Cyabingo: Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira iryo kuri uyu wa kane Kane tariki 22/01/2014. Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu ku biro ry’Akagali ka Muhaza mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyabingo Gasana Claude , avuga ko yamenye ko iryo bendera ryibwe mu gitondo, ariko akeka ko ryibwe nijoro kuko nta bantu baraye irondo hafi y’ako Kagali.
Uyu muyobozi avuga ko bafashe ingamba zo gushaka abantu babiri basimburana kuri buri biro by’Utugali bashinzwe kurinda by’umwihariko ibendera ry’igihugu kuko byagaragaye ko abaturage bapangwa gukora irondo rimwe na rimwe batarijyaho.
Mu nama z’umutekano ziterana buri mpera z’ukwezi, ubuyobozi bw’Akarere bugaruka ku mutekano cyane cyane w’ibirango by’igihugu ku biro by’inzego z’ubuyobozi n’ibigo by’amashuri, bwabasabye ko bigira uburinzi bwihariye cyangwa hakorerwa irondo kugira ngo hatagira ababyiba.
Ubujura bw’ibendera ry’igihugu bwaherukaga kuba mu Mirenge ya Gakenke na Ruli mu mezi abiri ashize.
Kigalitoday
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko abantu bataramenya ko Kristo ariwe mutware ubu bazumva ryari koko, ubwo se ibendera bararimaziki mwakabyaramwe. Bagiye kumera nka Kaddafi wegeze kungendesha abasirikare be hejuru y’ibendera rya America kdi ngo icyo gihe yari yatumiye n’abanyamerica arikose ntibicecekeye migihe gishije ntibamweretseko ari bure kweri, nabo mubihorere barimo gukoreshwa na Satani ubwo barashaka kuraragira mu mashyamba biruka bata ingo zabo, bananiwe kurera abana babyaye cg ngo bafashe ababyeyi kurera barumuna babo none nahisemo nabi. Bazabona bari I Rwanda kdi ndabahanuriye.
Comments are closed.