Diaspora ya Malawi na Zambiya mu cyunamo
Diaspora ya Malawi na Zambiya kwibuka hamwe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda
Mu rwego rwo bibuka Genoside yakorewe abatutsi ku inshuro ya 17, abanyarwanda 12 baba mu gihugu cya Malawi ndetse na Zambiya baje mu Rwanda kwifatanya n’abandi banyarwanda mu mihango yo kwibuka mu Ntara y’amajyepfo.
Photo: Diaspora ya Malawi na Zambiya i Huye
Aba banyarwanda barimo abarimu muri Kaminuza,aba dogiteri n’abashoramari, bavugako baje kwifatanya n’abandi banyarwanda bakaboneraho no kureba uko u Rwanda ruhagaze nyuma y’imyaka 17 ruvuye muri Jenocide.
Iyi diaspora (Zambia na Malawi aribo nabo benshi) ikaba ije murwego rwa gahunda ya leta yiswe “Come and See” mu magambo y’icyongereza (Ngwino wirebere mu kinyarwanda ), akaba ari gahunda igamije gushishikariza abanyarwanda bo kw’isi hose kuza gusura i gihugu cyabo ndetse no gutanga umusanzu wabo mw’iterambere ry’urwababyaye.
Gasana Jean Claude , umukuru wa diaspora y’abantu basaga 100 muri Malawi akaba n’ umushoramari muri icyo gihugu uyu akomoka mu ntara y’amajyepfo mu cyahoze kitwa commune Musambira (akarere ka Kamonyi) avugako agarutse m’u Rwanda nyuma y’ imyaka irindwi aruvuyemo.
Uyu mukuru wa diaspora ati:“Turasaba reta yacu gushyiramo imbaraga nyinshi gufasha abavandimwe bacu bifuza gutaha kuko babuze umuntu wita ku kibazo cyabo cyo gutaha bava muri Malawi”.
Ibi abivuga ngo ashingiye kubushake buke abakozi ba HCR muri Malawi bagaragaza mugukemura iki kibazo, kuko ngo bafite ubwoba bwo gutakaza imirimo yabo mugihe impunzi z’abanyarwanda zava zose muri Malawi.
Gasana avugako aba bantu 500 biyandikishije bashaka gutaha rwihishwa kubera impamvu y’umutekano wabo mu nkambi wabangamirwa na bamwe mu bakoze jenoside mu 1994 bari mu nkambi .
Biteganyijweko aba banyarwanda bo muri Zambiya na Malawi bazasubira mu bihugu babamo taliki 15/04/2011 ubwo icyumweru cy’icyunamo kizaba gisozwa ku rwego rw’igihugu.
Eddy Sabiti
Umuseke.com
1 Comment
Gasana Jean Claude, uhagarariye diaspora muri Malawi! Urarye uri manga!! Umenye ko president wacu Kagame adakunda na rimwe umuntu umubeshya! Koko ukihanukira uti :TURASABA LETA YACU GUSHYIRAMO IMBARAGA NYINSHI GUFASHA ABAVANDIMWE BACU BIFUZA GUTAHA KUKO BABUZE UMUNTU WITA KUKIBAZO CYABO CYO GUTAHA BAVA MURI MALAWI.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Niko Semuhanu, iyi rapport utanze ihwanye n’iyo Gatsinzi yatanze igihe aheruka muri Malawi gukangurira impunzi gutaha? Niba zihwanye birabe ibyuya. Abatuye Malawi na rapport za Gatsinzi nizo zizerekana ko ukwiye guhagararira Diaspora koko, naho ubundi President wacu azakwita IKIGURASHA kandi koko uzaba uricyo niba utaricyo nubungubu.
Comments are closed.