Congo: Inteko irakangurira inyeshyamba kudacikanwa n’imbabazi rusange
Nobert Ezadri Eguma, Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amageko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arasaba inyeshyamba zikorera mu mashyamba ya Congo gushyira intwaro hasi kugira ngo badacikanwa n’amahirwe y’ imbabazi rusange .
Agira ati:”Hari benshi banze gushyira intawaro hasi ngo bave mu mashyamba y’Ituringo baze bahabwe imbabazi rusange”.
Eguma avuga ko uyu mushinga w’itegeko watowe n’Inteko ari intambwe nziza yo kuzana ubumwe bw’Abanyagihugu no gushyiraho leta y’ubumwe.
Akomeza avuga ko imitwe itandukanye ikomeje guteza umutekano mucye abaturage batuye Ituri, imwe muri yo twavuga FRPI, uyoborwa na Cobra Matata.
Uyu mutwe umaze igihe usabwa gushyira intwaro hasi ngo abawugize basubizwe mu buzima busanzwe abandi bashyirwe mu gisirikare cy’igihugu ariko nta cyo babikoraho.
Imbabazi rusange zivugwa muri iri tegeko zireba igihe cyo kuva tariki ya 18 Gashyantare 2006 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2013.
Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Congo zirimo Martin Kobla na Mary Robinson batangaje ko bishimiye iri tegeko ngo kuko ari kimwe mu bintu byerekana ubushake bwa Leta ya Congo mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi yagiranye n’abahoze ari inyeshyamba za mu mutwe wa M23.
Izi ntumwa nazo zahamagariye inyeshyamba zose kudacikanywa n’aya mahirwe zigashyira intwaro hasi maze zikakira imbabazi rusange.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ngaho nanashishikarize izindi nyeshyamba ziri kubutaka bwigihugu cye ariko zigometse kubihugu by’ibituranyi, kandi ko ari nazo nyinshi, cg bo bagiye kubarecruiting muri FARDC? hahahhaah, uko cyokosa iki gitikerezo cy’imbbazi rusange, gusa ndabona ntaho bitaniye nibyacu byo kubanza kubanyuza imutobo bagacirwa mumayange aho igihugu kigeze kugirango bitazabacanga bageze muri societe, erega ntawe Rwanda itazigisha hahaah!
DRC niba yatangiye gukemura ibibazo byayo, niyibuke ko hari n’abaturanyi bayo bakeneye amahoro! Aha, nibitandukanye na FDRL bareke kuba ababyeyi ba batisimu b’abagome!
Comments are closed.