Digiqole ad

Ubushinwa: Umunyabugeni utangaje

Nyuma yo kubura ibiganza byombi, asigaye yifashisha umunwa n’ibirenge bye mu bukorikori bwe!

Uwareba ibihangano bikorwa n’uyu Mushinwa, ntiwamenya ko atagira ibiganza ahubwo yikoreshereza umunwa n’ibirenge mu bukorikori bwe. Huang Guofu  yamugaye afite imyaka 4 ariko ubu agerageza gukoresha bimwe mu bice by’umubiri asigaranye akazi kagakozwe n’ibiganza.

Photo: Umunyabugeni w’umushinwa Huang Guofu

Uyu mugabo Huang Guofu w’imyaka 41, yamugaye biturutse ku mpanuka y’amashanyarazi afite imyaka 4 ari bwo yacitse amaboko yombi. Ntiyacitse intege ngo ate ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza. Huang  Guofu yatangiye kwiga ibijyanye no gusiga amarangi afite imyaka 12 akoresheje umunwa we n’ibirenge bye, gusa ngo ntibyamworoheye.

Yagize ati : “Mu ntangiriro ntibyanyoroheye kuko icyo nashushanyaga cyabaga gitandukanye cyane n’icyo nifuzaga.Byantwaye igihe ,buhoro buhoro bigenda biza.Byageze aho nkajya ndara mpagaze ijoro ryose ngerageza gukora imyitozo.”

Ubushake n’umuhate bya Huang yakomeje kugaragaza byatumye ubungabwe bwiyongera bityo ibyo akora bihabwa agaciro gakwiye. Ubu ibihangano by’uriya mugabo byaramamaye ku isi hose kubera ubwiza n’ubuhanga bikoranye.

Hang Guofu yagize ati: “Imana yamfungiye urugi ariko imfungurira idirishya ; ibi byatumye nkomeza ubuzima nishimye nta kibazo mfite. Navugako nshimira Imana ibyo yampaye.”

Ubu Huang ngo arateganya kuzahura n’abndi banyabugeni mu imura rizaba muri Gicurasi.Mu bindi ateganya ni ugushyiraho ibikorwa bijyanye n’ibyo akora maze amafaranga avuyemo akazajya afasha abafite ikibazo cy’ubumuga.

HATANGIMANA Ange Eric
Umuseke.com

1 Comment

  • Ubina iyaba n’abi’iwacu bagiraga umuhate nk’uyu? Mu mujyi wa Butare biteye isoni. Abasabirizi bararuta ubwinshi abawugendamo!!!!Biteye isoni

Comments are closed.

en_USEnglish