Digiqole ad

Clinton yari azi umugambi wo kurimbura Abatutsi aryumaho

Rory Carroll ni Umunyamakuru w’Ikinyamakuru “The Guardian” cyo mu Bwongereza, mu nkuru yatangaje yavuze ko hari inyandiko zigaragaraza neza ko Bill Clinton yari azi neza ko hari umugambi wo kurimbura Abatutsi mu 1994 ariko akaryumaho.

Bill Clinton yageze aho asaba imbabazi ndetse ubu ni umwe mu ncuti ikomeye y'u Rwanda.
Bill Clinton yageze aho asaba imbabazi ndetse ubu ni umwe mu ncuti ikomeye y’u Rwanda.

Perezida Clinton wari uyoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka w’1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse na bamwe mubo bakoranaga bya hafi ngo bari bazi neza ko hari umugambi wa Jenoside ariko ngo amakuru barayazibiranya kugira ngo batazagira icyo bakora.

Amakuru yagaragajwe n’izo mpapuro zari zashyinguye ahantu hatagerwa n’uwo ari wese niyo abishimangira nk’uko uyu munyamakuru yabitangaje. Ibi kandi ngo bitsindagirwa n’uko nyuma y’iminsi 16 gusa hatangiye Jenoside mu Rwanda abayobozi bo mu nzego zo hejuru muri Amerika batangiye gukoresha ijambo “Genocide”.

Gusa ngo n’ubwo bakoresheje iri jambo babikoraga bucece ndetse mu ibanga rikomeye kuko Perezida Bill Clinton yari yarahisemo kudatabara mu Rwanda.


Yabonaga raporo y’ibyabaga buri munsi

Amakuru y’ibanga yatahuhwe agaragaza ko bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu cy’igihangange ku isi ndetse na Clinton ubwe bari bazi neza icyiswe “Umugambi wa burundu wo gutsemba Abatutsi bose.”

Uretse ibi kandi ngo ibyabaga umunsi ku munsi bari babizi uhereye ku itariki ya 6 Mata kugeza jenoside yahitanye abasaga miliyoni imwe ihagaritswe n’inkotanyi. Izo raporo ngo zageraga ku bantu bo muri “White House” bari basanzwe bashinzwe gushyira mu bikorwa ibintu binyuranye.

Kuba Clinton n’ibyegeraho bye baramenye ibi byose bakaryumaho abantu bakicwa mu buryo bwihuse, barebera ngo ni ikimetso gikomeye kigaragaza ko bari bazi ibirimo gukorwa nk’uko Nyakwigere Alison des Forges wakoraga mu Muryango uharanira uburenganzira bwa muntu yigeze kubitangaza.

Ibi ngo byatumye n’umuryango utegamiye kuri leta witwa “National Security Archive” ujya mu rukiko i Washington kwiyakira ibimenyetso bigaragaza ko Clinton yamenye uburyo Abatutsi barimo kwicwa ntagire icyo akora.

Mu kuhagera ngo babonye raporo yatangwaga n’Urwego rw’Ubutasi bwa Amerika (CIA) buri munsi ku byaberaga mu Rwanda; iyo raporo ku isonga yahabwaga Bill Clinton, uwari visi pereida we Al Gore, ndetse n’abandi bayobozi bakuru bagera mu ijana.

Imwe muri izo raporo yo kuwa 23 Mata 1994 yari irimo interuro igira iti “Inyeshyamba (aha bavugaga abasirikare b’Inkotanyi) zishobora gukomeza kurwana no guhagarika Jenoside, ikomeje gukorwa yerekeza mu majyepfo.”

Nyuma y’iminsi itatu, Department ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ishinzwe ubutasi yahaye raporo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta w’iki gihugu Warren Christopher n’abandi bayobozi bakuru ko mu Rwanda harimo gukorwa jenoside ndetse ngo nibwo beruye bavuga ko byari byaramenywe mbere y’igihe ko mu Rwanda hategurwa umugambi wo kurimbura no gutsemba ubwoko “Tutsi”.


Birinze gukoresha ijambo Jenoside mu ruhame

N’ubwo byagenze gutyo ariko, ubuyobozi bwirinze gukoresha mu ruhame ijambo “jenoside”, ariko ngo kuwa 25 Gicurasi babikomojeho ariko nabwo bavuga “ibikorwa bya jenoside” ntibigeze bavuga ko harimo gukorwa Jenoside.

Alson Des Forges yagize ati “Batinye gukoresha iri jambo kuko bari bazi ko abantu benshi bazahita basakuza babasaba gutabara, kandi ntabwo babishakaga mbese ni ikintu bari batsimbarayeho.”

Amerika kandi ngo ishobora kuba yaranze gutabara bitewe n’ibyo yari imaze imyaka ibiri iboneye muri Somalia aho abasirikare bayo bagiyeyo bagatsindwa uruhenu ndetse bamwe muribo bakicwa urubozo.

Bill Clinton, n’umukobwa we w’ikinege Chelsea Clinton hamwe na Perezida Paul Kagame baganira n’uyu mubikira. Aha ni muri Nyakaga umwaka ushize ubwo basuraga ibikorwa biterwa inkunga na Clinton Health Access Initiative. – Photo: Barbara Kinney.
Bill Clinton, n’umukobwa we w’ikinege Chelsea Clinton hamwe na Perezida Paul Kagame baganira n’uyu mubikira. Aha ni muri Nyakaga umwaka ushize ubwo basuraga ibikorwa biterwa inkunga na Clinton Health Access Initiative. – Photo: Barbara Kinney.

Amerika kandi ngo yanze gutabara u Rwanda kuko nta nyungu yari ifite muri “aka gahugu gato, ko muri Afurika yo hagati, katagira amabuye y’agaciro ndetse kadafite icyo kavuze kuribo.”

William Ferroggiaro wo muri National Security Archive, nawe yashimangiye ko ibyabaga byose byari bizwi agita ati “Abadipolomate, inzego z’ubutasi, abashinzwwe umutekano, abayobozi bakuru mu bya gisirikare ndetse n’abakozi bakoraga mu miryango y’ubutabazi bari bazi ibirimo gukorwa mu Rwanda kuko raporo zabageragaho ku gihe. Rero kuba ubuyobozi bwa Clinton butaratabaye si uko butari buzi ibyarimo kuba mu Rwanda.”

Abasahakashatsi ndetse n’abanyamateka batandukanye bavuze ko Amerika ndetse n’ibindi bihugu by’ibihangange bitacecetse gusa, ahubwo ngo banze no kureba uburyo hakoherezwa ingabo z’umuryango w’abibumbye ngo zize gutabara, byongeye kandi n’abari bahari bazinze ibyabo burira indege basubira mu bihugu byabo basize abantu barimo kwicwa.


Umutego w’ikinyoma ushibukana nyirawo!

Bill Clinton ushijwa ko yaricecekeye ntagire icyo akora yageze aho yemera ko igihugu cye cyakoze amakosa ndetse asaba imbabazi. Kuba kandi yaratinyutse kwatuza akanwa ke agasaba imbabazi abishimirwa n’Abanyarwanda batari bake.

Ku itariki ya 25 Werurwe 1998, ubwo yazaga mu Rwanda yagize ati “Birasa n’ibiteye ubwoba hano, by’umwihariko kuri mwe mwabuze abanyu; ariko kandi ku isi yose hari abantu bari bicaye mu biro byabo nkanjye, umunsi ku munsi batigeze baha agaciro ibyakorwaga n’umuvuduko byakoranywe aho mwamizwe bunguri n’icuraburindi rimeze kuriya.

Umuryango mpuzamahanga, hamwe n’ibihugu by’Afurika bakwiye kwemera uruhare rwabo muri aya marorerwa, ntitwatabaye byihuse ubwo ubwicanyi bwatangiraga.

Ntabwo twakabaye twaremeye ko inkambi z’impunzi zihinduka ubuhungiro bw’inkoramaraso. Ntabwo ubu bwicanyi twahise tubwita izina ryabwo nyabwo: Jenoside.

Ntabwo twahindura amateka, ariko twashobora ndetse twakora icyo aricyo cyose mu mbaraga zacu ngo twubake ejo heza hazaza hazira ubwoba ahubwo huzuye icyizere.”

Avuga izi nkambi z’impunzi, Perezida Clinton yavugaga izo mu Burasirazuba bwa Congo zacumbikiye benshi mu basize bakoze Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa, ndetse bagerayo bagakomeza gufashwa n’imiryango mpuzamahanga inyuranye, ku buryo byabafashije kongera kwisuganya bagashinga umutwe ugatera igihugu.

Inkuru iri mu cyongereza twayikuye hano

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Biteye agahinda

    • yasabye imbabazi mu izina rye se cg ni mu izina rya Leta ya America? nimugire inshuti simbabujije. icyo mutazi ni abazungu: icyo bakurikiye kirazwi (gusahura umutungo wa Afurika, nkuko bayisahuye mugihe cy’ubucakara. kandi igihe cyose bifashisha abirabura bagenzi bacu)

    • Ibyo byose bivugwa ni ukuyobya uburari,CIA n’abandi bahanuye Habyarimana bakora ibishoboka byose ngo bihishe, ariko banafasha inkotanyi gufata ubutegetsi, umutego wa mbere bari bafite n’iyo Habyarimana arucika kuvuga ibya genocide byari byarateguwe kera na mbere ko iba. Kuribo kuba kwa Genocide nibyo byonyine byashoboraga kwirukana burundu abari ku butegetsi. Ntimukatubeshye!!

      • We Joe wagiye ufunga iyo ngenga yawe sha mwahinduye abantu inyamaswa ngo nibo bateguye genocide ngo bagere kubutegetsi. 1959,1963,1973 twa mini genocide twabaye hari indege yari yahanutse.Aho interahamwe zirirwaga ziririmba ngo tubatsembatsembe warurihe. Icyo nzi cyo nubwo mugoreka ibintu ukuri kurazwi.

        • Wowe wiyise livetruth ibyo Joe yavuze afite ukuri Nibyo Nyine avugishije ukuri kandi muge mwemera ukuri .

          • umva nyine ko ari ukuri kwe ariko si ukuri nyakuri livetruth ko yaberetse iriya myaka yose abatutsi bagiye bicwamo icyo gihe cyo mwabazizaga iki? nayo si gahunda bo ubwabo babaga bipangiye? jye mbona dukwiye kubabarira ariko tukabana namwe nkuko umuntu aturana na parike, muri inyamaswa! ariko ntimujya mukorwa n’isoni iyo mubona twarafashe igihugu ntitwihorere? tubarusha ubumuntu muragaswi.

          • Erega ni uko buri wese avuga yishyigikira, ashaka kwiyerekezaho ibyiza; naho nituvugisha ukuri ni byo bizadukiza bigakiza n’igihugu cyacu. Uriya uvuze iriya mwaka, avuze ukuri, ndumva ntawahakana ko bitabayeho. Ariko iyo agira ukuri kuzuye aba avuze n’imyaka yo muri cyami, akavuga abacibwaga ubugabo n’abaribo n’uko babugenzaga, akavuga abana bajombaga amacumu ngo bari kubahagurukiraho n’abaribo. Gusa hari igihe abantu batabura uko bahengeka bagerageza koroshya ibintu: nk’ubu Livetruth yavuga ati byabayeho, ariko ntiyari umugambi wari uhari, cyangwa se ni aba n’aba babikoraga si bose, n’ubundi buryo bwo koroshya bubaho, akiyibagiza ishusho byaremaga mu bantu. Ndi mu kigero cy’umuntu ukuze kandi ukiri urubyiruko wanaciye mu ishuri, ku buryo iby’uru Rwanda rwacu mbikurikirana neza, niba dukunda igihugu cyacu dukwiye kureka kwikunda no kumva ko abandi aribo bakora nabi gusa, twe tugakora neza. Ikindi, dukwiye kumenya ko ibibazo by’u Rwanda bifite imizi ya kera atari iy’ejobundi, yagiye irandagatana kugeza na n’uyu munsi. Nanone dukwiye kujya twibuka ko nta muyobozi n’umwe uko bagiye bakurikirana wigeze agira umuhate wo kwicaza Abanyarwanda hamwe ngo baganire ku bibazo byabo, cyane ku buhemu bagiye bagirana kuva u Rwanda rwabaho ngo noneho basabane imbabazi. Icyagiye kibaho ahanini ni nagutsinze ndakumvisha ubundi hakabo za politiki zo kwivuga neza uko bitari. Ikintu abayobozi bakazirikanye ni uko ibi bibazo bitava mu nzira, bigenda bituma uko abantu bagenda bavuka banakura, hakomeza hiyongera umubare w’ababona ko abadi ari abagome. Uvuze ibyo guhora, mparire ubutaha kugira icyo mutangarizaho, buriya nawe azaba amaze gusobanukirwa icyo guhora ari cyo.

  • Niko Illuminati zikora. Uzi abari bazi ko Saddam nta ntwaro za kirimbuzi agira ariko bakaryumaho uko bangana? Bareba inyungu naho ubuzima bw’abantu ntacyo bubabwiye.

    • ngo banze gutabara kuko agahugu kacu ari gato kandi katagira amabuye y’agaciro??? niko Israel bayifasha kuko ifite ayahe mabuye cg ubuso bungana iki?? muzige ibyo bita geopolitics. ubwose ubushinwa burinda kurebana ayingwe n’ubuyapani kubera uturwa tungana nk’ijwi rya kivu kubera iki??? navuze ko igihe abirabura bazakomeza kugira imyumvire irihazi y’inkende (kuko ziticana), iherezo rizaba kuzima nk’ubwoko bwirabura ku isi.

  • abazungu s’abantu kabisa. ntanubucuti bwe dushaka.

  • Icyakora bene abo bazabona ishyano ku munsi uri izina… Bizatinda ariko ntibizahera

  • Umuzungu areba umuryango we gusa abandi ntumubaze ningeso zabo mbi , NGO agahinda kinkoko kamenywa ninkiki yatoyemo . Abazungu ntibagira urukundo niryarya gusa bose .

  • ntazagaruke mu rwanda niba ari Ibyo ningirwa bitaro bye azajyane, ntacyatugarurira abacu, nibamushyirireho impapuro zimuta muriyombi rero nawe. abazungu we

    • Urandangije noneho.ubwo se urumva izo mpapuro zakwandikirwa ku zihe machine, printed ku zihe printers?abazungu mubareke, gusa ikibabaje ni uko abanyafurika barenga kuri ibyo bakajya kubaramya,dore n’ubu nta wamenya ibya Kikwete ikibyihishe inyuma,wabona ari Clinton na Obama.

      • Rwose nubwo twihenura ku bazungu baracyaturusha c-a-d turacyabaramya ibaze nibo bagena ibicira bya petrol nibo baduha ibikoresho bya technology: telephone, mudasobwa, printer,…. ibyo byose kandi nibo babiha control aho biri yewe n’izo ntwaro zitumara niho tuzikura dutwaze gake tureke kubihenuraho by’akaminura muhini none byari bikwiye ko twiga muzindi ndimi tuziga atari urwacu? tubanze dukosore twite ku muco wacu ugaragiwe n’ururimi kandi erega hari n’iterambere batugezaho naho ibindi baraturusha ubu se badushinza gufasha M23 ngo tuyiha intwaro rutura nta n’uruganda rukora amasuka tugira si agahoma munwa?

        • Hahhaha! Day-1 you just made my Day kabisa!
          Wamugani badufasha guha intwaro M23 kandi nta n’uruganda rw’amaduka twifitiye ubwo si ukuduhohotera kweli?
          Bazabanze bareke kuzikwirakwiza muri Africa ngo turwane noneho barebe ko hari aho M23 izikura.

          Inganda zabo ziri Taxas na Nevada se zizicura zikagurisha he?!

          Abazungu weeeeeeeeeeeeeee

  • Ewana niukureba uburyo bwo kwimenya nicyo kiruta byose naho gutegereza abandi byo nta kigenda,Mugire amahoro banyarwanda turwanye ikibi n’igisa nacyo cyose.

  • Ibi nibindi byinshi abanyarwanda barabizi nuko bacecetse

  • Abirabura dufatwa nk’abana bakubitwa bagahabwa umugati ngo baceceke. Nawe se, azi uko yanze kudutabara kandi yari abishoboye ariko yatwubakiye ibitaro. Ubwo se iyo tutamarana ntitwari kwiyubakira ibiruta biriya? Njye nanga agasuzuguro kabo.

  • Icyo mutari muzi no ikihe? Abashaka kumenya muzamenya n’ibitari ibi kuko aka ni agatonyanga, bamwe bakishima retro NGO mufite inshuti! Ababuze ababo mwhangane.

  • Nibura na we yemeye amakosa ye asaba imbabazi, byongeye kandi ari gufasha u Rwanda kwiyubaka, kandi abazungu bararengana, nta muzungu waje kwicana mu Rwanda, abishe abaturanyi babo barazwi, icyakora ni ikimwaro ku kiremwamuntu!

    • Noneho bamwe bashinja ONU baba bayibeshyera? Ibyi i Rwanda ntibizoroha mba ndoga Rwesamanzi!

  • Uwabona abayobozi bo muri Afrka bakangata wagira ngo hari igitekerezo…habwo ni ibikoresho by’umuzungu…akababwira kwica bene wabo ukagira ngo n irushanwa …kuburyo hari n’abikora munda cg bakihekra,,,nyamra iyo Umuzungu abarambiwe ntibamara kabiri…tuzamenya bwenge igihe tuziga kubaha umunyagihigu…no kubaka mu gihugu cyawe aho kujya gukiza Muzungu…

  • Abibeshya ngo urwanda rufite inshuti mwisomeye ngirango.nguko uko abazungu bakora.amaraso y’abanyarwanda by’umwihariko ay’abatutsi yabaye ikiraro ngo US zigerere muri congo none ngo yasabye imbabazi,inshuti,inkunga;never again……….=larmes de crocodiles.
    Ni ukwigira,tukimenya n’Imana ikaturinda naho ubundi………????????

  • clinton araza mukamwakira nk’umwami nyamara Kikwete yavuga mukamutera hejuru. Ubu tuzabona n’abarindagira ngobagiye mu muhanda kumwamagana.
    Ntimuzi ibijya mbere. Ngaho mwigire nababwira iki.

  • intego ya Illuminatti ni ukugabanya abatuye isi,bateza Genocide,intambara zurudaca,imyuzure,imitingito nibindi…kd babigeraho,none c niba barabashije gukora igipindi cy,umugabo bise Bin Laden kugira ngo babashe kumara abarabu ndetse ntibatinye kwisenyera amazu yari maremare ku isi batitaye kubari bayarimo urumva kuryumaho abanyarwanda bashira bibateye ikihe kibazo.Imana nitabare isi

  • AHUBWO SE MU MAGAMBO MAKE KO KURI BO KUDAHAGARIKA GENOCIDE ARI BYO BYAGOMBAGA KUBAHA INYUNGU KUKO BYARI MURI PLAN YABO. NONE SE UBU SIBWO BAFITE IJAMBO KURUTA UKO BYARI MBERE YA JENOCIDE HABA MU RWANDA NDETSE NO MURI CONGO IKUNGAHAYE KURI UBWO BUKUNGU BABA BASHAKA! “L`AMERIQUE AUX AMERICAINS” PAS AUX AUTRES!

  • ndumva nta gishya kirimo

  • Ndashimira abatanze ibitekerezo,gusa bibanze cyane kuri clinton,ariko hari uwabikomojeho ko nta gitangaza kirimo cyane ko byari bisanzwe binazwi.Jye rero ndashaka ngo twigarukeho nk’abanyarwanda.Ndabaza niba nta banyarwanda bayoboye iki gihugu bari bazi ko clinton hari icyo yarazi kuri jonoside ndetse wa mugani bakamwakira nk’umwami ariko ibyo yakoze babizi.Nk’umwe mu bacitse kw’icumu rya jenoside ndacyabivuga,dukeneye ubutabera,responsibilities abantu,ibihugu,onu bafite bigomba kubazwa mw’izina ry’abarokotse not mu nyungu z’abamwe cg igihugu (kuko s’igihugu cyakorewe jenoside ni ABATUTSI.)

    We will defend this until end

  • Abacitse kw’icumu ryakorewe abatutsi muri 1994, nimwihangane kandi muharanire kubaho, naho ababagambaniye n’ababiciye abaribo bose nibatabyishyura kw’isi bazabyishyura mw’ijuru.

  • Imana yaremye Abanyarwanda ikaduha urulimi rumwe ikaduha umuco umwe yari iduhaye ubukungu bukomeye none bariya bazungu batweretse ko dutandukanye natwe tuba ibigoryi turabyemera none dore ingaruka zidashira byadukururiye:GENOCIDE,UBUHUNZI, URWICYEKWE,…nitutamenya ubwenge tugakomeza kubasaba kudutekerereza n’akasigaye inyuma kazaza.

  • abanyamakuru baratohoza kandi akaenshi birekana, cyangwa se bakavuga ibyo bakoreye ubugororangingo, ibya genocide byabaye inshoberamhanga kandi buri wese abivuga uko abaishaka gusa igikwiye kunvwa kimwe ni uko amahanga yose ndetse na UN yari azi ibiri gutegurwa mu rwanda kandi genocide yabaye ku manywa y’ihangu rero kuba na clinton yari abizi nta gitangaza cyaba kibirimo.

  • ntago kuba Clinton ashobora kuba yararebaga ibyaberaga mu rwanda ari igitangaza kuko amahanga yose yarabireberaga kandi byabaga ku manywa yewe na UN yari ifite ingabo mu rwanda yahabwaga raporo isaha ku isaha, bivuze ko rero genocide y’abatutsi ntawe utarayirebaga, kandi amahanga yose ubu yemeye ko ntacyo yakoze, ibihugu byinshi bibisabira imbabazi keretse ibyanze kuva ku izima bitewe n’impamvu zabyo bwite.

  • Nubwo nari nsanzwe mbikeka cyangwa mbyumva nongeye kubabazwa n’uburyo abantu bari bafite ububasha barebereye abantu bicwa! Ariko ibi ntibikwiye gufata icyaha ngo bagishyire k’uwarebereye. Kuko uwarebereye yanze gutabara ariko uwatemye umuturanyi ntibimubuza kuba yarisize amaraso!

  • Njye ntangajwe n’ukuntu abantu bihaye Clinton bamwagana (n’ubwo ibyo yakoze ntawabishyigikira), ariko iyo bavuze inkuru z’umunyarwanda-mwirabura mugenzi wanyu wafashe umuhoro agatema umuturanyi munyarwanda-mwirabura mugenzi wanyu mba mbona mudashishikariye kubyamagana!

    • Ni wowe numvise ijambo rinyuze. Erega ndabona babonye uwo begekaho ibyo bakoze cyangwa bashyigikiye! Nakumiro pe!

  • Uwo muzungu muramushaka ho iki,yaramaze niba yaracecetse,ko hari abanyarwanda se bo bari babizi bagaceceka,bikanaba babona bakaba baranze kuvuga ibyo babonye.

    • nanjye binyobere
      erega amakosa yabanyarwanda ni ayabanyarwanda iyo aceceka abanyarwanda bakisubiraho biriya ntibyari kuba

  • ese ko yasabye imbabazi mukaba munav ko ubu ari inshuti y’u Rwanda, ni ukuvuga ko izo mbabazi yazihawe? yaciwe/yatanze ikihe kiru ?

    • Yaduhaye ibitaro kandi atanga amafaranga mu bijyanye n’ubuzima cyane cyane mu kurwanya Malaria maze abazi kurya bakayapyeta.

      • barayapyese ntihaba hari ibitaro ndetse na malaria yaragabanutse ku rugero rugaragarira bose.

  • listen guys, twebwe nk’abanyarwanda tugomba kumenya icyo dushaka ntabwo abazungu aribo bagomba kukitumenyera kuko ntibatubyaye, turumvikana neza biransetsa iyo abanyamakuru ndetse n’abayobozi birirwa bavuga ngo turi inshuti na America. ubundi kdi amaboko atareshya ntaramukanya, hari a big difference between rwanda and america, there is no way we ca be friend. icyo bakora ni ukudukoresha amafuti gusa tukamarana kubera inyungu zabo. abana b’u Rwanda bari gushirira muri Congo se america itirira zahabu na diyama. mukanure amaso kdi mukore twiteze imbere nkuko president wacu akunda kubivuga, thanks

  • Yewe mbabwire nta Clinton nta FDLR byose nibimwe … ….,,

  • “nta lunari nta loni” means,USA,UN,UE,NGO etc….Barihe hicwa 1000000 muri 100jrs gusa!????
    twarababonye kandi twarabamenye.icyo nakwisabira urubyiruko twese hamwe n’ugukomeza kwiteza imbere twubaka igihugu cyacu,ubundi abo twirirwa turamya ntituzongere kubizera ukundi sr tt kubijyanye na international politics kuko bakoresha inzira nyinshi mugushaka inyungu zabo,twe n’agaciro tugira imbere yabo…Agaciro tugomba kukiha kandi burigihe.
    abo mwita inshuti zacu uyu munsi,iyo baguhaze cg ubananiza bahita bashinga rebellion ikurwanya ubundi bamara kuguhirika kubutegetsi,bagahita bihutira gusana ibyangiritse kubwinshi ari nako ubaha akazi kandi banaguhata inguzanyo y’ama cash menshi cyaneeeeeeee….
    urugero:sadam,gbagbo,kadhaffi,sankara,francois bozizze,n’abandi benshi nta nditse hano ubu barihe??? bavuye kubutegetsi bate??

  • Abatutsi barapfuye bishwe urwagashinyaguro, imiryango myinshi yarazimye,hasigaye imfubyi, abapfakazi n’abamugajwe bake. Bishwe n’abanyarwanda b’abahutu. Ababishe ntibari abana, ntibari n’abasazi! Ibi nibyo nzi. Amahanga gutabara… Amerika yarahekuwe ko hahekuwe u rwanda rukozwe mu nda n’abarwo? Usenya urwe bamutiza umuhoro! Abo bicanyi ubu bararekuwe bari mu ngo zabo no mu mishinga yabo iyo bashatse bica uwo bashatse? Ni Bill Clington wabafunguye?Imana ni Imana, abantu ni abantu.

    • Uvuze byinshi twunva kimwe uretse ibyo usozerejeho uvuga ko babafunguye ngo bongere bice,aha urakabije rwose,kuko habayeho ubutabera uwagize uruhare wese mu kurimbura abatutsi yarabihaniwe,arangije igihano arataha,ntiyarekuwe ngo agaruke yice.

  • ko comment yanjye itagiyeho? Muracyayisuzuma? Nizere ko muyishyiraho.merci

  • umva erega ndabona mushatse kuvugako ari clinton watwiciye umva reka mbabwire ntago ariwe wabaremye ubugome mwabwonse mumashereka ikindi naho yari gutabara ntago byari kumworohera kuko byakozwe nabaturanyi nkekako atari kujya kuri buri rugo ikindi nuko muzarinda mujya ikuzimu mugifite ikimwaro cya maraso atariho urubanza impinja mwishe ,abana , abasore , ababyeyi bacu naho imisozi yakurwa ahayo ntago tuzibagirwa ubunyamanswa mwatweretse mureke kwiha uwo mugabo ngahose nimumurute mutwereke aho mwadushyiriye abacu ubwo nabyo niwe wabibabwiye

  • uvuze ukuri, wongereho uti : UKURI. ngo n’uwendeye …….munsi y’itaka byaramenyekanye!!!!!!

  • Nyamara wunama ku ngwe ikakumara kur rubyaro. Mwavuga umuzungu se muramuzi jya utinya umuntu ugenda akabwira undi…ngo teraagafuna abawe, ubundi ibyo ushaka byose nzabiguha ariko uzajya unanyumvira,,,upfukame igihe nshakiye kandi bigakorwa. Abakuru bacu bagenda bunamye …bagendesha amavi…bagahaguruk bagarutse mu gihugu cyabo,,,kuko ho baba bavugisha inani na rimwe
    ABAHUTU AABATUTSI,,,

  • Yewe! Uwapfuye yarihuse koko! Clinton atandukaniye he na…, wavuze ko yari ayoboye ingabo za UN( Ariko nuwavuga ko ari ingabo mbwa ntiyaba yibeshye kuko ingabo ni izigirira akamaro abo zishinzwe, bitabaye ibyo, ntabwo ziba zikitwa INGABO!), aho yavuze ko ngo bakuye…, bamumwicira imbere areba kdi ariwe warushinzwe kubarinda yarakabaye yaramutabaye! None na Clinton ngo arasaba imbabazi! Bivuze ko bazanjya bategura ubwicanyi muri Afurika, hanyuma igihe runaka baze guhomvwomvwa imbere y’abarokotse ubwo bwicanyi ngo barasaba imbabazi! Arega nimugihe! Nonese iyo mubona abakoze ibyo bibi byose bihishe mur’ibyo bihugu byitwa iby’ibihangange (usibye ko ntanicyo bivuze, kuba igihangange mubibi! Ibyiza se bibananiza iki?) Ni uko bari barahahawe umunani na base? Birumvikana ko ari agreements bagiranye babizeza ko nibamara gutsemba tsemba (usibye ko bibeshye kuko ntabapfira gushira!) Bazabahungisha, siko byagenze se! Duharanire UBUMWE n’AMAHORO, kdi byahozeho usiby’abo bavamahanga babidukuyemo kugez’aho umuntu yica mugenzi we amuziza ngo…, mbere hose se yarayobewe ko ari UMUTUTSI? Ariko umuzungu amwumvisha ko agomba gupha, kdi byarakozwe, ntimukagendere kubitekerezo byabo rero (Ndavuga ibibi, naho ibyiza byo nababwir’iki!) kuko twese twaremwe n’Imana (Kdi no kumusaraba birasobanutse, hari aho mubona yahinnye ukuboko se ngo wenda abe ariho ba runaka bari? Oya, ibiganza bye (Jesus) birarambuye, bivuze ko twese yatubambiwe) ntabwo rero habaho Imana 2, ngo bo ibe yarabahaye ibyo itahaye abandi. Duharanir’AMAHORO kdi niyo mbifurije!

  • Niba Clintoni,Tony Blaire n’ Abandi ba ntibindeba,(Clintony we akwiye kujya muri gacaca agahabwa burundu y’umwihariko kuko ni umwe muri nyirabayazana , kandi ikindi cyaha kimuhama yanze gutabara abahigwaga kdi abifitiye ububasha) ni ba baza tukabaha amashyi n’impundu Blaire akarya imisoro twiyushye akuya ngo ni conseiller.Kikwete afite ukuri na FDRL ,Leta NIGANIRE nabo batahe mu rwababyaye dufatanye ku rwubaka kandi amahoro aboneke mu karere!!! aho kuvugana na Blaire na Clintoni navugana na FDRL.

Comments are closed.

en_USEnglish