Chine : Imbwa yaguzwe asaga miliyoni y’ama euros
Imbwa ikuze yo mu bwoko bwa (mastiff tibétain) yagurishijwe mu gihugu cy’Ubushinwa akayabo ka miliyoni 1,4 y’ama euros, ibi biratuma iba imbwa ya mbere ihenze ku isi nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bushinwa.
Umuherwe usanzwe yamamaza ibicuruzwa, yatanze akayabo ka miliyoni 12 z’ama yuans (ifaranga rikoreshwa mu Bushinwa) ariyo ahwanye na miliyoni 1,39 mu ma euros akoreshwa ku mugabane w’Uburayi, aya akaba yatanzwe ku mbwa ipima kg 90.
Ibi byabereye mu isoko ry’imbwa riri mu Ntara ya Zhejiang, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Nouvelles du soir de Qianjiang.
Izi mbwa zigereranywa n’intare bitewe n’imikaka yazo ndetse n’ijwi rikarishye zigira, izi mbwa zitwa mastiffs du Tibet (dogues tibétains) ni kimwe mu bintu bikunzwe cyane n’abantu bifite mu gihugu cy’Ubushinwa, zikaba ikimenyetso cyibatandukanya n’abandi bantu.
Ikiguzi cy’izi mbwa z’inkazi muri iyi minsi gisigaye kigera no kuri miliyoni y’ama Euros.
Ataka imbwa ze, Zhang Gengyun yagize ati “Zifite amaraso y’intare, zari intagereranwa mu kubangurira.”
Ubwoko bw’izi mbwa bugenda bukendera bitewe n’imiterere y’ikirere. Kuva kera zikaba zarakundwaga n’aborozi bahora bimuka mu gice cy’Asiza yo hagati mu rwego rw’ubuhigi. Aborozi b’izi mbwa bazifata nk’izi kurinda urugo kandi ngo ntizijya zihemukira bene zo.
7sur7
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
IYI NIYO BITA “INYANA Y’IMBWA”