Digiqole ad

Chris Brown yaba agiye guhagarika muzika

Chris Brown umunyamerika wamamaye mu rubyiruko mu njyana ya RnB na Pop ubu biravugwa ko yaba agiye guhagarika muzika kubera igitutu gikomeje kumubaho cy’ibyo yakoze mu kwa kabiri 2009 ubwo yakubitaga byo kwica uwari umukunzi we Rihanna.

Chris Brown ubu w'imyaka 24 yaba agiye kureka muzika

Chris Brown ubu w’imyaka 24 yaba agiye kureka muzika

Chris Brown avuga ko ababazwa cyane no kuba ibintu yakoze afite gusa imyaka 19 bikivugwa cyane kugeza ubu.

Chris Brown ati ” Birambabaza cyane, ni ikosa nasabiye imbabazi ariko Isi ntimbabarira, ibitangazamakuru bituma umbonye wese ambonamo umugome. Birambabaza.

Christopher Maurice Brown ubu ari gutegura Album ye atarabonera izina yabaye yise “X”.

Kimwe mu byatumye bivugwa cyane ko uyu musore yaba agiye kuva muri muzika ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 6 Kanama kuri Twitter ye (@chrisbrown) aho yanditse ngo “Don’t worry mainstream America.After this X album, it’ll probably be my last album.”

Iyi izaba ari Album ye yagatandatu.

Kuwa mbere w’iki cyumweru Chris Brown yitabye abacamanza nyuma y’aho yashinjwaga uruhare mu mirwano (Hit and Run) yabaye muri week end ndetse akashinjwa gutwara imodoka afite icyangombwa cyarengeje igihe.

Brown akaba yarafunzwe iminota 42 akaza guhita afungurwa nyuma y’icyo gikorwa we ahakana ko atari arimo nkuko bitangazwa na Billboard.com

Uyu musore yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Run It!(2005), “Forever” (2008), Kiss Kiss(2007), International Love(2011) n’izindi

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish