Digiqole ad

Davis-D agiye kuzenguruka u Rwanda yigisha ku mirire mibi y’abana

 Davis-D agiye kuzenguruka u Rwanda yigisha ku mirire mibi y’abana

Davis-D ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kumenyekana cyane mu Karere kubera injyana akora

Umuhanzi Davis-D wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Biryogo’, agiye gukora ibitaramo hirya no hino mu Rwanda yigisha ku bijyanye n’imirire mibi y’abana ndetse no ku bantu bakuru barya indyo zitujuje vitamine.

Davis-D ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kumenyekana cyane mu Karere kubera injyana akora
Davis-D ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kumenyekana cyane mu Karere kubera injyana akora

Davis-D ni umwe mu bahanzi batangiye kugaragaza ko bafite imbaraga n’ubuhanga mu muziki, dore ko n’abakurikirana umuziki we bakunze kumugereranya n’umuhanzi wo muri Nigeria witwa ‘WizKid’ uburyo yazamutse agahita amenyakana nta gihe amaze mu muziki.

Mu muziki, ubufasha bwose abuhabwa na Se ndetse ngo ni we urimo no kumufasha gutegura ibyo bitaramo kimwe n’abandi baterankunga batandukanye barimo na minisiteri y’Ubuzima.

Yabwiye Umuseke ko ibyo bitaramo byo kuzenguruka mu Ntara zose uretse kuba ari igikorwa abona ko gikomeye, bizanatuma amara igihe ahuze mu gihe abandi bahanzi bari muri Guma Guma.

Ati “Iki gikorwa nari maze igihe ntekereza uburyo nagikora. Gusa kuri njye ni umuhigo nari narahize ngiye guhigura kandi nshimira Imana na buri umwe wese ungejeje uzamba hafi muri iki gikorwa”.

Mu buzima busanzwe ngo akunda kubona umwana wishimye
Mu buzima busanzwe ngo akunda kubona umwana wishimye

Muri ibyo bitaramo, azajya ajyana n’abajyanama b’ubuzima barusheho gukangurira abanyarwanda kumenya uburyo bashobora kurinda abana babo imirire mibi kandi bitagoye kuba babona indyo zuzuye.

Mu mwaka wa 2015, Davis-D nabwo yakoze ibitaramo bizenguruka mu Ntara amenyekanisha ibihangano bye. Icyo gihe akaba yaranamurikaga indirimbo ye yise ‘My People’.

Umuhanzi Davis-D asanzwe afite izindi ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda zirimo ‘My Sweet’, ‘Biryogo’, ‘Mariya Kariza’ n’izindi yagiye agaragaramo afatanyije n’abandi bahanzi.

https://www.youtube.com/watch?v=YBEe-zOv0-c&spfreload=10

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish