Danny Nanone aranyomoza umwiryane uvugwa hagati ye na Bernard
Ntakirutimana Danny umuhanzi ukora injyana ya HipHop uzwi nka Danny Nanone muri muzika nyarwanda. Aranyomoza amakuru yagiye aca ku mbuga nkoranyambaga nka facebook avuga ko yaba agiye kuva muri “Incredible Records” ikorerwamo na producer Bagenzi Bernard.
Danny Nanone avuga ko amasezerano afitanye na Incredible bayagiranye muri Nyakanga 2014, Ko ayo masezerano agomba kumara imyaka ibiri nta kintu kigeze kiyandura nk’uko bamwe bakomeje kugenda babivuga.
Akomeza avuga ko uwo mwiryane ntawo azi hagati ye na producer Bernard ndetse ko ari nawe muntu babonana amasaha menshi kuruta undi muntu wese bitewe n’ibikorwa bijyanye na muzika barimo gutunganya.
Abitangariza Umuseke Danny yavuze ko ayo makuru nta kintu ayaziho ahubwo ko abo babitangaza baba bafite izindi mpamvu ku giti cyabo bashaka kugeraho.
Ati “Ayo makuru ntabwo nzi ahantu ashobora kuba arimo kuva. Kuko Bernard niwe muntu tubonana amasaha menshi kuruta n’amasaha mba ndi mu rugo ngomba kuruhuka.
Turirirwana tugatandukana mu ijoro ntashye kuryama, sinzi rero n’umuntu urimo kuzana ayo makuru ahantu yaba ayakura. Nibaza ko wenda byakanavuzwe ari uko amasezerano dufitanye yarangiye cyangwa agiye kurangira ariko aracyari mabisi”.
Danny Nanone ni umwe mu baraperi bakunze kurangwa n’ubwitonzi mu bintu byose aba arimo, mu busanzwe akaba adakunze kugaragara mu dutsiko tw’abandi bahanzi wenda barimo kunywa inzoga cyangwa itabi mbere y’uko bajya kuri ‘stage’ aribyo benshi bashingiraho bavuga ko ariho atandukaniye na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Dan barashaka kugukoza isoni
Comments are closed.