Digiqole ad

Christopher yananiwe guhisha amarangamutima afite kuri Miss Colombe

 Christopher yananiwe guhisha amarangamutima afite kuri Miss Colombe

Christopher na Colombe bivugwa ko bari mu rukundo nubwo babitera utwatsi

Muneza Christopher umuhanzi ukora injyana ya R&B mu Rwanda ukunzwe cyane n’urubyiruko rutari rukeya, yaba ari mu rukundo rukomeye na MissRwanda 2014 Akiwacu Colombe.

Christopher na Colombe bivugwa ko bari mu rukundo nubwo babitera utwatsi
Christopher na Colombe bivugwa ko bari mu rukundo nubwo babitera utwatsi

Ibi byagiye bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, gusa ku mpande zombi bakabitera utwatsi. Ubu gusa no kwihishira ntibigishoboka kubera ko urukundo rumaze gushinga imizi.

Bimwe mu byagiye bivugwa, ni uko Christopher adafite umukunzi ndetse ngo yaba yaramushakaga. Ariko ibi bigasa no kuyobya uburari ku bazi neza umubano uri hagati yabo.

Ku itariki ya 31 Ukwakira 2015 ariyo tariki y’amavuko ya Akiwacu Colombe ubu ubarizwa mu Bufaransa, Christopher bya mwanze mu nda agira icyo avuga.

Ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse amagambo agira ati “Aho inshuti ziva zikagera navuga ko uri umwe mu bagira ubuntu, urazirikana kandi ugira urukundo.

Byari kuba byiza iyo nkubwira uwo uri we kuri njye imbona nkubone ariko intera ndende ibyo inyemerera ni ibi.

Isabukuru nziza Akiwacu Colombe nkwifurije ishya n’ihirwe mu buzima kandi ndahamya ntashidikanya ko uzakomeza gutera imbere muri byose.”

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Colombe kuri ubwo butumwa yahawe na Christopher, yavuze ko bari inshuti bisanzwe.

Bimaze kumenyerwa ko benshi mu bahanzi bamwe na bamwe badakunda kuba bashyira ahagaragara abakunzi babo. Ari nabyo bivugwa kuri Christopher.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Agira ubuntu nyine umusani yarasatuye

  • Mbege mbega amushimiye gusa ko agira ubuntu!!! aramenye atazakoza miss wacu isoni nawe akabyara umwana mu buryo butemewe n’umuco nyarwanda ndetse n’amategeko!!!!

    Ba miss bacu bajye babigisha kutagira ubuntu bwinshi cyane. si umuco nyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish