Digiqole ad

Ciney yakiriwe muri EAR kugira ngo azarushinge n’umusore bakundana

 Ciney yakiriwe muri EAR kugira ngo azarushinge n’umusore bakundana

Aha barimo basoma isomo bari bababwiye kwigaho

Umuraperikazi Uwimana Aïsha {Ciney} yaraye yakiriwe mu itorero ry’Abangilikani (EAR) kugira ngo  azabone uko asezerana imbere y’Imana na Tumusiime Ronald uherutse kumusaba kuzabana akaramata.

Pasitoro hari ibyo yasubirishagamo Ciney

Ku cyumweru tariki ya 07 Gicurasi 2017 mu rusengero rwa St Etienne-Nyamirambo, aho Tumusiime asanzwe asengera, Pasiteri yahaye ikaze uyu munyarwandakazi usanzwe ari umuhanzi.

Nta gihe runaka baratangarizaho ko aribwo ubukwe bwabo buzaba. Ahubwo imyiteguro irakorwa mu ibanga ndetse n’indi migenzo ibanziriza ubukwe igakorwa.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 26 Werurwe 2017 mu gitaramo cyiswe ‘Seka Live’ cyabereye muri Serena Hotel, nibwo Ciney yasabwe na Tumusiime Ronald ko yazamubera umugore.

Nta kuzuyaza kundi kubayeho, Ciney yemereye Ronald ko yazamubera umugabo w’ibihe byose. Kuva icyo gihe, imyiteguro y’ubukwe irarimbanije.

Icyo gihe bavuze urugendo rwabo mu rukundo, Ciney avuga ko yahuye na Ronald bwa mbere ubwo yamusangaga kuri Radio1 ariko aje mu zindi gahunda.

Nk’umuntu bari basanze aho kandi uwo Ronald aje ashaka aziranye na Ciney, bituma bamenyana ariko bakajya baganira bya gicuti bitarimo ibindi.

Uko iminsi yagendaga ishira, baje kwisanga batakiri inshuti zisanzwe ahubwo bari mu rukundo. Bityo banafata umwanzuro wo gukomezanya ubuzima bwabo bwose.

Pasitoro yasengeraga Ronald ugiye kurushingana na Ciney
Aha barimo basoma isomo bari bababwiye kwigaho
Muri St Etienne niho baraye berekaniwe nka Couple igiye kubana
Ciney na Ronald barimo baganira ku byo bigishijwe
Nyuma yaho baje kujya gusangira n’inshuti zari zabaherekeje

Photos ©Mugunga Evode/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ciney mwifurije kuzagira urugo ruhire nkumufana we ndamukunda cyane knd nkunda indirimboze nijwirye

  • Ntabwo berekanywe pe! Ahubwo umwe muri bo (cg bose) yakiriwe mu itorero. Ku bigaragara niho biganisha ariko aha umunyamakuru abyinnye mbere y’Umuziki.

Comments are closed.

en_USEnglish