Digiqole ad

Diamond Platnumz yageze i Kigali, yiteguye gushimisha Abanyarwanda

 Diamond Platnumz yageze i Kigali, yiteguye gushimisha Abanyarwanda

Diamond Platnumz yageze mu Rwanda

Umuhanzi w’umunya-Tanzania Naseeb Abdul Juma bita Diamond Platnumz agarutse i Kigali gutaramira abanyarwanda. Ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 29 Kamena 2017, saa 20:30. Aritegura gutaramira i Nyamata i Bugesera kuri iki cyumweru.

Diamond Platnumz yageze mu Rwanda
Diamond Platnumz yageze mu Rwanda

Umuyobozi wa ‘studio’ ikomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba Wasafi Records WCB, akaba n’igihangange muri muzika ya Afurika Naseeb Abdul Juma uzwi ku izina rya Diamond Platnumz ageze i Kigali aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo ngarukamwaka ‘Rwanda Fiesta’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera i Nyamata muri Golden Tulip ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017, ibirori azahuriramo n’abandi bahanzi nka; Vanessa Mdee, Morgan Hertage,Charly na Nina, Yvan Buravan ndetse na Charly na Nina.

Nyuma yo kugera mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugaruka mu gihugu akunda. Yanishimiye abahanzi azakorana nabo muri iki gitaramo kuko asanzwe abazi anakurikirana ibihangano byabo.

Uyu muhanzi yahisemo u Rwanda nk’igihugu azakiruhukiramo mbere yo kujya i Goma muri DR Congo aho azataramira abahatuye kuwa gatandatu, nyuma agaruke mu Rwanda.

Imodoka yatwaye uyu muhanzi ukomeye mu karere
Imodoka yatwaye uyu muhanzi ukomeye mu karere

Evode MUGUNGA

UM– USEKE

2 Comments

  • NI MUMBABARIRE MUMBWIRE IBINTU BIRI MUMENYO Y UWO MUHANZI NABWO BWA BA ARI UBU STAR??!!!!

  • nubugoro se? nidanger, twisubirire kuli gakondo yacu tuve kumasigareti nubundi yamaze abantu naza cancer

Comments are closed.

en_USEnglish