"Gutoza Man U ni amahirwe aboneka gacye mu buzima" – David Moyes
David Moyes nawe ukomoka muri Ecosse niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Manchester United. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Gicurasi yasinye amasezerano yo gutoza Manchester United mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere. Ni nyuma y’amasaha macye amaze gusezera ku buyobozi bwa Everton yatozaga kuva mu 2002.
Mu gitondo kuri uyu munsi abakinnyi ba Manchester United batangarijwe ku kibuga bitorezaho cya Carrington ko David Moyes ariwe ugiye gusimbura Sir Alex Chapman Fergurson uzajya mu kiruhuko cy’izabukuru iyi shampionat y’abongeraza nirangira.
Moyes w’imyaka 50 akaba asanzwe ari inshuti magara y’umusaza Fergurson bakomoka mu gihugu kimwe. Azatangira kumukorera mu ngata ku mugaragaro tariki 1/07/2013.
Sir Alex Fergurson niwe ubwe watanzeho David Moyes umusimbura icyemezo cyashyigikiwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United harimo n’umuryango wa Glazzer uyiyobora.
Moyes ati “ Biranshimishije kuba Sir Alex ariwe wangiriye ikizere akabanshimira ko nakora aka kazi. Nubaha cyane akazi yakoze muri iyi kipe.
Nzi neza umurimo ukomeye wo gusimbura umutoza w’ibihe byose mu ikipe, ariko amahirwe yo gutoza Manchester United ni ikintu kitaboneka kenshi mu buzima, ariko ndareba cyane igihe nzaba ntangiye akazi.”
David Moyes akaba yaratumye ikipe ya Everton iza mu myanya 6 ya mbere mu myaka 11 ishize, nubwo ataratwara igikombe na kimwe mu bwongereza, uyu mutoza afatwa nk’umuhanga ukurikije ikipe atoza, ubushobozi bwayo no guhozaho.
Abakinnye muri Manchester icyo bavuga kuri Moyes:
Phil Neville (bivugwa ko ashobora kumuzana nk’umwungiriza): jye namaze kwifuriza David Moyes amahirwe muri Manchester United.
Peter Schemeicher: (yari umuzamu ukomeye muri Man U) : iyo tuvuze Moyes tujye twibuka ko atoza Everton kandi yakoze akazi keza mu myaka 10 ishize iyo umwitegereje umubonamo ubushobozi n’uburambe.
Bobby Charlton: Si ngombwa ko umusimbura we (Fergie) aba afite uburambe muri Champions Ligue ni ngombwa ko tumenya icyo ashoboye hano iwacu.
JD Nsengiyumva Inzaghi
umuseke.rw
0 Comment
Njye nku mufana wa man.utd birambabaje cyane ariko nshimishijwe ni bikorwa bye asize muri man.utd,Ni hahandi nzayigwa inyuma no mubiruhuko bye mwifurije ishya ni ihirwe.
ntakundi nyine. nonese nagirango mbabaze niba haba hari imyenda manchester united yaba ifite, niba ihari ningahe. mu mbwire ni arsenal yaba ifite
N’ubwo Man U ari ikipe na nga ndetse na Ferguson wayo, kuko ntiwakanga umwana ngo ukunde nyina, ariko ngo niba wanga n’urukwavu, ujye wemera ko ruzi kwiruka! Ferguson ni umusaza w’umuhanga, yanditse amateka, ahasigaye tumwifurije ibihe byiza gusa gusa!
Birababaje ko fergie asezeye ariko hari hageze. ikipe yari imaze kumurenga. gusa moyes azayishobora? imyaka indi 2 imbere nta gikombe dutwaye. fan ba man u mwihangane
Nanjye manchesta U nikipe nkunda nuriya musaza ibyiza yakoze bizatuma dukomeze kumuzirikana ‘christiano ronalde ese byararangiye gusubira mukipe ya manchesta U.