Digiqole ad

Daddy BIRORI yaba ari umujura?

FERWAFA yinjiye muri Dossier Dadi vs Kiyovu vs Lupopo

Ikipe ya Kiyovu yaba ubu ifite ibyishomo by’uko FERWAFA igiye kwinjira mu kibazo cya Daddy Birori wacitse Kiyovu akigira muri Lupopo.

Uyu mukinnyi Daddy BIRORi yavuye mu ikipe ya Kiyovu ku buryo butazwi yerekeza mu ikipe ya Saint Eloi Lupopo muri Kongo Kinshasa ndetse ahita ahindura n’izina bivugwa ko ikipe ya Kiyovu yari yamuhaye amafaranga.

Umuseke.com uganira n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, bwana Jules KALISA, yagize ati: “Daddy BIRORi ni umujura kuko yariye amafaranga y’ikipe ya Kiyovu aragenda none ubu ari gukinira kurindi zina muri Kongo, ibi bikaba byaratahuwe ubwo Gaspard wo muri Ministeri yajyaga kuba komiseri w’umukino wayihuzaga na Tsanga Rangers muri CAF Confederations Cup i Kinshasa. Kuri ubu tugiye kuvugana na Lupopo ihe indishyi Kiyovu maze na Daddy BIRORiI asubize amafaranga yari yatwaye.”

Jules KALISA akaba ashaka ko ibi byihuta batiriwe bica muri CAF kuko byafata igihe kirekire. Uyu mukinnyi aramutse asubije amafaranga y’ikipe ya Kiyovu yariye, byatuma ibibazo biranga abakinnyi b’abambuzi muri aka karere byagenda bikemuka, abakinnyi benshi bava i Congo bakaza ino bataye amakipe yabo, bagakinira ku yandi mazina, rimwe na rimwe umubatizo wa hano ukabibafashamo, nyuma bahemuka na hano bakazisubirirayo nta nkomyi bakitwa aya kera.

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

en_USEnglish