Digiqole ad

COOPEDU–Haracyakenewe gukora byinshi

COOPEDU – Hari byinshi bigikenewe nubwo bamaze gutera imbere

Mu nama rusange ku nshuro ya 13 yahuje abayobozi ba koperative yo kuzigama no kuguriza DUTERIMBERE COOPEDU, ndetse n’abanyamuryango bayo bemeje ko nubwo bamaze gutera imbere bagereranyije n’ibihe byashije ndetse n’andi makoperative bakora akazi kamwe, hakiri ibyo bagomba gutunganya.

Abari bayoboye inama rusange ya COOPEDU ku nshuro ya 13

Ibibazo byabajijwe n’abanyamuryango, akenshi byari bishingiye mu guteza imbere COOPEDU; aho bagarutse ku kibazo cy’ingunzanyo igera kuri 30. 000. 000 Frws igomba kwishyurwa mu myaka itanu, hakaba hifujwe ko yakwishyurwa mu myaka icumi cyane ko abakene babona icyo gihe ari gito.

Umuyobozi wungirije wa COOPEDU, Nduwayezu Leon, akaba yavuze ko kuzamura imyaka aribyo bituma COOPEDU yunguka kurushaho, ngo ahubwo ikibazo gihari ni uko bagomba kubiganiraho na Banki nkuru y’igihugu, BNR maze bakabona gufata umwanzuro.

Abanyamuryango kandi bagarutse ku kibazo cyo kutagira inyubako yabo bwite bakoreramo, aho usanga COOPEDU ikoresha amafaranga menshi ikodesha, mu gihe ayo mafaranga yagakwiye gukora ibindi bikorwa.

Urwunguko rwa COOPEDU mu mwaka w’2010 yari 150 310 735 Frws mu gihe umwaka wa 2009, bari bungutse 148 442 102, ibi bakaba babikesha abakozi, abanyamuryango ndetse n’abayobozi ba COOPEDU.

Koperative yo kuzigama no kuguriza duterimbere, coopedu yatangiye mu mwaka w’1997, ikaba ifite abanyamuryango basaga 14 849.

Umuseke.com

Issiaka Mulemba.

en_USEnglish