Dady de Maximo yanenze abagaya indirimbo ‘Rihanna’
Mu minsi ishize nibwo itsinda rya Urban Boys ryashyize hanze indirimbo yitwa ‘Rihanna’ irimo n’umuraperi Riderman. Gusa iyo ndirimbo benshi bamaze kuyumva ntabwo bigeze bashaka kumenya impamvu yiswe ityo.
Benshi mu bayumvishe batangiye kuvuga ko nta bahanzi u Rwanda rufite ahubwo ari imbura mukoro. Ku ruhande rw’aba bahanzi bo bakaba baratangaje ko gukora iyo ndirimbo bayikoze nkuko n’ubundi bakora indirimbo zifite amazina y’abakobwa b’abanyarwanda.
Ku rubuga rwe rwa facebook, Dady de Maximo Mwicira-Mitali umunyamakuru akaba n’umuhimbyi w’imyambaro isanzwe n’iy’ubugeni,yasabye abanyarwanda kurushaho gushyigikirana mu bintu byose aho gucunga ahabaye ikintu ngo bacyuririreho.
Yagize ati “Hari ibintu bintangaza cyane iyo usomye ibyo abanyarwanda benshi bifuza ku bandi uko babaho usanga turi inyuma mu myumvire wareba iterambere tuvuga ukibaza niba ari imihanda n’amazu gusa bikanshobera.
Umuntu kudatekereza kimwe nawe, ntarye nkawe, ntiyambare nkawe bituviremo gutukana?!! Ese twatanze ibitekerezo nta wutukanye? Kudahuza bivemo intambara no kwibasira abavandimwe duhuje igihugu?!
Ko iyo muri mu kabari buri wese ahitamo icyo kunywa kuki byagera aho mwifuza guhitiramo abahanzi ibyo baririmba?
Muri make n’indirimba ibyo nshatse ntawe ntutse nta n’uwo mpangaye muzabimpora? Ese niba bahisemo Rihanna kuki byatera ikibazo? Bangahe barongora abanyamahanga? Ni ishyano se kuririmba abandi? Niba ariwe bahisemo ntibahitemo ba Muka na Nyira na Uw ikibazo kirihe? Ibise bitaniyehe no gutegeka uko umuntu uko abaho? Amaherezo no mu bitanda tuzajya duhagarikirwa?
Indirimbo ikoze neza, irabyinitse, ntaho bihuriye no kubura inganzo, iryo jambo ryitwa Inganzo bitewe n’umuhanzi aho we yumva ashyize akadomo ku gihangano cye, ibyo rero ataririmbye bishyire mu yawe cyangwa we kuyumva kandi nunatanga ibitekerezo ubikore udatukanye nibwo kuba smart!
Umuhanzi niwe umenya aho igihangano cye gisohokera ibyo atashyizemo nibyo yaririmbye nibyo byo kuvamunganzo wayishima utayishima igihangano kitwa izina na nyiracyo.
Wasobanuza, yewe ukanacyanga ariko ntiwatuka umuntu umuhora ko yakoze ibyo udakunze wamusaba uti” ubutaha byambera byiza ushyizemo iki mu yindi” ariko nti watuka umuntu birenze nkibyo turi gusoma .
Urambonera ngo n’umuntu utaragira nicyo yikorera cyangwa ngo agikorere umuryango we aratuka Riderman na Urban Boys! Mwakoze ibyanyu nti muhangare n’abakigerageza kwiyuha icyuya.
Mwa ndyarya mwe simwe mwese ejo bundi mwabafanaga?! Niba bakosheje kuko ariko mubibona ni ngombwa gutukana? Muri make turirimbe Itorero, Onapo na Gira inka gusa?
Niba se nyuma yo kubyishimira nabyo aho bitugejeje kuki umuntu atabyina n’ibyahandi ngo anatarame mu izina yifuje!
Mbona turengera rimwe na rimwe mugushaka kutuyobora mu byo mukunda nkaho n’uwabikora mwabishima cyangwa mukabimuhembera. Kunenga ni ok ariko kunenga usaba ko hakorwa ibyo ushaka gusa wapi wapi.
Muzemere ko twese tutazatera intero imwe n’utayiteye ntabe igicibwa kuririmba Rihanna bibe ikibazo nabyo? Kandi aho benshi tubera abagome n’indyarya ubu hagize umuhanzi wo hanze wambara nk’umupira uriho ifoto y’umunyarwanda uwariwe wese twabyirukira yaririmba umukobwa w’iwacu twabyishimira?!
Naho bamwe bajya hanze bigatuma musakuza banagaruka muti muzasubirayo ryari? muraducanga n’uwagira amahitamo mabi nuko benshi turi ba ntamunoza, stop kuducisha aho mubonye ntawuzi amajoro abahanzi turara ni muducacure mutaducunaguza, ngo muducange nk’abacanga ikarita, twanacururuka mukadutura amacumu tutaranaca mu rugo ngo duce mu mbere twizihirwe mu byo twicundiye.
Mu gihe turwanya abacu ntaho tuzagera n’impamo ya Nyagasani, mu gihe umunyarwanda ashaka mu nzira ashoboye zose uko yagera kure akananyura yewe aho akeka byashoboka tukamurwanya n’impamo ya Mungu tuzatera imbere mu bikorwa remezo ariko imyumvire turwaye peee.
Niyo mpamvu uzanyinjirira mu rwanjye nta kibi nakoze nta tukanye agashaka ku nkora mu bwonko tuzasibangana kugaraguza agati abahanzi muzabamaramo ubwoba nkuko byagendekeye.
Nzandika nduhe ariko umunyarwanda wese wibasiwe bizagere bihagarare kuko iyo usomye za websites ugasoma comments ni ukuri birarenze ntacyo tugishima, ntawe tucyubaha, uwahawe akazi turatuka, uwabyaye tukamuha induru, uwatabarutse ducyurirana mu mvugo n’abandi bakarotora indwara bakazirondora.!!!!! Jesus!
Iki nyamara n’ikibazo gikomeye twaretse kudashima iby’abandi ariko tukabivuga mu bitekerezo nta wutukanye cyangwa ngo ategeke mu gusobanura uko yumva ibintu?
Ikibazo kuririmba Rihanna bikozwe n’abacu nta nka baciye amabere hari n’abo nabonye bakoze liste yabagombaga kuririmbwa aho kuririmba Rihanna nibutse ejo bundi mu nkiko uko Kayirebwa yatukwaga ubu mukaba muri kumusabira ngo iyo aba ariwe baririmba hahaha nanga indyarya kubiiiiiiii.
Tunenge tudategetse ibyo dushaka tutanatukanye kandi umuhanzi afite uburenganzira bwo kwihitiramo inganzo wayikunda ukayumva wayanga ugahindura urushinge cyane cyane ko ntawe bashyiramo umugozi ngo nyumve !!!!!!
Icya nteye impungenge n’ugukoresha amashusho aba yanyuze mu nzira nyinshi wenda byaba ikibazo cyo kwitondera kubera copyright naho kuririmba umunyamahanga si ikibazo mureke tumenyekane mutatuzonze tuzaririmbwa natwe.
Naho kuduca intege nta n’icyatuma tudakunda abanyamahanga kuko ntibadutuka ntibanaturwanya yewe ni nabo bubaha ibihangano byacu bakanadutumira.
Ingero ni nyinshi mu bikorwa birebana n’ubuhanzi, umuco n’ubugeni nkasoza mbabaza nti ni bangahe bamaze kugura CD, igitabo se, films, imyambaro by’abanyarwanda? Mudasabye Copies kugera naho n’igitabo mwaka soft copy rimwe muti “Ntiza numve cyangwa nsome nzakigusubiza”! Songa mbere Gatsinzi Emery na Urban Boys”.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=sQXUCkTMbXg” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Uyu nawe yigize ivuzi vuzi. Ushaka kwigira umunyabwenge cyane….
Comments are closed.