Digiqole ad

Copa  Coca-Cola irushanwa rizamuna impano z’abana muri football ryagarutse

Ku nshuro ya gatandatu Copa Coca-Cola rimwe mu marushanwa azamura impano z’abana bato kuva ku myaka 17 ryagarutse, ni nyuma yuko ritangiye kubera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 02 Gicurasi mu kiganiro n’abanyamakuru.

Martine Gatabazi na bamwe mu bana bagiye batsinda mu marushanwa yabanjirije iri.
Martine Gatabazi na bamwe mu bana bagiye batsinda mu marushanwa yabanjirije iri.

Iri rushanwa riterwa inkunga na BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cya Coca-Cola, kuri iyi nshuro ya Gatandatu biteganyijwe ko rizatangirira i Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ku itariki ya 3 Gicurasi 2014.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Gicurasi 2014, Martine Gatabazi ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri BRALIRWA (Marketing Manager), yatangaje ko abana bazatoranywa bazakomeza gukurikiranwa nyuma yo gutoranywamo bamwe bazaba baritwaye neza.

Copa Coca-Cola yatangiriye mu gihugu cya Mexico, rikaba ryaragiye rizamura bamwe mu bakinnyi bakomeye ku rwego rw’Isi, muri abo bakinnyi harimo, Carlos Tevez ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani na Robinho ukinira Milan Ac.

Mu mwaka wa 2014 biteganyijwe ko amakipe agera 416 angana n’Imirenge yose yo mu Rwanda, ariyo azitabira iri rushanwa, nyuma hakazakorwa aamarushanwa muri buri Karere aho hagomba kuzajya haboneka ikipe yahize izindi, bityo ari nayo izajya ijya mu marushanwa ku rwego rw’Intara ari naho hazajya hatoranywa abo bana.

Ku itariki ya 26 na 27 Gicurasi 2014 akaba aribwo amakipe yose azaba yaritwaye neza kurusha andi, azajya mu kiciro cy’irushanwa ku rwego rw’Intara.

Mu rwego rwo gutegura neza iryo rushanwa, BRALIRWA ikaba yaratanze akayabo ka Miliyoni 15 frw ndetse n’imyenda yo kwamba mu kibuga ingana 517 kuri ayo makipe.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish