Chine: Yakatiwe igihano cy'Urupfu kubera kugurisha abana bakivuka
Umuganga wita Zhang Shuxia wo gihugu cy’Ubushinwa yakatiwe igihano cy’urupfu kubera kugurisha abana bakivuka yarangiza akabeshya ababyeyi ba bo ko barwaye byo gupfa cyangwa se bapfuye.
Uyu muganga wakatiwe igihano cy’urupfu yafashwe amaze kugurisha abana b’impinja bagera kuri barindwi. Yakoreraga ku bitaro biherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubushinwa mu Ntara ya Shaanxi.
Uyu mugore yakatiwe kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko umwe mu bana yari yaragurishije apfiriye mu nzira ajyanywe na bo bafatanya muri ubu bucuruzi.
Al Jazeera dukesha iyi nkuru gitangaza ko Muganga Zhang yari afite akamenyero ko gufata abana bakivuka akabeshya ababyeyi ba bo ko barwaye barembye cyangwa akababwira ko bapfuye. Mbere yo kubaha ababajyana kubagurisha yabanzaga kwakira amafaranga ibihumbi 47 by’amayuwani ni ukuvuga amadorali 7800.
Urukiko rwaburashije uyu muganga rwamushinjije ko umwaka ushije yabyaje umugore abakobwa babiri by’impanga yarangiza akamubwira ko nta mwana ari butahane kuko umwe yapfuye undi akaba avunitse amaguru n’amaboko.
Urukiko kandi rwavuze ko undi mwana uyu muganga yagurishije yatoraguwe yapfuye nyuma yo kujugunywa mu kidendezi cy’amazi na bari bamushyiriye abamuguze.
Umwana umwe w’umukobwa yamugurishaga amayuwani ibihumbi 20 n’ukuvuga amadorali 3310 n’aho uw’umuhungu yamugurishaga amayuwani ibihumbi 47.
Ibikorwa by’uyu muganga byamenyakanye mu mwaka wa 2013 aho umugore umwe witwa Dong yamuketse akamukurikirana nyuma akaza kubimenyesha Polisi maze atabwa muri yombi muri Kanama 2013.
Bamwe mu bana yagurishijwe Polisi yagiye ibatahura ibazubiza ababyeyi ba bo.
Buri mwaka ibihumbi by’abana baburirwa irengero kubera ahanini itegeko ryo muri iki gihugu risaba abantu ku byara umwana umwe, yabona abyaye undi akamugurisha.
Ikindi kibitera ngo ni umuco n’imyumvire yo muri iki gihugu ishyira imbere umwana w’umuhungu bigatuma rimwe na rimwe ubyaye umukobwa amuta cyangwa akamugurisha.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Yebaba we mbega ubunyamaswa! Ababagura se baba bagiye kubakoresha iki? Nibura se ni ukubarera? Ariko se uwashaka umwana wo kurera nibaza ko kimwe n’ahandi no mu bushinwa haba imfubyi niho yashakira ariko ntatandukanye umwana n’umubyeyi we akimufite! Iki si Igihugu. Mana tabara aba baziranenge.
ESE AHO KUGURA KUKI BATAJYA GUFATA ABABA BATAWE N’ababyeyi gito? mboneyeho kurangira ababa bakeneye abana bo kubera ababyeyi kugana aba CALICUTA kuri sainte famille bakaba abana bo kubera babyeyi kuko bafite benshi batawe n’ababyeyi gito.((bakorera munsi y’amazu ya kiliziya Sainte famille)
Birababaje, gusa sinumva ukuntu umubye muzima wajyiriye umwana we kubise bamuhenda ubwengye ngo “umwana yapfuye, yavunitse amaguru na maboko”, ntagire umwete wogushaka kumenya aho bamushyize, cg avugengo ni mumpe umubiri wumwana wanjye musyingere mucubahiro? birababaje ariko ntibisobanutse, kuko umwana yapfa atapfa umubyeyi afite uburenganzira bwo kubona umwanawe igihe yamaze kuvuka, ntago umubyaza yambwira ngo umwana wawe byarangiye singire amashyushyu yo kubona aho bamushize. Niba ibyo nvuga atari ukuri ni munkosore!
Comments are closed.