Darfur: Batangije umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20
Ingabo z’Afurika yunze ubumwe ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani zitabiriye umuhango wo gutangiza igikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igasiga yivuganye abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.
Abari bitabiriye uyu muhango bafashe umunota umwe wo kwibuka abazize Jenoside banacana urumuri rumurikira inzirakarengane.
Mohammed Ibn Chambas, uhagarariye ingabo z’Afurika yunze ubumwe n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur yavuze ko u Rwanda rumaze kwiyubaka k’uburyo ubu ari igihugu gihagaze neza.
Avuga ko kuri ubu u Rwanda rutanga umusanzu ukomeye mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga amahoro ku Isi.
Yagize ati:”kuba hano hari Abanyarwanda benshi na byo ni ubuhamya bugaragaza ubushake u Rwanda rufite mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’Afurika”.
Chambas avuga ko ibyabaye bitazongera kuba ahubwo ko abantu bagomba guharanira kubaka ibigo bikomeye, guteza imbere abaturage mu bijyanye no kugira uruhare mu miyoborere , gushyira hamwe, guharanira demokarasi no kurwanya ruswa.
Ismail Kajugiro Shyaka, Umujyanama wa kabiri akanaba umuyobozi w’agategenyo ushinzwe intumwa z’ububanyi n’amahanga z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Darfur yavuze ko bize uburyo Jenoside yabaye n’icyayiteye ngo banashishikariza abaturage kuyirwanya ngo itazongera kubaho ukundi.
Shyaka avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitandatu bifite abasirikare benshi bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi . Agira ati:” Twizeye ko nta gihugu cyizanyura mu bihe nk’ibyo twanyuzemo, kandi nta nikizabura abantu kubera kwirengagizwa cyangwa kutagira igikorwa n’Isi.”
Abantu ibihugu 3000 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani muri harimo ingabo , abapolisi n’abasivile.
Photos: Sulaiman Kalisa , Perezida wa Diaspora muri Sudani
RNP
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Muruzengurutse hose kwisi maze bacanganyikirwe kubera ko batadutabaye.Good keep up Rwanda ruyobowe na H.E PK.
ni byiza cyane kuba byabaye muri sudan igihugu kimaze imyaka n’imyaka kiba mu ntambara
uru rumuli rugere hose kwisi, isi imenye amatka twanyuzemo iyigireho, ribe isomo rikomeye, nizereko uru rumuli ruzagera no muri bangui kuko naho rurakenewe ngo abantu bari gupfa ubusa bamenye ko umuntu ari ntavongerwa atagomba kuvutsa ubuzima kubera ibyo yemera cg icyo aricyo. turashima leta yacu yadukuye ikuzima ubu tukaba dutengamaye
jenoside yabaye mu Rwanda yakagombye kubera amahanga isomo maze bagakumira aho byakongera kuba kandi bagomba kuza tukaberaka aho tugeze twiyunga
Comments are closed.