Digiqole ad

D-Junior  w’i Rusizi arashaka kwagura umuziki we

 D-Junior  w’i Rusizi arashaka kwagura umuziki we

D-Junior w’i Rusizi arashaka kwagura umuziki we

Niyonkuru Junior bita ‘Dastrix Junior Juju the Mancunian’ umuhanzi ukomoka mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rusizi, avuga ko abahanzi batari abo mu mujyi wa Kigali bigorana ko bamenyekana. Ibyo akaba aribyo agiye kurwana nabyo.

D-Junior w’i Rusizi arashaka kwagura umuziki we

Dastrix Junior ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko , arangije amashuri yisumbuye mu kigo cya GS St Joseph Kabgayi. Ni umuhanzi wakuze yumva injyana ya Hip hop yo mu bwoko bwa Rap.

Mu mwaka amaze aririmba iyi njyana, amaze gukora indirimbo eshatu. Ibi bigatuma yumva umuvuduko afite utaguma i Rusizi gusa ahubwo yanageza umuziki we no hanze y’iyo ntara.

“Igihe gito maze ntangiye umuziki maze gukora indirimbo eshatu. Binkundiye umwaka utaha naba maze gukora izisaga 15 noneho nkatangira kugenda menyekanisha imwe imwe mu buryo bukomeye”.

Dastrix watangiye umuziki  muri 2014 avuga ko yibonyemo impano ubwo yatangiraga kwandika bimwe mu bitero by’indirimbo ze ‘verse’ yaziririmbira abantu bakanezerwa.

Ikigo arangirijeho nicyo cyamufashije mu kwagura impano ye aho yitabiraga amarushanwa atandukanye cyateguraga ndetse n’ibitaramo bya bana bafite impano(talent shows).

Mu mikurire ye , uyu musore yakuze yumva indirimbo z’abahanzi barimo AZ,2Pac,Biggie,Outlawz n’abandi. yaje no gukunda cyane injyana ya HipHop ubwo yumvaga abahanzi barimo Jay Polly, P Fla, Bulldogg, Bulldogg batangiye kuyikora.

Avuga ko imbogamizi abona zituma byumwihariko HipHop itaza ku isonga ngo inashyigikirwe mu Rwanda, ari uko hari imyumvire itari myiza y’abantu bafashe iyo njyana nk’injyana ya bantu badashobotse.

Yabwiye Umuseke ati “Oya si ko biri. Mujye mutega amatwi mwumve icyo umuhanzi yashatse kuvuga kuko bifasha buri wese kumenya aho ava naho agana”.

Naho imbogamizi zituma umuziki wa Rusizi na Nyamasheke udatera imbere , harimo kuba abahanzi ubwabo batigirira ikizere ngo baririmbe indirimbo za kumvikana ahantu hose.

Ibi bigatuma bigaragara nko kudaha agaciro iby’iwanyu kudategura ibitaramo bihagije ngo impano zigaragaze ndetse no kuba nta bitangazamakuru bihagije biri muri utu turere ndetse n’intara muri rusange.

https://www.youtube.com/watch?v=3fKyVABtNkM

Francois Nelson NIYIBIZI

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • this guy arabikora kbs…Rap nitazamurwa mu rda cyane mu ntara nta evolution nini tuzayibonaho

  • urashoboye musore wacu #respect!!

  • da strix keep it up kuko urakaze cyaneee bike umaze gukoraa birabihamya

  • musore Wacu arabiz kbx itsngazamakuru rimubehafi kuko afite impano idasanzwe

  • all the best to this man urashoboye knd if u Blv in something just do it n never give up on it tukurinyuma knd hip-hop iryohera amatwi abayikund komereza aho ????????????????????????????????

  • courage frero!!

  • Don’t give up ma Junior!!From ma heart bottom i support uuuuuuuu!

  • Never give up! urabishoboye kandi icyo ushaka uzakigeraho

Comments are closed.

en_USEnglish