Danny Vumbi anenga abahanzi bandikira indirimbo muri studio
Semivumbi Daniel muhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itsinda rya The Brothers nka Danny Vumbi, asanga imyandikire y’indirimbo y’abahanzi muri studio nta buhanzi burimo. Ahubwo hari irindi zina bakiswe.
Ni nyuma y’aho uyu muhanzi atangiriye gukora indirimbo ku giti cye zirimo “Ni Danger” n’izindi, kimwe n’abandi babanaga muri iryo itsinda. Iyo ndirimbo ikaba yaranatumye benshi bahamya ko ari umuhanga.
Kuri ubu asanga akenshi impamvu hari umuhanzi ukora indirimbo ikarinda isaza abantu batayimenye rimwe na rimwe uwo muhanzi aba yabigizemo uruhare rwo kutabiha agaciro.
Mu kiganiro na Umuseke, Danny Vumbi yasobanuye ko ikintu cyose ukoze huti huti akenshi nta musaruro ushobora kugikiramo birimo no kuba abahanzi benshi aribyo bazira.
Yagize ati “Ubunebwe bw’abahanzi mu kwandika indirimbo aho usanga bacyandikira muri studio ibintu bitari byiza bigaragaza ukutita ku mwuga bakagombye kubaha”.
Uretse ibyo kandi, akomeza avuga ko muzika nyarwanda igenda itera imbere kurusha uko byari bimeze mu myaka 10 ishize.
Yakomeje agira ati “Ubu ubwiza bw’indirimbo bwariyongereye, ubu hari abahanzi batunzwe na music kandi bariyongera n’ubwo ari rimwe ariko irushanwa rya PGGSS rifatiye runini abahanzi muri ibi bihe.
Gusa hari ibitagenda neza byakosorwa bikagenda neza nk’ikibazo cy’aba Manager b’abanyamuziki kiracyari ingorabahizi Manager aba yumva azakizwa n’umuhanzi ntacyo yakoze kandi burya bombi bagakwiye gukizwa n’akazi ku mpande zombi”.
Mu minsi ishize nibwo Danny Vumbi yongeye gushyira hanze indirimbo yise “Ni uwacu” nayo iri mu ndirimbo zikunzwe muri iki gihe.
Aho yavanye iyo nganzo, ngo ni umuntu yasanze barimo gukubita yasinze bityo abwira abo bantu bamukubitaga ko badakwiye kumukubita kuko nabo byababaho.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=7DANgMi_880&app=desktop” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Danny courage man ndakwemera ariko ndakubaza akantu ubona PGGS 5 uyayitwaye yarayikwiye?
Comments are closed.