Christopher arerekeza muri Doadoa Festival muri Uganda
Muneza Christopher umuhanzi mu njyana ya R&B mu Rwanda, akaba n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe, yatumiwe mu iserukiramuco ryiswe ‘Doadoa Festival’ mu gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2014 ahagana ku i saa 18:00’PM, nibwo Christopher ari bwurire indege imujyana mu gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala, bikaba bitegayijwe ko azahita aririba ku munsi w’ejo.
Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music uri bugende aherekeje Christopher muri iri serukiramuco, yatangarije UM– USEKE ko Christopher nta kibazo afite ko yiteguye gushimisha abantu ku munsi w’ejo ubwo biteganyijwe ko ariwe uzaririmba.
Yagize ati “Christopher ariteguye neza nta kibazo afite ku munsi w’ejo, kuko umuntu yakabaye avuga ko ashobora guterwa ikibazo n’imbaga y’abantu azaba agiye kuririmbira, ariko sinibaza ko haba hari abantu baruta ababa bari muri Guma Guma kandi nabo abashimisha”.
Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya PGGSS IV, ndetse n’inshuro ya kabiri aryitabiriye. Akaba ari ubwa mbere atumiwe mu iserukiramuco mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda ku itariki ya 8 Gicurasi 2014 kuko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2014 agomba kuba ari mu Ruhango ahazabera igitaramo cya 4 cy’irushanwa rya PGGSS IV.
Umva indirimbo Christopher aherutse gushyira hanze
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=mZvTJl0dmXg” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ko mutatubwiye ibya kora awards
Comments are closed.