme na buri muntu wese ufite aho ahurira n’ubuhanzi mu ngeri zose.

Mu kiganiro na Radio 10, Bob yatangaje ko umuhanzi utaritabiriye iryo torero ahubwo atakiswe umuhanzi mu by’ukuri.

Yagize ati “Hari abantu babyita ngo ni ingando. Oyaaaa!!ingando zikorwa n’abanyeshuri cyangwa se impunzi zihungutse. Ntabwo twakoze ingando ahubwo ni itorero.

Ubu ntabwo Massamba ashobora kujya hariya ngo ankange kubera ko yitwa Intore Massamba!kuko ubu ndi intore yuzuye cyane ahubwo.

Hariya ni ahantu umuntu ajya akagaruka yamaze kumenya uwo ariwe ndetse n’icyo ashaka kugeraho mu buzima.

Abahanzi bataryitabiriye mbona batakiswe abahanzi kuko ntacyo baba bakora mu gihe cyose batazi ibisabwa ngo umuntu yitwe Intore”.

Dj Bob wamaze kureka iryo zina ahubwo akiyita ‘Intore Bob’ ni umuyobozi wa United Street Promotors ishyirahamwe n’aba Djs bose bo mu Rwanda. Zimwe mu ngamba afite ni ugusangiza bagenzi be amwe mu masomo yakuye mu Itorero ry’igihugu.

Bityo abakora ako kazi bose bakamenya uburyo bagomba kugakoramo ndetse bakamenya ko n’igihugu gikeneye umusaruro uva mu kazi bakora batanga imisoro.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish