Diamond yishimiye uburyo Kitoko yitwaye mu gitaramo bahuriyemo muri UK
Mu gitaramo cyabereye mu gihugu cy’u Bwongereza ahitwa ‘Royal Regency’ kitabiriwe na Diamond Platnumz wo muri Tanzania ndetse na Kitoko Bibarwa wo mu Rwanda, nyuma y’aho Kitoko aviriye ku rubyiniro ‘stage’ Diamond yakwirakwije amashusho y’uko yitwaye bimwe mu bintu byashimishije Kitoko.
Icyo gitaramo cyari cyateguwe n’Abatanzaniya baba mu gihugu cy’u Bwongereza mu buryo bwo gukomeza kurwanya iyicwa rya ba Nyamweru muri Tanzania, kitabiriwe n’abantu benshi ndetse barimo n’Abanyarwanda bari baje gushyigikira Kitoko.
Mu kiganiro na Umuseke nyuma yo kubona ayo mashusho yakwirakwijwe na Diamond Platnumz ku rubaga rwe rwa Instagram, Kitoko yavuze ko ari bimwe mu bintu byamunejeje kubona ashyigikirwa n’umuhanzi mugenzi we.
Yagize ati “Natangajwe cyane no kubona amashusho y’uko nitwaye mu gitaramo twahuriyemo na Diamond ari nawe uyakwirakwiza ahantu hose.
Byanyeretse ko hari aho muzika nyarwanda irimo kwerekeza n’ubwo bisaba imbaraga zitari nkeya, ariko tuzabigeraho igihe cyose tuzaba dushyize hamwe tukarushaho kumenyakanisha ibihangano byacu ku rwego mpuzamahanga”.
Abajijwe niba nyuma y’igitaramo baragize umwanya wo guhura bakaganira, Kitoko yavuze ko batabonanye kuko yarangije kuririmba ahita agenda ahubwo ko yabibonye muri instagram ya Diamond.
Ati “Hoyaaaa!!ntabwo twigeze dufata umwanya wo kuganira, kuko nabanje kuri stage mvaho mpita ngenda kuko hari izindi gahunda nagombaga kujya gukora kandi zihutirwaga. Naje kubibona ku mbuga nkoranya mbaga ko yafashe amashusho y’uko nitwaye”.
Kitoko usanzwe ubarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza, ubu ari mu mishanga na PressOne ibarizwamo Meddy, The Ben, K8 Kavuyo, Emmy, Priscilla, Cedru na Licklick bose bo mu Rwanda.
Gusa ngo mu minsi mike bashobora kugirana amasezerano y’imikoranire mu buryo bwimitse aho kuzajya ajya gukora indirimbo nk’umuhanzi wese usanzwe.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW