Digiqole ad

CP Gatete yeretse Abamotari uko kuvumbura ko batwaye ‘Haduyi’ byaborohera

 CP Gatete yeretse Abamotari uko kuvumbura ko batwaye ‘Haduyi’ byaborohera

CP Gatete yasabye abamotari kugira amakenga.

*Abamotari biyemereye ko bajya batwara abakora uburiganya nk’abajura, n’abagiye mu bindi bikorwa bibi …

*Moto zitanditse ni zo zikoreshwa muri ibi bikorwa,

*Basabwe kujya babaza umwirondoro w’uwo bagiye gutwara kugira ngo batahure ko ataba ari ‘HADUYI’,

*Mu mezi atatu, moto zakoze impanuka ni 229, zahitanye ubuzima bw’Abamotari 16 hakomereka 74.

Mu nama yahuje abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali na Polisi, kuri uyu wa 26 Mata, ushinzwe ibikorwa bya Police CP Gatete Cyprien yasabye abakora uyu mwuga gufasha inzego z’umutekano gutahura abashaka kuwuhungabanya, bagasuzuma niba abagenzi bagiye gutwara badafite ibikoresho byawuhungabanya.

CP Gatete yasabye abamotari kugira amakenga y'abagenzi batwaye bafite ibikoresho runaka
CP Gatete yasabye abamotari kugira amakenga y’abagenzi batwaye bafite ibikoresho runaka

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bemereye police ko bajya bagira uruhare mu guhangabanya umutekano bagatwara bamwe mu bawuhungabanya nk’abakora ubujura, Polisi yabasabye kujya babaza abagenzi imyirondoro yabo kugira ngo batahure ko atari abanzi b’igihugu.

Ntaganzwa Celestin uyobora impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, yavuze ko hari Abamotari bafatirwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi babikora babizi cyangwa batabizi bagatwara abantu bafite ibikoresho byibwe nka za Television, za mudasobwa n’ibindi.

Ntaganzwa yavuze ko hari n’abandi bafatirwa mu bikorwa by’uburiganya batwaye ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi.

Commissioner of Police (CP) Gatete Cyprien ushinzwe ibikorwa bya Polisi wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu muri iyi nama, yasabye Abamotari gufasha inzego z’umutekano kuwubungabunga.

Yabwiye Abamotari bakunze guhura n’abantu benshi muri uyu mwuga wabo ko bakwiye kujya babanza kugira amakenga ku bagenzi baba bagiye gutwara kuko abakora ibikorwa bibi byose baba bashaka gutega moto.

Ati “Ari utwaye urumogi akoresha moto, ari uwibye akoresha moto kugira ngo atoroke, nubona uguteze nimugoroba atwaye TV, uzaze ubwire polisi uti ‘umuntu wari ufite TV mushyize aha, kandi yakebaguzaga’.”

CP Gatete wasaga nk’utanga impanuro kuri aba bamotari yabasabye gufasha inzego z’umutekano gutahura abakora ibihungabanya umutekano kuko na bo ari bo baba bashaka kujyana na bo, bityo ko mbere yo kubatwara bakwiye kujya babasuzuma rwihishwa.

Yagize ati “Niba ugiye gutwara umugenzi uge umubwira uti ‘nyegera ndumva uticaye neza’, ukaba ufashe aha (yerekana mu mayunguyungu/hatwarwa intwaro) ukagira utya, ukongera (yerekana gusaka), ako kanya ukaba umenye niba afite icyuma cyangwa imbunda.”

Mu minsi ishize humvikanye igitero cy’inyeshyamba byaketswe ko ari iz’umutwe wa FDRL zagabye kuri Polisi n’ibiro bya SACCO mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu.

CP Gatete Cyprien wasaga nk’uwibira ibanga aba bamotari uburyo bakoresha kugira ngo bage bafasha gutahura abagizi ba nabi nk’aba binjira mu gihugu, yabwiye abamotari ko umwanzi atayoberana.

Abahishurira uko bajya bavumvura umwanzi, yagize ati “Uramupima, ukamuzana uti ‘Ese urajya he? … mu kahe kagari, mu wuhe murenge…’ iyo wumva atabizi cyangwa atabivuga neza n’iyo yaba avuga Ikinyarwanda uge umenya ko uwo muntu atari mwiza, aba ari haduyi.”

 

Mu mezi atatu, impanuka 229 za moto zahitanye Abamotari 16 hakomereka 74

CSP Paul Gatambira wungirije umuyobozi ushinzwe Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda yasabye abamotari kwirinda impanuka kuko benshi muri bo ari urubyiruko kandi ari bo u Rwanda rutezeho ejo hazaza heza.

CSP Gatambira yavuze ko inyinshi mu mpanuka ziba ku bamotari ari bo bazikururira, aboneraho no kugaragaza impanuka zakozwe na moto mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka.

Uyu muyobozi muri Police yavuze ko muri aya mezi atatu habaye impanuka za moto zigera kuri 229 zahitanye Abamotari  16, zikomeretsa abandi 74.

CSP Gatambira yasabye Abamotari kwirinda kujya bashungera aho mugenzi wabo yakoreye impanukuka kuko na byo biteza izindi mpanuka kandi ko hari inzego ziba zishinzwe kubikurikirana.

CSP Gatambira yasabye abamotari kwirinda impanuka aho bishoboka
CSP Gatambira yasabye abamotari kwirinda impanuka aho bishoboka
Abenshi mu bamotari ni urubyiruko basabwe kurinda ubuzima bwabo
Abenshi mu bamotari ni urubyiruko basabwe kurinda ubuzima bwabo
Abamotari benshi bari bitabiriye iki kiganiro
Abamotari benshi bari bitabiriye iki kiganiro

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Kubabaza imyirondoro ntacyo byafasha kuko abagizi ba nabi usanga banafite ibyangombwa byuzuye ahubwo ibyo batwaye mu dukapu hari igihe haba harimo imbunda nto n’ibyuma cyangwa bakabyambara bakarenzaho ibikote birebire cyangwa akakwereka aho umugeza ugasanga ni mu ishyamba nta bantu bahatuye.Abantu nkabo muzabagireho amakenga munatange amakuru.

  • GATETE ndamwera ni umukozi cyane. Azi kuganira, azi gusetsa, urwenya, kuburyo iyo atanga ikiganiro ntawe ushobora guhondobera, niyo mpamvu bariya basore bafite ibinezaneza ku maso, buriya amasomo ye bayafashe. Akomereze aho . Azagihe n’abashoferi baza BUS kuko nabo hari ubwo batwara ibintu n’abantu wagirira amakenga.

  • Abamotari bagombye gubanza gukukurikira imyotozo ya gisilikare kugirango nibahura na haduyi bazashobora kurinda umutekano wa RDF kimwe nuko abaturage basabwe kurara amarondo kugirango haduyi atazarasa kubapolisi nokuri RDF.

  • mbega Makenga hhhh

  • no mubamotari harimo abagizi banabi!ahubwo nabo urwego rubashinzwe rukwiye kubagenzura! harabagenda bambura abagenzi!

  • Hari umumotari wantwaye mbona afite Pistol yayambariyeho igikote! Nibajije niba ari umugizi wa nabi cg ari maneko nyamara twageze muri ambuteyaji mbona abandi bamotari baramuzi! Nacyetse ko ari maneko! Naviriyeho hafi aho ya fe rouge! Mbona ko uru Rwanda rufite byinshi utamenya…!

  • Umvanawe Dimitri wowe uri facke niba wababonye afite pistore kuki utabimenyesheje police?kibarikumufata bakamubaza wowe ibyawe ukaba ubirangije?

  • Abamotari bagomba kubahiriza amategeko y’ umuhanda ndetse bagafatanya natwe abaturage n’inzego z’umutekano bityo tukarwanya impanuka. Ubufatanye rero burakenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish