Digiqole ad

“Clesse niwe uteza ibibazo muri Touch Records”- Tony

 “Clesse niwe uteza ibibazo muri Touch Records”- Tony

Clesse uvugwaho gutuma abahanzi basezera muri Touch Records na Tony uherutse gusezera

Mu minsi ishize umuhanzikazi Tony nawe yaje mu mubare w’abahanzi bamaze gusezera mu nzu isanzwe itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi nka Touch Records yaje guhinduka Touch Entertainment Group. Ngo ahanini biraterwa n’ubwumvikane buke buri hagati y’abahanzi na bamwe mu bayobozi b’iyo nzu.

Clesse uvugwaho gutuma abahanzi basezera muri Touch Records na Tony uherutse gusezera
Clesse uvugwaho gutuma abahanzi basezera muri Touch Records na Tony uherutse gusezera

Umwe muri abo bayobozi ushyirwa mu majwi cyane yo kuba abangamira abahanzi ni uwitwa Clesse J Marc Sady usanzwe akora nk’umuvugizi w’ibikorwa by’iyo studio.

Abahanzi bamaze gusezera muri iyo nzu, harimo Green P, Junior Karamuka wari producer ndetse na Tony. Bikaba bivugwa ko umuraperi Jay Polly ariwe usigaye muri iyo nzu ndetse n’abandi bahanzi bakiri bato.

Mu kiganiro na Radio 10, Tony yavuze ko nta gahunda yari afite yo kuba yava muri iyo nzu ariko ko byabaye ngombwa kubera ibyo yakwita nk’agasuzuguro bashyirwaho na Clesse.

Yagize ati “Nagiranye amasezerano y’imikoranire na Touch Entertanment, ariko nta muhanzi wakwemera gukomeza gukorera mu mwuka utari mwiza kubera agasuzuguro twerekwa na Clesse”.

Tony ubusanzwe yari afitanye amasezerano y’imyaka itanu na Touch. Muri iyo myaka bagombaga gukorana hari hashize umwe gusa.

Muri Nzeri 2014 nibwo bagiranye amasezerano byanavugwaga ko ababyeyi b’uyu muhanzi aribo banamuhitiyemo gukorana n’iyi nzu bitewe n’ibyo bamwizezaga ataje kubona nyuma.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=7Oy4_DBUIlY” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Inkuru z’umuseke zisigaye zisekeje abuse nk’iyi ivuze iki? Tony yasezeye kubera Clesse! Hanyuma se bapfuye iki? Mujye mutanga inkuru zuzuye

Comments are closed.

en_USEnglish