Diamond yataramiye i Nyamata, ashima uburanga bw’abanyarwandakazi
Nyamata- Umuhanzi w’umunya-Tanzania Diamond Platnumz yataramiye ibihumbi by’abanyarwanda mu mujyi wa Nyamata. Uyu mugabo wishimiwe na benshi biganjemo inkumi, yashimye cyane uburanga bw’abari b’abanyarwanda, gusa ngo abaziho kwitinya gukabije.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa mbere tariki 3 Nyakanga 2017 nibwo habaye igitaramo ngarukamwaka ‘Rwanda Fiesta’. Inshuro ya mbere yacyo yabereye mu busitani bugari bwa Hotel Golden Tulip La Palisse.
Iki gitaramo cyatangiye saa 20:28 cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Dj Pius uzwi mu itsinda Two4Real ubu ryasenyutse. Uyu mugabo wabimburiye abandi ku rubyiniro yigaragaje mu muziki w’umwimerer (Live Music). Indirimbo ze nk’Agatako na Wabulila Wa ni zimwe muzashimishije abari aho.
Dj Pius yakurikiwe na Charly Na Nina, Yvan Buravan na Uncle Austin. Aba banyarwanda bamaze kuririmba hafashwe iminota isaga 40 hakosorwa amajwi ya ‘Live’ kuko ibyuma byari byabanje kugorana. Byatumye abitabiriye bafata umwanya munini basusurutswa na DJ Buckz.
Nyuma abanyarwanda bakurikiwe n’abahanzi baturutse hanze y’u Rwanda. Bitadukanye n’ababanjirije ku rubyiniro, aba bahanzi bo bakoze umuziki uteri ‘Live’. Chege Chingunda uzwi mu itsinda Tmk Wanaume, Vanessa Mdee na Morgan Heritage itsinda ryavuye muri Leta zunze Ubumwe za America.
Ku isaha ya saa 01:19 nibwo uwari utegerejwe na benshi Naseeb Abdul Juma bita Diamond Platnumz yageze ku rubyiniro, yinjirira ku ndirimbo yise ‘Mbagala’ yamenyekanyeho muri 2012.
Nyuma yo gususurutsa abari i Nyamata, Diamond yagereranyije abakobwa bo mu Rwanda n’abo muri DR Congo aho yakoreye igitaramo kuwa gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017.
Avuga ku buranga bw’abanyarwandakazi yagize ati: “Biratangaje kubona abantu beza kandi benshi bari hamwe. Buri muntu uje mu Rwanda buri gihe nicyo agomba kwitega. Gusa mbaziho kugira isoni bitandukanye n’abaturanyi banyu b’i Goma ho nta soni nyinshi bagira kandi uwo bishimiye mu gitaramo nk’iki baribyinira.”
Kuba Diamond abona abanyarwandakazi bitinya byatumye afata iminota 15 mu masaha hafi abiri yaririmbye, ahamagaraga abakobwa babishaka ubundi babyinana indirimbo ze zamenyekanye nka; Kidogo, Marry Your (afatanyije na Ne-Yo), Nana (afatanyije na Mr Flavour) n’izindi nyinshi.
Iki gitaramo cyasojwe saa 03:28 nubwo cyabereye hanze y’umujyi wa Kigali mu karere ka Bugesera ntibyabujije abatuye Kigali kukitabira ku bwinshi.
Photo:Ishimwe Innocent &E.Mugunga/Umuseke
Roben NGABO
7 Comments
Nubundi zimwe muri gahunda ziba zizanye aba biyita abahanzi ni ukuza kureba ba banyarwandakazi b’umutima muke bahora bari stand by gufungura ukuguru bakerekana ubutunzi bahawe maze idorari rikinjira. Erega abanyamahanga bamaze kumenyako ibyo twibitseho kuburyo bamanuka baje gufata ku bwahuro. Gusa utinze azanyagwa ni umugabo uhora abunza yakobo n’umugore uhora abunza chantal, bigeraho bikaba expired cyangwa bikazamo imungu kuburyo bose babitinya. Kwishima Yes, ubusambanyi No
karabaaye…. nta rutangira.
@Kanyange we ibyouvuze ni ukuri kwmbaye ubusa.mbabajwe n urubyiruko bahindutse ibirumbo kuberaizi ngirw abahanzi.
Kogeza bwiza bw’abanyarwandakazi bisa no gushyira imbere ingeso y’uburaya n’ubusambanyi. Kuki ubwo bwiza bubonwa iyo hari abagiye imbere kuzunguza amabuno …? Kuki butavugwa mu by’ubwenge cg mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu ?!
Iterambere ni ryiza kandi ni ribi biterwa n’icyo urikurikiyeho.Abahitamo ibi bitaramo ntabwo ari bibi ariko na none batwawe n’ibikorerwamo bibagiraho ingaruka mbi nyuma.
ubucuruzi bw’abanyarwandakazi burakataje ni ukubamamaza menya bagurika ntibarata ariko narumiwe isi iratembagara tureba koko
U Rwanda ruzwiho kugira abakobwa beza. Twitonde ejo bitazongerwaho “baniyandarika”. Buri mu nyamahanga akumva ko abaje kugura. (Ubukene weeee…..)
Comments are closed.