Digiqole ad

Comedy Knights yabateguriye igitaramo cy’umwaka mushya

Itsinda ry’abanyarwenya Comedy Knights ryateguriye abakunzi baryo igitaramo mu rwego rwo kubifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2015. Iki gitaramo kizaba ejo kuwa gatandatu muri Serena Hotel, abafana ba Comedy Knights bazinjirira ubuntu.

Rutura Karokaro ngo yagize isabukuru y'amavuko abura uwamuha impano n'imwe
Rutura Karokaro ngo yagize isabukuru y’amavuko abura uwamuha impano n’imwe

Abanyarwenya ba Comedy Knights bazaboneraho umwanya wo kubashimira imikoranire myiza mwabagaragarije umwaka ushize.

Abagize iri tsinda bose bazaba bahari kandi  bazaboneraho umwanya wo guha ikaze bagenzi babo Herve na Michel bavuye i Burayi.

Ikindi abantu bazumva kandi kikabasetsa ni ukuntu Rutura Karokaro yagize isabukuru y’amavuko ariko ntagire impano n’imwe ahabwa kuri uwo munsi.

Babu n George azabagezaho ibyo yabonye byabaye mu Rwanda kuva uyu mwaka watangira.

Undi munyarwenya ni H.E Junior wo muri Tanzania uzabagezaho ibimaze iminsi bibera mu karere ka Africa y’Uburasirazuba.

Hazaba hari muzika n’ibyo kunywa byatanzwe na Bralirwa ku giciro kibereye buri wese.

Abazitabira iki gitaramo bazinjirira ubuntu kandi imiryango izaba ifunguye guhera za kumi n’ebyiri zuzuye.

Amaze kumenyekana nk'umwe mu basore ba Comedy Knights bazi gusetsa cyane
Amaze kumenyekana nk’umwe mu basore ba Comedy Knights bazi gusetsa cyane
Uyu musore ukiri muto nawe azaba ahari
Uyu musore ukiri muto nawe azaba ahari
Abagize Comedy Knights bose bazaba bahari
Abagize Comedy Knights bose bazaba bahari
Iyi baruwa irimo udukoryo twinshi
Iyi baruwa irimo udukoryo twinshi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish