Digiqole ad

Col Byabagamba na Rusagara bavuze ko bibeshyweho mu iperereza

 Col Byabagamba na Rusagara bavuze ko bibeshyweho mu iperereza

Col Byabagamba, Francois Kabayiza na Frank Rusagara n’abunganizi babo bahagaze imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe. Photo/Umuseke

*Kuwa 04 Nzeri 2014 hatanzwe uruhusa rwo kugenzura no gucukumbura ‘electronic communication’ za Col Byabagamba na Brg Gen (Rtd) Frank Rusagara
*Col Byabagamba na Rusagara bavuga ko numero za Telephone zanditse muri uru ruhusa batigeze bazitunga
*Ibimenyetso byatanzwe hagendewe kuri uru ruhusa ngo byaje impitagihe
*Byabagamba na Rusagara bashinja Ubushinjacyaha kwinjira mu buzima bwabo bwite batabifitiye uruhusa.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo Col Tom Byabagamba na bagenzi be ibyaha birimo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, kuri uyu wa 14 Ukuboza, Brig Gen Frank Rusagara na Col Byabagamba bahakaniye Umucamanza ko numero za telephone zanditse mu nyandiko iha ububasha Ubushinjacyaha kwinjira mu bikorwa by’itumanaho byabo (electronic communication) byakozwe n’aba bagabo atari izabo bityo ko ibyavuye mu iperereza ry’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bidakwiye kubitirirwa.

Aha ni kuri uyu wa mbere mu iburanisha, Col Byabagamba, Francois Kabayiza na Frank Rusagara n'abunganizi babo bahagaze imbere y'urukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe.
Aha ni kuri uyu wa mbere mu iburanisha, Col Byabagamba, Francois Kabayiza na Frank Rusagara n’abunganizi babo bahagaze imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe.

N’ubwo umucanza yavugaga ko numero za telephone zanditse muri iyi baruwa bigaragara ko ari iza gisirikare; aba basirikare bahakaniye Urukiko ko batigeze bazikoresha.

Brig Gen (Rtd) Rusagara ati “ this is a wrong telephone number, iyi order (itegeko) nta gaciro ifite kuko yasabye ibitariho.”

Mugenzi we Col Byabagamba akavuga ko ibyavuye mu iperereza ryakozwe hagendewe kuri izi numero batigeze bakoresha bidakwiye kubitirirwa mu gihe byashoboka ko zaba zikoreshwa n’abandi bantu.

Col Byabagamba ati “niba baguhaye uruhusa rwo kujya gusaka Me Buhuru (amukozaho ibiganza), ukajya gusaka Me Valeri (na we amukoraho); ibyo uzamusangana (Me Valeri) uzabyitirira Buhuru ute?

Ibaruwa yanditswe n’Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Ruberwa Bonaventure asubiza iyari yanditswe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare kuwa 02 Nzeri 2014 busaba uburenganzira bwo kwinjira muri ‘electronic communication’ (e-mai, SMSs, whatsap na BBM ) bya Byabagamba na Rusagara.

Ubushinjacyaha ntibwahakanye ibyavugwaga n’abaregwa, bwabwiye Umucamanza ko iperereza ryakozwe hifashishijwe gusa E-mail z’aba basirikare bakurikiranyweho ibyaha birimo gutuka ubutegetsi buriho.

Umushinjacyaha Capt Nzakamwita Faustin ati “iyo usabye nabi usubizwa nabi; email nta kwibeshya kwabayemo naho ibyo kuri telephone (BBM, Whatsap na SMS) ntabyo twabonye nta n’ibyo twashyikirije urukiko.”

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Brg Gen (Rtd) Frank Rusagara akavuga ko mu gihe ikosa ryakozwe mu busabe n’igisubizo kidakwiye guhabwa agaciro.

Mu ibaruwa, Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu yandikiye Ubushinjacyaha bwa gisirikare abuha uburenganzira bwo kwinjira mu bikorwa by’itumanaho bya Col Byabagamba na Rusagara yagaragazaga ko hagomba gukurikiranwa ibyakorewe kuri numero za telephone (za Byabagamba na Rusaga/bahakanye) no kwinjira muri email zabo ariko zo ntizagaragazwa muri iyi nyandiko.

Me Buhuru akavuga ko kuba Ubushinjacyaha bwarinjiye muri email z’umukiliya we kandi zitagaragajwe mu bigomba gukurikiranwa ari ukwinjira mu buzima bwe bwite nta ruhusa.

Ibimenyetso byakuwe kuri email byatanzwe kuwa 20 Mutarama mu gihe dosiye ikubiyemo ikirego yatanzwe kuwa 29 Nzeri 2014.

Me Buhuru na mugenzi we Me Gakunzi Valeri babwiye Umucamanza ko ibi bimenyetso bidakwiye gushingirwaho muri uru rubanza kuko byatanzwe dosiye ikubiyemo ikirego yaramaze kwakirwa.

Agendeye ku ngingo ya 86 na 88 zo mu mategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, Umucamanza yabwiye impande zombi ko igihe cyose yemerewe kwakira ibimenyetso bishinja cyangwa bishinjura mu gihe byashatswe nta tegeko ryishwe.

Ku bijyanye n’ibaruwa yashyizweho umukono n’Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu atanga uburenganzira bwo kwinjira muri ‘electronic communication’ by’abaregwa; Umucamanza yavuze ko ibika bibiri mu bigize iyi baruwa bidasobanutse mu buryo butomoye bityo ko agomba kubanza akabitanga ibisobanuro byimbitse.

Iburanisha ritaha ryashyizwe ku itariki ya 28 Ukuboza.

Me Buhuru Pierre Celestin avuga ko ibimenyetso by'ubushinjacyaha bitahabwa agaciro muri uru rubanza rw'umukiliya we Frank Rusagara
Me Buhuru Pierre Celestin avuga ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha bitahabwa agaciro muri uru rubanza rw’umukiliya we Frank Rusagara
Frank Rusagara, wigeze kuba Perezida w'uru rukiko ruri kumuburanisha, ati "Iyo nimero yakozweho iperereza si iyanjye"
Frank Rusagara, wigeze kuba Perezida w’uru rukiko ruri kumuburanisha, ati “Iyo nimero yakozweho iperereza si iyanjye”
Col Tom Byabagamba yitegereza muri dossier ye
Col Tom Byabagamba yitegereza muri dossier ye

Photos/M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uru rubanza ikigaragara nuko rurimo ibintu bifuditse ndetse ntibisobanutse , kuko niba aba bagabo ari abanyabyaha byo sigitangaza ariko nibyo baregwa rwose nkabaturage ntibyumvikana nibadusobanurire neza ibyo barimo naho ubundi ndabona ari family secrets

    • Wowe wiyita ghghhh, ibyo usaba ko bagusobanurira ni ibiki? uri umucamanza se? Reka abashinzwe ubutabera bakore akazi kabo.

  • Abantu mu Rwanda batekereza ukundi bose baregwa ibyaha biimwe.Ibyo nabyo ntibisobanutse.

  • Ariko nk’umucamanza uburanisha izi manzaburiya agera mu rugo agatora agatotsi?. ntimunyongere agatecyerezo.

    • wowe se ntubyumva? ntamaharo yumubyaha mugani wa ya ndirimbo. uretse ko umucamanza nawe buriya aba yahawe amategeko nabo hejuru. wibwiye ko ibyo avuga ari we ubyikurira mu mutwe? banza utazi u Rwanda disi. ahubwo nibaza bariya bashinjuracyaha nabo kumara iki? ko imanza zo mu Rwanda ziba zaraciwe cyera?
      Naho kunyonga comments ho humura uri kuri website yabantu basobanutse ntabwo ari nka igihe.com

  • Uvuze komu rwanda bategekesha igitugu hali itegeko liguhana. urumva rero umunw n,upfukwe.

  • N’abadashaka ko itegekonshinga rihinduka mwese mwangisha abandi ubutegetsi buriho nk’aba bagabo baregwa hano.

Comments are closed.

en_USEnglish