Danny Vumbi na Christopher biteguye kuzitwara neza mu gitaramo cya PGGSS i Karongi
Mu bitaramo umunani (8) by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 bigomba gukorwa n’abahanzi 10 baririmo, ku wa gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016 nibwo hazaba igitaramo cya kabiri. Christopher na Danny Vumbi bavuga ko biteguye neza icyo gitaramo kurusha icya mbere.
Igitaramo cya mbere cy’iri rushanwa cyabereye i Gicumbi, aba bahanzi bavuga ko nubwo bitwaye neza ariko bashaka kurusha aho bari bagejeje. Bityo akaba ari nabwo bazabona n’uburyo bategura ibindi bitaramo bizakurikira.
Kuri Danny Vumbi wari witabiriye ibi gitaramo ku nshuro ye ya mbere, yabwiye Umuseke ko umuntu uvuga nabi iri rushanwa ari uko atari yaryitabira ngo arebe umubare w’abantu baba baje muri ibyo bitaramo.
Ati “Nanjyaga numva Guma Guma nkumva ari irushanwa nyine riri aho umuntu wese yajyamo akitwara neza. Ariko iri rushanwa riri ku rwego rukomeye cyane kandi rifite n’akamaro kanini ku bahanzi. Uburyo nitwaye i Gicumbi nibaza ko nzarushaho ninjya i Karongi”.
Uyu muhanzi niwe watomboye numero ya mbere i Gicumbi. Yakomeje avuga ko uwo mubare ari ikibazo gikomeye ku muhanzi. Kuko biba bigusaba imbaraga nyinshi cyane zo kwinjiza imitima y’abantu mu gitaramo bakava mu bindi bitekerezo barimo.
Ibyo rero akaba ari imwe mu mbogamizi amaze kubona muri iri rushanwa. Gusa ngo umuhanzi utomboye uwo mubare rimwe (1), ntabwo aba azongera kuwutombora mu kindi gitaramo gikurikira. Ahubwo biba byashoboka ko yazongera kuwutombora yirengeje igitaramo kimwe.
Christopher usanzwe yitabira iri rushanwa ubu ari inshuro ye ya gatatu, yavuze ko uburyo yitwaye i Gicumbi yabyishimiye. Ariko ko Karongi ashaka gukora igitaramo abafana be bari bamukumbuye bazishimira.
Ati “Nta bintu byinshi mfite navuga ku gitaramo tuzakora i Karongi. Kuko nshobora no kuba namena ibanga. Turi mu irushanwa rikomeye rifite abahanzi bakomeye ariko muri abo nanjye sinoroshye. Ni ugutegereza umunota wa nyuma”.
Mu minsi ishize Christopher yatangarije Umuseke ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super star6 ririmo abahanzi babiri gusa. Muri abo rero hakaba hagomba kugira umwe uryegukana.
Yasobanuye ko impamvu avuga ko ririmo abahanzi babiri gusa, ariko ariwe wa mbere urishaka noneho abandi 9 basigara abita umwe. Ko aramutse agize ibyago ntiyegukane umwanya wa mbere agomba gufata uwa kabiri.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW