Cool-Sniper yemeza ko HipHop imaze kuganza izindi njyana mu Rwanda
Uwihanganye Jean Claude (Cool Sniper) umwe mu basore bakora akazi ko gucunga umutekano w’abahanzi mu birori bitandukanye anakora ubuhanzi, avuga ko injyana ya HipHop imaze kurusha izindi zose abafana mu Rwanda.
Mu 2008 yahatanye n’abandi irushanwa ryo kuzamura abahanzi ryari ryateguwe n’inzu ikorana n’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda ya Kina Music nk’umwe mu bahanzi izafasha kumenyakanisha.
Icyo gihe iryo rushanwa ryahaye amahirwe Muneza Christopher ubu ukunzwe cyane mu njyana ya R&B mu Rwanda, Uwihanganye ntiyabonye gikurikirana kuva icyo gihe bituma impano ye idindira.
Cool Sniper yagiranye amasezerano na Kina Music mu mwaka wa 2009 nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bitwaye neza. Gusa ngo ayo masezerano y’imyaka itanu yarangiye ntacyo ayakorewemo.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yavuze ko abona injyana ya HipHop imaze kugira abafana benshi kurusha izindi njyana zikorwa n’abandi bahanzi.
Yagize ati “Nk’umwe mu bahanzi bakora iyo njyana ndetse unirirwana na bamwe mu bahanzi bose mu bikorwa bitandukanye, maze kubona ko HipHop ifite umwanya wa mbere mu Rwanda mu njyana zikunzwe.
Yego hari abahanzi bakora R&B, Afrobeat, Reggae n’izindi bakunzwe mu Rwanda. Ariko ntabwo ushobora gufata umuhanzi ukora HipHop ngo umuhuze n’uko indi njyana mu irushanwa”.
Cool-Sniper aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Kubera Imana’ afatanyije na Gabiro umwe mu bahanzi bitabiriye Tusker Project Fame session 4 ribera muri Kenya.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW