Col Byabagamba yarezwe gusuzugura ibendera ry’igihugu anerekwa Video
*Herekanywe Video yerekana ‘uvugwa ko ari Col Byabagamba’ atateye isaluti hazamurwaga ibendera ry’u Rwanda
*Ubushinjacyaha buvuga ko Abatangabuhamya bose nta n’umwe wemeje igihe nyacyo (Itariki n’ukwezi) iki gikorwa cyabereye
*Me Valeryngo Umukiliya we ntakwiye gukurikiranwa iki cyaha
*Srgt (Rtd) Kabayiza ngo iyicarubozo ryatumye agerekwaho ibyo atavuze
*Uwunganira Kabayiza avuga ko umukiliya we yari akwiye gushimwa aho gukurikiranwa
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 27 Mutarama 2015 mu gitondo hireguye (retired Sergent) Francois Kabayiza wahoze ari umushoferi wa Brig Gen Frank Rusagara, Kabayiza aregwa ibyaha byo guhisha ibimenyetso byagenza icyaha gikomeye. Nimugoroba Ubushinjacyaha bwahawe umwanya bukomereza ku cya kane burega Col Tom Byabagamba kigizwe no gusuzugura ibendera ry’igihugu.
Ageze ahagaragara umuntu uvugwa ko ari Col Byabagamba (ntarabyemera cyangwa ngo abihakane), Umushinjacyaha yahagaritse iyi ‘video’ abwira Umucamanza ko uregwa ari we rukumbi utari watereye amasaluti uyu muhango wo kuzamura amaberendera y’u Rwanda na UN muri Sudani y’Epfo uri kuba.
Mu gutangira gusobanura iki cyaha, Umushinjacyaha yabajijwe igihe iki cyaha cyaba cyarakorewe avuga ko ari mu 2013 ariko ko ukwezi gushidikanywaho ko ari nko muri Gicurasi.
Mu gitabo gisanzwe cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ingingo ya 532 ivuga ku “Gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge” isobanura ko; Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y‟u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yifashishije ingingo ya 194 y’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha yagenderwagaho icyo gihe (akavugururwa muri Kanama) Me Valeri Gakunzi wunganira Col Byabagamba yavuze ko umuntu wese ukoreye icyaha hanze y’igihugu atagikurikiranwaho mu gihe igihugu yagikoreyemo kitagihana.
Uyu munyamategeko yavugaga ko umukiliya we adakwiye gukurikiranwaho iki cyaha mu gihe Ubushinjacyaha butagaragagaza niba muri Sudani y’Epfo bahana iki cyaha.
Umucamanza yifuje kumenya abajije Ubushinjacyaha igihe nyacyo (ukwezi) iki cyaha cyaba cyarakorewe kugira ngo harebwe ku itegeko ryagenderwagaho, Umushinjacyaha yavuze ko ukwezi kutazwi ndetse ko n’Abatangabuhamya bose babajijwe nta n’umwe wagaragaje itariki ihamye.
Asubiza avoka wa Byabagamba, Umushinjacyaha Capt Faustin Nzakamwita wifashishije ingingo ya 13 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda yavuze ko yavuze ko uwakoreye icyaha gikomeye hanze y’ifasi y’u Rwanda ashobora gukurikiranwa no guhanwa n’Inkiko z’u Rwanda hakurikijwe amategeko y’u Rwanda.
Capt Nzakamwita yavuze ko mu mvugo z’Abatangabuhamya nka Ndagano, Karakire na Bukenya bose bashidikanya ku gihe nyacyo iki gikorwa Col Byabagamba yagikoreye. Karakire ngo yavuze ko ari hagati y’Umunsi w’ubwigenge n’umunsi wo gutangiza icyunamo.
Uku gushidikanywaho kwagarutsweho n’uruhande rw’uregwa banenga iki kimenyetso, Col Byabangamba ati “jye n’ubwa mbere mbonye video itagira itariki.”
Ubushinjacyaha bukavuga ko ukurikiranyweho iki cyaha ahari bityo ko akwiye gutanga umucyo ku gihe, Capt Nzakamwita ati “uretse kuruhanya nka wawundi bafatiye akaboko mu mufuka akavuga ko atari ake, we (Byabagamba) ntiyafasha Urukiko akavuga igihe?”
Imvugo itakiriwe neza n’uregwa wahise asaba Umushinjacyaha kuvuga ibyo yifuzaho ibisobanuro byose kugira ngo abyisobanurireho rimwe, Capt Nzakamwita ati “ ni ryari utatereye isaluti ibendera?”
Ibi bisa nk’ibyashatse kuzamura guterana amagambo hagati y’ababuranyi gusa umucamanza agasa nk’ugarura impande zombi ko Urukiko ruzabisuzumira hamwe n’iby’icyo itegeko rigena ku cyaha cyakorewe hanze y’igihugu bigatangwaho umwanzuro kuri uyu wa kane.
Kabayiza ngo ‘Iyicarubozo’ ryatumye ahimbirwa
Afatanyije n’umwunganira mu mategeko Sergent (Retiredd) Kabayiza Francois yisobanuye ku byaha bibiri byo gutunga imbunda binyuranye n’amategeko no guhisha ibintu byafasha kugenza icyaha gikomeye, yabwiye Umucamanza ko inyandikomvugo ifitwe n’Urukiko idakwiye gushingirwaho kuko hari ibiyikubiyemo bitavuzwe n’uregwa cyangwa akabivuga abitewe n’ibihe by’amage yari arimo.
Mu byo Ubushinjacyaha burega uyu wari umushoferi wa Brig Gen Rusagara, buvuga ko muri 2013 Ubwo shebuja yajyaga mu butumwa bw’akazi mu Bwongereza yamusigiye imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa pistolet Kabayiza akaza kuzijyana iwe aho yari acumbitse ku Kimironko.
N’ubwo yemera ko izi mbunda yazisigiwe koko nk’ibindi bikoresho byo mu nzu, Kabayiza avuga ko atigeze azikura aho zari zibitse ndetse ko atigeze agera n’iwe ahubwo ko yabaga kwa Rusagara nk’uwasigiwe urugo.
Kabayiza avuga ko ibyo kuzijyana iwe nk’uko bikubiye mu nyandikomvugo ngo byanditswe n’Umushinjacyaha wamubazaga na we akabisinyira kuko ngo ubuzima bwe bwari bugeramiwe kubera ibababazamubiri yari amaze gukorerwa.
Kabayiza utajya umara iminota itatu adakoroye unarangwa no gususumira (avuga ko ari ingaruka aterwa n’iyicarubozo yakorewe) yagize ati “ ibyo ni ibyo Umushinjacyaha yanyanidikiye kubera situation nari ndimo.”
Uwunganira Kabayiza avuga ko Umukiliya we akwiye kugororerwa aho gukurikiranwa
Bisobanura ku cyaha cya kabiri cyo guhisha nkana ibintu byafasha kugenza icyaha gikomeye, Me Nkuba Milton wunganira Kabayiza yavuze ko kuba Kabayiza yarajyanye imbunda ebyiri kwa Col Byabagamba nyuma yo kumenya ko Rusagara yatawe muri yombi nta kosa birimo.
Kabayiza wavugaga ko atigeze acukurira izi mbunda ngo azitabe cyangwa ngo azijyane mu gihuru yagize ati “ntabwo nazishyiriye nyumbakumi cyangwa umunyerondo.”
Kabayiza n’umwunganira babwiye Umucamanza ko ibyakozwe n’uregwa byakorwa n’undi wese kuko izi mbunda zari zisigaye mu rugo rurimo umusivile (umukozi wa Rusagara) washoboraga kuzikoresha ikibi bityo kuzijyana ku musirikare mukuru ari ukureba kure.
Me Nkuba wavugaga ko nawe aramutse atoraguye imbunda yazishyikiriza umusirikare yisangaho muri ako gace yagize ati “ ahubwo yari akwiye kuba yarashimiwe igikorwa cy’ubutwari yakoze, …yashyize mu gaciro.”
N’ubwo Uregwa yabihakanye, Ubushinjacyaha bwavuze ko Kabayiza ari umusivile nk’abandi bose ko atari akwiye gukora kuri izi mbunda ahubwo ko yari akwiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zimwegereye cyangwa police.
Iburanisha ryimuriwe kuri uyu wa kane saa 14h00, Urukiko rufata umwanzuro ku cyo amategeko agena ku cyaha cyakorewe hanze y’igihugu n’ibigenwa n’itegeko rya none n’iry’ubwo hakorwaga icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu biregwa Col Byabagamba.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
28 Comments
ni hatari
Ihangane mwana wacu….
Gusa Uhora uri Smart Kabisa..
Wishing you to get Home Back Soon
Iritavuze umwe!!!
Cyera bari barambwiye ko uyu mugabo asuzugura
None dore ari kubibazwa n’inkiko
Ese kuva 2013 ntakandi kazi yahawe muri leta? Kuki icyo cyaha atakibajijwe mukaba mukizanye ubu? Buno bucamanza ni hatari.
Hhhhhhhh murasekeze mumeze nkababandi basenga dercoin baziko ari yezu basenga,(soma dakoni) bamumanitse munsengero nomungo zabo,wibeshye ukavugako atariyezu baguca mumuryango,kd nibinyoma gusa,bagendera kumagambo,rero namwe banyarwanda muve mumagambo yampemuke ndamuke plz? Kuko nabariya Bacamanza bari kubagerekaho ibyo batakoze Ngo bagaragare neza,nabo bazaba babafunze muminsi mike,imana izabahana yihanikiriye
KUBAHA IBENDERA RYA REPUBULIKA BIRAKWIYE KANDI BIRATUNGANYE. 28/01/1961-28/01/2016: IMYAKA 55 REPUBULIKA ISHINZWE. ISALUTI NYINSHIIII.ISABUKURU NZIZA BANYARWANDA.
Mbega akumiro n’agahinda, mbega imitegekere y’amanyanga no gutekinika, mbega amatiku, amazimwe na munyangire !?!?
ahubwo iyo bahera k’uwafotoraga bakaba ariwe kuko ndumva nawe yari ahugiye mubyo gufotora baririmba indirimbo, naba n uwahagaze ntatere isari uwafotoraga we yari ari no muri movement
Ese uwo wafotoraga yafotoraga iki? Yari yatumwe nande? Ese yari maneko? Mwa basilikare mwe mwabonyeko buri wese abaneka mugenzi. Barabivugaga kera nkagirango nukubeshya none byose bigiye hanze.
Buriya rero aho leta yinkotanyi itandukaniye nizindi buriya nubwo yagirwa umwere ntamuntu numwe wazongera kumusuhuza mu muhanda ntanumwe wazongera kumutumira mubukwe ashwi…Bose bazasigara bamufata nkumuntu urwaye ibibembe.
Dore ikibabaje muri ibi, umuntu yitaba urukiko asusumira akorora buri kanya kubera iyicwa-rubozo yakorewe…
Ari abamushinja barabizi, ari abacamanza barabizi n’abamukorera iyo torture barabizi …..ndetse natwe twese indorerezi
Ikibabaje nuko gukorera umuntu torture nta nyungu nta nto abo bose (nako twe twese) dukuramo, kandi ikindi tuzi ko ari bibi.
Ariko niba Imana ibaho ubu tuzayibwira ngo twari twarashutswe? Biteye isesemi kubona igihugu cyose gihitamo kwemera no kumenyera ikibi, ugahitamo kuba umugome cg kurebera no gushyigikira ubugome ubizi neza. Abanyarwanda twese turi interahamwe. Birababaje
Seremani nashimye ibyo uvuga. Nsigaye nsoma ku makuru umuntu ngo barashe afunze amapingu cyangwa ababurirwa irengero mu buryo bunyuranye cyangwa se nabona ibinyamakuru byandika ibibera mu manza nk’ izi, responsability nini nyishyira kuri twebwe abaturage twabaye ba mpemuke ndamuke umuntu bamutegeka gushinja amafuti akabikorana ishema, umucamanza agafunga umuntu abona uri mu minsi yanyuma kandi azi neza ko yazize torture, umushinjacyaha mu rukiko ngo arigirisha akisusumiza,…abarenganywa ni benshi kandi turebera. Imisigiti, insengero na za kiliziya zuzuye buri munsi ngo turi abayoboka Mana. Ababirebera, tukabyogeza dufite uruhare runini tuzabazwa n’ amateka.
Ariko njyewe sinzi niba abategetsi bu Rwanda bafashe iki cyemezo batabonako biri kubasebya aho kugirango bibazanire ikuzo.Ese uyu muntu wababeshye maze bakishora mu manza zimeze gutya akorera nde? Aho ntabwo akorera RNC? Kuko bino bintu biri guha ingufu opposition cyane rwose.Abantu ntabwo bari bazi ibibera muri RDF, amasano ari hagati yabo nibindi.Murakoze kutugezaho aya makuru.
Ariko wagira ngo inkiko za gisirikarr nta kandi kazi zifite. Buriya ruriya rubanza rurimo amazimwe rwakagombye gutesha inteko igihe koko? amafaranga ya rubanda yapfa ubusa!!!
gusa ubucamanza burebe neza kuko nubwo mwisi mwijuru hazaba harusumba byose burumwe azaryozwa ibyo yakoze nkana !!!!!!!!!!Nagahinda rimwe na rimwe kuba somyi ariko reka turebe amaherezo yubutabera kuko nyeka kontakubogama kuzabamo Gob bless rwandans
iteka iyo wakoze ubugome burakugaruka ndakeka nta shidikanya ko aribyo bi mugaruka
ari abamuburanisha,ari abamushinja,ari abaregwa,bose ni kimwe.ntawari ukwiye gucira undi urubanza.aho bukera imizinga iravamo imyibano.
Ubu nibwo mumenye ko ari umugome rero?? sha abanyarwanda basigaye bakaze pe!!!!!!!!!!!!!!!!!! kubona basigaye bagira urwangano nubugome kuburyo buriwese abibona!!! barakanzwe ntibavugisha ukuri nubonako ari ukuri ntabivuga ngo batamwica!! mbabwire ubwicanyi buzageraho bushire kuko Imana irahari kandi iba ireba ibyobyose bikorerwa abanyarwanda.
………abiyicaje ku ngoma bazasubiranamo…….
Nteranya abasore nkakiza abasaza, mushwane nibirimba murwane dore aho nibereye Tingitingi.
Muhire azanye ibya coup d’etat y’i Gitarama Ariko ingengabitekerezo ya PARMEHUTU ntirabavamo kweri n’amasomo mwahawe?? Muhire rero u Rwanda rwabaye Repubulika nyuma y’ingirwamatora mwise Kamarampaka, amataliki nta n’ubwo uyazi uri muri idéologie y’i Gitarama gusaaa! Yewe uwabaroze ntiyakarabye! Harya ba Muhire inyigisho izabageraho bashyire bumve ukuri? Ndabarahiye!!
MWALI W’ U RWANDA VA MU MACAKUBIRI. REPUBULIKA Y’ U RWANDA YASHINZWE KURI 28/01/1961 I GITARAMA. BAMWE MU BANA B’ U RWANDA NTIBABYEMERA BITUMA HABAHO KAMARAMPAKA KURI 25/09/1961 IRABISHIMANGIRA. NUBU IRACYARIHO. UGIRE IBIHE BYIZA MURI REPUBLIC OF RWANDA.
NB Kamarampaka yabaye ku 25/09/1961 ntabwo ari kuwa 28/01/1961
Urakoze Belina gushimangira ibyo Muhire yanditse.
Ndashimira umuseke uburyo mutugezaho uru rubanza nagerageje gusoma Mu bindi binyamakuru ariko hano ubona ko inkuru ziba zanditse kinyamwuga. Hanyuma mbibarize cg n’abasomyi umuntu ashaka kujya kumva ruriya rubanza umuturage usanzwe birashoboka atari umunyamakuru cg bisaba uruhushya ? Numva nifuza kurukurikira pe nkagira ubwoba ko ngezeyo nabazwa ikinzanye cg amasano mfitanye nabo ….
Murakoze
burya abanyamahanga batwita abagome bafite ishingiro,niyo twiriza dushinja uruhande rumwe ubugome baba baduseka,barebeye kubyo tuba twifuriza abo bandi n’ibindi batuziho bacecekanye kugeza igihe bazabishyirira hanze
Bosenibamwe ni governor w’amajaruguru
Dore ikintu nifuriza u Rwanda: kuba igihugu kizira amazimwe kuko mwene ibi bintu ngo umuntu yavuze gutya cyangwa yitwaye gutya bigomba gukemurwa mu bundi buryo , umuntu akabazwa icyo yavuze akisobanura byaba ngombwa bakamwiyama ngo ntazongere. Mu nkiko hagombye kujyamo imanza zisobanutse , abacamanza bakabasha kwerekana ko bafite ibimenyetso byo gushinja umuntu , naho ubundi murabona ko ibyo HRW yandika baba bafite ikibibatera, muri make bahera ku bintu nk’ibi bitisobanura. Ikindi kuzana abantu nka bariya bakoreye igihugu mu manza z’amazimwe, ubonye nibura batubwiye bati uyu muntu tumufatiye mu cyuho arimo arasa cyangwa akubita uyu muntu , dukoze iperereza tumusangana intwaro nyinshi etc….Banyarwanda, kuburanisha umusirikare mukuru wakoreye igihugu mukazana abatangabuhamya bavuga ngo yavuze ibi, ntiyateye isaluti etc…nimubireke birimo biradusebya twabuze ayo tuvuga.
umva muvandimwe TOM nanjye uzabwire ngukorere video nka Ndagano, Karakire na Bukenya bari mumakosa ushaka nawe uzabarege video nyitesheje agacyiro nubwo ntari umucamanza kuko nawe wabikora ikindi ngo ntibazi umunsi ni taliki camera man or edit man bakoze ibyo batazi kd no mu mategeko ya production birahanirwa gutunganya video ukayishyira hanze utaramenyesha banyirayo kd unasebya iyo ibyo bigaragaye nkikosa urahannwa. TOM I hope KUZUMVAKO URIWAWE very Soon
Comments are closed.