Col. Serubuga ukekwaho jenoside yatawe muri yombi nyuma y’igihe kinini yihisha
Col. Serubuga Laurent, umwe mu basirikari bakuru 11 bari mu gatsiko “les Camarades du 5 Juillet 1973” yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bufaransa kuri uyu wa kane mu mujyi wa Cambrai mu majyeruguru y’Ubufaransa. Col Bagosora arakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Laurent Serubuga w’imyaka 75 y’amavuko yafashwe hagendewe ku mpapuro zisaba guta muri yombi (mandats d’arret international) zatanzwe na Leta y’u Rwanda, nkuko umunyamategeko Thierry Massis yabitangarije ibiro ntaramakuru AFP.
Laurent Serubuga yahoze ari umuyobozi mukuru wungirije w’igisilikare cy’u Rwanda Ex-Far, (Chef d’Etat Major adjoint) hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga mu 1994, muri iki gihe ni bwo jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga.
Ku ruhande rw’impuzamiryango y’amashyirahamwe arengera inyungu z’abarokotse jenoside mu Rwanda ikorera mu Bufaransa, (Collectif des parties civiles pour le Rwanda CPCR), itabwa muri iyombi rya Col. Serubuga ni inkuru nziza.
Alain Gauthier uyobora CPCR ati “Ni inkuru ihebuje, Col. Serubuga afite uruhare rumwe muri jenoside nk’urwa Bagosora.”
Col. Bagosora wari umusirikari mukuru muri FAR, urukiko mpuzamahanga ruburanisha abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi rwamushinje kuba yaracuze umugambi wa jenoside rumuhanisha gufungwa imyaka 35.
Col. Serubuga ni umwe mu basirikari bakuru 11 bagize uruhare mu gishyira ku butegetsi perezida Juvenal Habyarimana bakuyeho Gregoire Kayibanda.
Nyuma yo gukora imirimo myinshi mu gisirikare cy’u Rwanda, Col. Serubuga yaje kujya mu kirihuko cy’izabukuru mu 1992, ariko nk’uko bivugwa CPCR ngo mu 1994 yaje gusubira mu kazi.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Kumatiku ndamera 92 yavuye mugisirikare kubera izabukuru!!! 94 agisubiramo!!kuki mwivuguruza? Noneseho yari yasubiye busore?mukunda kwica!!!!
k.c rwose icyuca Serubuga akiguhe kuko ndumva wamukoreye ubuvugizi, nonese kuvuga ngo yasubijwe mukazi kandi yari muri pension ntibishoboka?nonese niba yari yizewe mumigambi mibisha kurusha abandi wagirango ayicurire murugo iwe? nonese haruwari kumwumva adakoresheje ububasha ahabwa nabamushubije mukazi? yari kubukoresha ari murugo se nkumusivili? reka kuvuga ibyutazi kuko icyaha cya genocide ntigisaza nubwo yaba yaramaze imyaka 100, azaba agikurikirannwa.
Yes byibuze nubwobobanze kwemera nibadufatire abo baduhekuye imana ibababarire kuko twarakuze ariko inkiko zibahane .ariko………………..
Nawe azatsinda kuko azira
Imitungo ye Yigabijwe mu
Rwanda
Hari ikibyihishe inyuma kuko uyu Serubuga atigeze yihisha, kuki yibutswe nyuma y’imyaka 20?
Naho ibyo kuvuga gucura umugambi wa jenoside, icyo cyaha Bagosora yakibayeho umwere! Ahubwo mukomeze ubushakashatsi muzatubwire abacuze uwo mugambo wo kurimbura abacu.
ahubwo se busubye na 20 amaze ntawumushaka nyuma yi 100 bwo ntiyashakwa? ikibazo murapfa kuvugishwa mutazi proceedure zibyaha.ubwose ikibyihishe inyuma niki? wowe se wumva abawe bararimbuwe nabande niba utibarisha nkana?nyamara iyuza kugira abawe barimbuwe ntiwari kuba uvuga ayo.
ahubwo se busibye na 20 amaze ntawumushaka nyuma yi 100 bwo ntiyashakwa? ikibazo murapfa kuvugishwa mutazi proceedure zibyaha.ubwose ikibyihishe inyuma niki? wowe se wumva abawe bararimbuwe nabande niba utibarisha nkana?nyamara iyuza kugira abawe barimbuwe ntiwari kuba uvuga ayo.
Ubutabera
Ese ubwo yihishaga he? Igihugu nka France ntiwakihishamo ngo bishoboke! Si ukumurengera ariko inyqndiko zidasobanutse nazo zirayobya. Ubu kwandika more hari ibyuwo mugabo bigiye kunyerezwa, inzira ikaba ari ukumushinja uruhare muri genocide byabanqniye kubyandika?
Serubuga muri jenoside yari afite 56 ans ukurikije imyaka bamuha uyu munsi mbese yanganaga na Gisunzu Habyara ngira ngo yari no muri les 11 camarades du 5 juilles, izibyinshi ku mugambi mubisha abiryozwe pe!
kandi bamusubijemo ( gisirikare) kubera experience rero ubutanera bukore akazi neza.
Ariko kuki muririya ntambara hahanwa bamwe gusa?
Nuko aribo bishe nyine!Wifuza se ko bahana nabiciwe!!
ariko muransetsa, ubwose yari afite umutungo kurusha nde kuburyo bawumuziza?,kuba yari afite umutungo se byamubujije gukaraba amaraso y`inzirakarengane?,ubwose bazahane n`imfubyi zasizwe iheruheru?,ahubwo muramuvugira nkaho mufite icyo mumuca.Naze aburane natsinda azajye mubye ariko areke gukomeza yihishahisha mu mahanga kandi azi ibyo yasize akoze.
Comments are closed.