Digiqole ad

Cool Sniper, nyuma y’igihe abacungira umutekano, burya nawe ni umuhanzi

 Cool Sniper, nyuma y’igihe abacungira umutekano, burya nawe ni umuhanzi

Cool Sniper agaragiye Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi bamwe mu bakemurampaka b’irushanwa rya PGGSS5

Uwihanganye Jean Claude (Cool Sniper) umwe mu basore bakora akazi ko gucunga umutekano w’abahanzi mu birori bitandukanye. Avuga ko amaze imyaka itandatu afite inzozi zo kugaragaza impano afite yo kurapa (Rap), ubu yabigezeho. Avuga ko aje gukumbuza no kwibutsa abantu injyana na Hip Hop Old Skul.

Cool Sniper ni umwe mu basore bakunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye acunze umutekano w'abahanzi
Cool Sniper nubwo acunga umutekano wabo nawe ni umuhanzi wari ucecetse. Ubu yasohoye indirimbo ye ya mbere

Mu 2008 yahatanye n’abandi irushanwa ryo kuzamura abahanzi ryari ryateguwe n’inzu ikorana n’abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda ya Kina Music nk’umwe mu bahanzi izafasha kumenyakanisha.

Icyo gihe iryo rushanwa ryahaye amahirwe Muneza Christopher ubu ukunzwe cyane mu njyana ya R&B mu Rwanda,  Uwihanganye ntiyabonye gikurikirana kuva icyo gihe bituma impano ye idindira.

Cool Sniper yagiranye amasezerano na Kina Music mu mwaka wa 2009 nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi bitwaye neza. Gusa ngo ayo masezerano y’imyaka itanu yarangiye ntacyo ayakorewemo.

Cool Sniper yabwiye Umuseke ko nta muntu n’umwe yatunga urutoki mu idindira rye. Ahubwo ko ari umwanya wagiye uba muke bitewe n’izindi nshingano z’ubuzima yagombaga kubanza kwitaho.

Yagize ati “Ubu nanjye mba ndi umuhanzi umaze kugira aho ngera. Ariko burya bavuga ko impano idasaza iyo ugerageje kuyisigasira.

Kuva igihe ubu nibwo navuga ko nje nzi icyo nje gukora kandi nzi neza uko isoko rya muzika mu Rwanda rihagaze”.

Uyu muhanzi ubu yashyize hanze indirimbo yise “Imbere cyane” aririmbamo Hip Hip mu buryo bwa cyera. Avuga ko iyi njyana abantu bayikundaga ariko ubu itacyumvikana cyane bityo nawe ayigarukanye ngo akumbuze abayikundaga.

 

Cool Sniper agaragiye Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi bamwe mu bakemurampaka b'irushanwa rya PGGSS5
Cool Sniper agaragiye Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi bamwe mu bakemurampaka b’irushanwa rya PGGSS5

Umva indirimbo ye yise ‘Imbere cyane’ yamaze gushyira hanze.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • crge wangu nubwo ubijemo ucyuye igihe

  • Njye ndumva anaburusha bose abo ba Jay poly naba rider Man

  • UZIYE IGIHE KABISA ISUNGE SENDERI KUKO NDABONA ARI URUNGANO AZAKUZAMURA sty cool ma men

Comments are closed.

en_USEnglish