Digiqole ad

Cindy yaje gufasha Kid Gaju kumurika album ye yise ‘Gahunda’

 Cindy yaje gufasha Kid Gaju kumurika album ye yise ‘Gahunda’

Cindy yageze i Kigali

Umugandekazi Cindy Sanyu wahoze ari mu itsinda rya ‘Blue 3’, yageze i Kigali aho aje mu gitaramo cy’umuhanzi Kid Gaju cyo gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Gahunda’.

Cindy yageze i Kigali
Cindy yageze i Kigali

Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba nibwo Cindy yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe. Yavuze ko ataje mu Rwanda bwa mbere ariko ari ubwa mbere azakora ibyo atigeze akora mu bitaramo bindi yigeze gukorera mu Rwanda.

Kid Gaju amaze gukorana indirimbo n’abahanzi batatu bakomeye bo muri Uganda. Muri abo harimo Toniks,Cindy na Radio & Weasel.

Byigeze no kuvugwa cyane ko mbere yuko aza kuba mu Rwanda yarabarizwaga muri label ya Goodlyf yigeze no gukorana na Tom Close.

Mu kiganiro Kid Gaju yagiranye na Umuseke, yavuze ko mu imurikwa rya album ye ya mbere yifuza gushimisha abafana be kandi anabereka ko akomeye.

Kid Gaju ni umwe mu bahanzi b’abahanga ariko badakunze guhirwa cyane no kuba hari ibitaramo bikomeye cyangwa irushanwa yitabira muri amwe akomeye abera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kiba uyu munsi tariki ya 18 Werurwe 2016 Kicukiro kuri +250 Lounge. Kwinjira bikaza kuba ari 5000 frw ku muntu.

Mu bahanzi b’abanyarwanda baza kugaragara muri icyo gitaramo, harimo itsinda rya Dream Boys ndetse na Riderman wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatatu.

Ku kibuga cy'indege i Kanombe yaje kwakirwa n'abantu batari bake
Ku kibuga cy’indege i Kanombe yaje kwakirwa n’abantu batari bake
Kid Gaju yaje kwifatira Cindy i Kanombe
Kid Gaju yaje kwifatira Cindy i Kanombe
Kid Gaju, Cindy ,n'umukobwa bazanye
Kid Gaju, Cindy ,n’umukobwa bazanye
Muhawenimana Claude umukuru w'abafana ba Rayon Sports yari mu baje gufata Cindy
Muhawenimana Claude umukuru w’abafana ba Rayon Sports yari mu baje gufata Cindy
Cindy mu modoka yari yaje kumufata yerekeza aho yateganyirijwe kuruhukira
Cindy mu modoka yari yaje kumufata yerekeza aho yateganyirijwe kuruhukira

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish