Digiqole ad

Costa-Rica: Police yafashe inuma ijyanye cocaine n’urumogi muri Gereza

 Costa-Rica: Police yafashe inuma ijyanye cocaine n’urumogi muri Gereza

Iyi numa yafashwe itarasohoza ubutumwa

Amakuru atangwa na Daily mail aravuga ko inuma nini yo mu gihugu cya Costa Rica yafatiwe hafi ya Gereza y’aho ifite agakapu karimo garama 14 y’ikiyobyabwenge cya Cocaine n’izindi 14 z’urumogi.

Iyi numa yafashwe itarasohoza ubutumwa
Iyi numa yafashwe itarasohoza ubutumwa

Kubera ko iyi numa ifite ibara ry’umukara, abayitumye nabo bayambitse agakapu k’umukara kugira ngo abayibona batabasha kumenya ko hari ikintu itwaye.

Si ubwa mbere muri za gereza zo muri Amerika y’epfo zigaragayemo ibikoko bishaka kugemurira imfungwa ibiyobyabwenge.

Umukuru w’iriya Gereza yitwa  La Reforma witwa Paul Bertozi yavuze ko iriya numa yari yaratojwe gukora kariya kazi.

Abahanga basuzumye iyi nyoni bavuze ko ifite ikibazo mu nda yayo kubera uriya muzigo yari yikorejwe

Garama 14 z'urumogi barusanze muri kano gafuka
Garama 14 z’urumogi barusanze muri kano gafuka
Ubu iyi nyoni ntishobora gucika Polisi
Ubu iyi nyoni ntishobora gucika Polisi

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Bayingezeho nange nge nyitumira muri 1930 mfiteyo mugenzi wange!!!

  • Muzasome no mubitabo bitagatifu nakera inuma zaratumwaga zikashyitsa ubutumwa aliko ntizatumwaga mubyi byaha, ubwo dutegereze turebe uburyo bacira iyonuma urubanza baavoka mube hafi

  • Nzunganira iyo numa mu butabera ubwo izaba itangiye guhatwa ibibazo.

Comments are closed.

en_USEnglish