Digiqole ad

Colombia: Uruhinja Hernandez ku mezi 10 gusa apima ibiro 20

Umwana ufite amezi 10 gusa witwa  Juanita Valentina Hernandez  abaganga baramupimye basanga afite ibiro 20 ubundi bigirwa n’umwana ufite imyaka itandatu. Abana bangana na Hernandez abaganga bavuga ko ubundi baba bafite byibura ibiro bitandatu cyangwa birengaho gato.

Uyu mwana ku mezi 10 gusa apima ibiro makumyabiri
Uyu mwana ku mezi 10 gusa apima ibiro makumyabiri

Uyu mwana ubwo yavukaga yari afite ibiro bitandatu ariko yahise atangira kubyibuha mu bwihuse cyane ku buryo byatangaje abaganga n’ababyeyi be.

Uru ruhinja ubu ruri gupimwa n’abaganga ngo barebe ikintu gituma rubyibuha mu buryo budasanzwe.

Umuganga umupima yabwiye The Mailonline ko ubusanzwe abantu batandukana mu mubyibuho bitewe n’abo bakomokaho ariko ko umubyibuho w’uyu mwana udasanzwe na gato.

Nyina  w’uyu  mwana witwa Sandra Franco wo mu  gace kitwa  Libano muri  Colombia yemeza ko nawe atiyumvisha impamvu z’umubyibuho w’umwana we.

Nyina avuga ko afite ibibazo  byo kwita kuri uyu mwana kuko ubu  nta kazi afite kandi uyu mwana we akaba adasiba kongera ibiro.

Umuganga witwa Fry avuga ko hari ibintu bishobora gutuma abana bakiri bato cyane babyibuha harimo n’indwara yitwa  Prader-Willi syndrome ituma umwana ahora yumva ashonje buri kanya bityo akaba yabyibuha cyane kubera kurya no kunywa bya hato na hato.

Mu kwezi gushize ikigo kita ku mbabare kitwa  Gorditos de Corazon – Chubby Hearts – cyajyanye uyu mwana mu bitaro i Bogota ngo barebe icyo bamufasha.

Umwe mu baganga ateruye Hernandez
Umwe mu baganga ateruye Hernandez
Abaganga bari kumupima ngo barebe igitera uyu mubyibuho
Abaganga bari kumupima ngo barebe igitera uyu mubyibuho
Uyu mwana w'umukobwa  we aba yisekera ubona ameze neza
Uyu mwana w’umukobwa we aba yisekera ubona ameze neza

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ko mbona se kinareba nkaho ari gikuru!? Ariko disi ibintu bibyibushye bihora byishimye urabona ukuntu giteye ubwuzu!

Comments are closed.

en_USEnglish