Danny Nanone yatangije umushinga w’amakayi arimo ubutumwa k’urubyiruko
Ntakirutimana Danny ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone, yatangije umushinga w’icuruzwa ry’amakayi yo kwandikamo arimo ubutumwa ku rubyiruko.
Nk’umuhanzi ngo yasanze guhora bacisha ubutumwa mu ndirimbo bidahagije kuko hari n’abatayumva, bityo ahitamo kuba hari ubutumwa yagenera urubyiruko akabunyuza mu makayi yashyize hanze.
Kuri uyu wa kane tariki ya 07 Mutarama 2016 ku Mujyi wa Kigali muri Kigali City Hall, nibwo Danny yamuritse ayo makayi. Akaba avuga ko ari umwe mu mishinga yamuvunnye ariko ntacike intege.
Mu kiganiro na Umuseke, Danny Nanone yagize ati “Uburyo bwo gutanga ubutumwa ‘Message’ mu ndirimbo ni uburyo bumaze kumenyerwa ku bahanzi.
Naricaye nsanga ubundi buryo umuntu yakoresha kugirango ibyo ushaka kugeza ku rubyiruko bibagereho mu buryo bworoshye ari uko nakora ayo makayi.
Kuri ubu namaze gushyira hanze umushinga uzajya ukora amakayi ndiho inyuma kugirango n’abakunzi banjye mbagaragarize ibyo ndimo ntari aho gusa nicaye”.
Danny akomeza avuga ko ayo makayi ari amwe asanzwe abana bigiramo. Ndetse ko n’ibiciro ari ibisanzwe ko ikayi ifite impapuro 200 ari amafaranga 350 frw.
Bityo mu minsi mike akaba aza kuba yageze kuri buri munyarwanda wese aho ari dore ko n’iminsi yo gusubira ku mashuri ku bana yegereje.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Courage muntu wange
Byari kuba byiza iyo mutubwira ubwo butumwa bumeze bute. Kereka niba ari ibanga tukazaribona tuyaguze
https://www.youtube.com/watch?v=fcXdfDZ5xfc
Comments are closed.