Digiqole ad

Chipolopolo Boys U23 mu mazi abira

Chipolopolo Boys U23 mu mazi abira?”Twagerageje gutumaho bose ariko Lungu Chisamba, bishobotse na Emmanuel Mbola nibo bonyine dutegereje.”

umutoza mukuru Lucky M’siskaMu mukino wo kwishyura, ikipe ya ZAMBIA ihagaze ku bitego 2 iri mu mazi abira nyuma y’uko benshi mu bakinnyi bayo batari bubashe kwitabira uyu mukino.

Haravugwa Fwayo Tembo (FC Basel)Stopilla Sunzu (TP Mazembe), Stephen Kabamba (Zesco United) ndetse n’ibindi bihangange nka Emmanuel Mbola na Rodger Kola.Ku buryo butunguranye ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru muri ZAMBIA (FAZ), nyuma yo kubona ibaruwa itunguranye kuri uyu wa gatatu (kuya 30 z’ukwezi gushize) ivuye ku ruhande rwa FERWAFA ibasaba ko umukino wari uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha wakwimurirwa uyu munsi kubera imamvu z’icyunamo.

FAZ itahawe umwanya wo gutekereza, yahise yiyemeza guhagarara kigabo ikitabira uwo mukino.Asubiza zambiafootball ku ya 31 Werurwe,umuyobozi mukuru wungirije wiri shyirahamwe Bonface Mwamelo yagize ati: “ ni byo koko! Tuzakina kuri iki cyumweru. Badusabye ko dukina icyo gihe kubera ko muri kiriya gihe umukino wari uteganyijwe, hazaba hariho ibikorwa by’icyunamo.”
Yaboneyeho kandi gutangaza ko umutoza w’ikipe nkuru coach Dario Bonetti aza kuba ari kumwe n’iyi kipe, gusa ashobora kuza kwicara ku ntebe y’abasimbura bitewe n’ikifuzo cy’umutoza Lucky M’siska usanganywe iyo kipe! Yasobanuye ko iyo hatabaho gutungurwa uyu Dario Bonetti ariwe wari kuyobora uyu mukino.M’siska nawe mu gutungurwa, yatangije imyitoza kuri uyu wa kane ndetse ikipe yongera no kwitoza kuwa gatanu. Ku munsi wejo ikipe yitoreje ku nshuro ya gatatu i Kigali. Uyu mutoza aragira ati“ uko nari nateguye umukino wanjye byahindutse, bamwe mu bakinnyi ndi gukoresha ntibigeze bagaragara mu mukino wabanje.” Ikigaragara muri iyi kipe yari isanzwe ikoresha bakinnyi baturuka k’umugabane w’uburayi, ni uko ikizere cyo kubona abo ikinisha kibarirwa mu myenge y’intoki. “Twagerageje gutumaho bose ariko Lungu Chisamba, bishobotse na Emmanuel Mbola nibo bonyine dutegereje”.
Abandi bose barimo Stopilla Sunzu usanzwe ukinira ikpe ya TP MAZEMBE ntibazaboneka kubera imikino inyuranye amakipe yabo arimo. Gusa ariko Venicious Mapande usanzwe ugaragara mu ikipe nkuru akaba hari igihe nawe yaza kubasha gukina niba yabashije kuva muri EGYPT aho akina. Umukinnyi winyuma ku ruhande rw’ibumoso Stephen Kabamba nawe ntari bugaragare kuko yitabiriye imikino ikipe ye Zesco United irimo. Kuba rero abo bakinnyi bose batari bugaragare, uwitwa Banda bakunze kubyinirira Thierry’ Henry niwe uza kuba ahanzwe amaso imbere, akaba yaranakinnye imikino ya CECAFA iheruka kubera muri TANZANIA.
Ikipe ya Chipolopolo boys ikaba iza kugaragara mu kibuga itazi neza akaguru iri bubyinirireho kubera gahunda y’uyu mukino yayitunguye; nyamara kandi kuba yibikiye ibitego 2, ntibiri bworohere AMAVUBI kuyikuraho itike igana i LONDON.
MBABANE Thierry Francis
Umuseke.com

en_USEnglish